GIRA INKA MUNYARWANDA: UMWE MU MIHIGO CY’ICYEREKEZO 2020

Mumuco nyarwanda kugabirana inka byahozeho ni muri urwo rwego hagamijwe gufasha abanyarwanda kwikura mu bukene no kubana neza bagabirana inka, mumwaka w’2006 hatangijwe gahunda ya gira inka munyarwanda irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repeburikay’uRwanda Paul KAGAME.

Zimwe mu ntego z’iyi gahunda zijyanye n’icyerekezo 2020 urwanda rwihaye, harimo gufasha imiryango itishoboye kubasha kugira icyororo muri gahunda yo kurwanya ubukene n’indwara zituruka kumirire mibi; kwongera umusaruro uturuka kumatungo nk’amata n’ibiyakomokaho, nk’inyama…; gufasha abanyarwanda kubona ifumbire ndetse no kwagura umubano mu muco mwiza wo kugabirana inka mubanyarwanda…

Gahunda ya gira inka munyarwanda igizwe n’ibyiciro bibiri ari byo:gira inka ngabirano na gira inka nguzanyo. Muri gahunda ya gira inka ngabirano imiryago icyennye izajya ihabwa inka kubuntu hanyuma uko izagenda yororoka nayo izagende yoroza abaturanyi bityo bityo… naho muri gahunda ya gira inka nguzanyo hazafashwa umuryango wujuje ibisabwa kuzahabwa inguzanyo kugirango ubashe kugura inka yo kworora. muri ibyo bisabwa harimo kuba harateguye ibiraro bijyanye n’ubworozi bwa kijyambere ,kubauyihabwa afite imirima y’ubwatsi buzatunga iyo inka …

Kugeza ubu aho iyi gahunda yageze batangiye kuragizanya, kworoza abandi no kuziturirana ,abana baranywa amata… aha twavuga nko mukarere ka kamonyi mu ntara y’amajyepfo no muri rwamagana mu ntara y’uburasira zuba aho kuwa 2 ukwakira imiryango igera kuri 40 yahawe inka igabiwe n’abandi banyarwanda.
Ubusanzwe hateganijwe kworozwa imiryango igera kuri 257 000 ikennye kurusha indi mu gihugu hose kugeza ubu hakaba hamaze kworozwa imiryango 92 000.

Marie Josée IKIBASUMBA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka