Abaganiriye na KigaliToday mu isoko rya Gaseke, aho bari baje kugurisha uwo musaruro, bavuga ko bakoresha ingufu nyinshi mu guhinga ibijumba beza ariko iyo byeze bakabura aho babigurisha.
Mukarwego Cécile umwe muri abo bahinzi, avuga ko mu gihe cy’ihinga ibase y’ibijumba yaguraga 6.000Frw ariko ubu ngo yabuze n’uwamuha 1500Frw.
Agira ati “Nakodesheje umurima, nshyiraho abahinzi, nshyiraho imbuto naguze, ndangije nshyiraho ifumbire y’imborera n’imva-ruganda n’umukozi wo kumfasha gutera, murumva icyo gihombo nzagikira!”
Abakora ubucuruzi bwo kudandaza ibijumba na bo bemeza ko bahomba , kuko babura abagura ibyo baba baranguye, nk’uko Mukeshimana abisobanura.
Ati “Ubundi naguraga ibase yuzuye ibijumba ku 2500Frw nkayigurisha 3000Frw, ayo 500Frw nanjye nkayunguka, none ndagura ibase 1000Frw, nabona bunyiriyeho nkayisubiza kuyo natanze. Nayigura 800Frw nkongera nkayitangira ayo.”
Abo baturage bavuga ko badashobora gucika kuri icyo gihingwa bafata nk’umuco w’iwabo. Basaba ko mu gihe cy’umwero w’ibijumba, ubuyobozi bwajya bubafasha bukabashakira amasoko, bityo umusaruro wabo ugakomeza kugira agaciro.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi butunga agatoki ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, zitegera abaturage ngo zimenyekanishe umusaruro wabo ushakirwe isoko.
Nteziryayo Anastase, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu , asaba abo bayobozi kujya bamenyesha akarere mu gihe hari ibihingwa byabuze isoko.
Ati “Hari aho ibyo bijumba bikenewe, ikibazo ni abayobozi b’inzego z’ibanze bategera abaturage ngo bamenyekanishe uwo musaruro, hari aho biba bikenewe n’abaturage bacu bakeneye iby’ahandi.”
Avuga ko akarere kabimenye kahuza abaturage n’ahandi babikeneye hakabaho kugurana, bamwe bakabona ibyo bakeneye, bose bakunguka.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|