Gatsibo: Baranduye indabo batera imboga bwaki irahunga
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe Imibereho myiza, Mukamana Marceline, avuga ko imirima y’imboga ku mashuri amwe n’amwe yamaze gusimbura iy’indabo ku buryo byagabanyije igishoro mu kugaburira abana indyo yuzuye.

Yagize ati “Hari ukuntu wasangaga ku bigo by’amashuri ubutaka bukoreshwa mu guhinga indabo ariko byabaye byiza nanone kubona ahari indabo hari imboga bikaba na byiza ku rubyiruko rwacu gufata amafunguro arimo intungamubiri zikenewe.”
Akomeza agira ati “Bamwe mu bayobozi b’amashuri hari abagiraga umutima mwiza amafaranga babona bakagura ibyunganira ariyo mafunguro ariko hari n’abatarabikozwaga ugasanga ifunguro ririho ibishyimbo gusa. Ayo mafaranga yasohokaga mu kugura imboga ubu akoreshwa indi mirimo ku ishuri murabizi haba abakozi benshi.”
Umuyobozi wa GS Rutenderi, Rwigisha Joseph, avuga ko bahoranye akarima gato k’imboga za dodo ku buryo kugaburira abanyeshuri byabasabaga amafaranga agera ku 200,000 ku cyumweru kuko ku buso bwa kimwe cya kabiri cya hegitari bukoreshwa mu buhinzi ahanini hahingwaga ibigori cyangwa ibishyimbo.

Agira ati “Twaguraga imboga ku isoko ariko bakaduhenda ariko aho ubutaka bwose twahisemo kubuhinga imboga gusa ubu ntitukizihaha ahubwo ayo mafara
Kuri GS Bihinga bafite ubutaka bukorerwaho ubuhinzi bungana na hegitari ebyiri bwakoreshwaga mu guhinga ibigori cyangwa ibishyimbo ku bantu babukodeshejwe.
Amafaranga y’ubukode bw’ubu butaka ngo byabaga ngombwa ko bongeraho andi mu guhaha imboga gusa kuko batazihingaga kandi zikenewe ku ifunguro ry’abanyeshuri.

Mu cyumweru ngo bakoreshaga amafaranga 60,000 mu guhaha imboga gusa kandi nabwo zidahagije ku ndyo yuzuye y’abanyeshuri.
Kamugisha Nathan, umwe mu banyeshuri, avuga ko ubuhinzi bw’imboga bwabaye igisubizo.
Yagize ati “Mbere twaryaga ibishyimbo bitarimo akantu ariko ubu biba birimo dodo, ibihumyo n’izindi mboga ku buryo indyo yuzuye tuyibonera hano ku ishuri.”

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|