Gakenke: Koperative yiguriye imashini ya Miliyoni 120Frw ikaranga ikawa

Abanyamuryango ba Koperative ‘Dukunde Kawa’ ifite icyicaro mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke, barishimira kwiyubakira uruganda rukaranga kawa, rufite imashini yabatwaye amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 120.

Ni uruganda rufite ubushobozi bwo gukaranga ibiro 100 bya kawa mu isaha, aho abahinzi bishimira iryo terambere rivuye mu mbaraga zabo, bakaba bizeye ko umusaruro wabo ugiye kurushaho kugira agaciro.

Babivugiye mu muhango wo gutaha urwo ruganda ku mugaragaro wabaye ku itariki 29 Nzeri 2022, aho bagaragarije ubuyobozi ibyishimo batewe n’iryo terambere bagezeho.

Rwihandagaza Felicien ati “Iyi mashini twiguriye ije kudufasha kuzamura agaciro k’umusaruro wacu wa kawa. Ikawa yanteje imbere ubu mu rugo narubatse, abana biga neza iterambere iwanjye ntiwareba, ariko iyi mashini ije ari akarusho kuko tugiye kwikarangira kawa yacu tukaba tutazongera kujya kuyitunganyiriza ahandi”.

Abayobozi beretswe imikorere y'iyo mashini
Abayobozi beretswe imikorere y’iyo mashini

Nzabanterura Alphonse uvuga ko kawa imaze kumugeza kuri byinshi aho yubatse inzu y’amatafari ahiye, akaba afite ibipimo bya kawa bifite ibiti 3000, ngo uruganda ruramufasha kunywa kawa yiyejereje.

Ati “Twayihingaga ntituyinywe ariko ubu tugiye kuyikarangira, sinzasiba kuyinywa, kawa ni zahabu yacu hano i Ruli no muri Coko”.

Koperative Dukunde Kawa yatangiranye abanyamuryango 300 muri 2000, ubu ikaba igeze ku banyamuryango 1193.

Ni nyuma y’uko muri 2003 itewe inkunga na Minisiteri y’Ingabo, y’Amadorari ibihumbi 40, aho yabafashije kwiteza imbere mu buhinzi bwabo, kugeza ubu bakaba bamaze kugira inganda enye zitunganya kawa.

Abayobozi beretswe uburyo ikawa itunganywa
Abayobozi beretswe uburyo ikawa itunganywa

Iyo mashini yaguzwe mu gihugu cy’u Budage Miliyoni 120Frw, bayiguze bagamije gufasha abanyamuryango ba Koperative Dukunde kawa, abagana iyo koperative n’Abanyarwanda bose kubona kawa mu buryo bworoshye kandi yatunganyijwe n’umuhinzi ubwe, nk’uko Umuyobozi wayo, Mubera Céléstin yabitangarije Kigali Today.

Uwo muyobozi yavuze ko Koperative Dukunde kawa ikomeje kuzamura iterambere, aho mu mwaka ushize binjije Miliyari imwe na miliyoni 129, bakaba muri uyu mwaka biteguye kwinjiza asaga 1,200,000,000Frw.

Muri iyo Koperative igemura toni zisaga 190 buri mwaka ku masoko mpuzamahanga, ubu kawa idakaranze yaguraga amafaranga 8,000 ku kilo iragura 15,000 Frw, ibyo bikaba ari inyungu ku munyamuryango no ku muturage ukunda kunywa kawa.

Ubwo batahaga urwo ruganda
Ubwo batahaga urwo ruganda

Eric Ruganintwari wari ahagarariye Minisiteri y’Ubuhinzi (MINAGRI) n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga (NAEB), yashimye iterambere ryagezweho n’abanyamuryango ba Koperative Dukunde kawa, avuga ko kuba bungutse uruganda rukaranga kawa biri mu bizamura iterambere ry’umuturage n’iry’igihugu.

Yemeza ko kawa ari igihingwa cya kabiri mu gihugu mu kwinjiza amadevise menshi inyuma y’icyayi, aho mu mwaka ushize yinjije miliyoni zigera muri 60 z’Amadolari, mu gihe icyayi ari cyo kiza ku isonga aho cyinjiza Amadolari asaga miliyoni 80”.

Guverineri Nyirarugero Dancille yashimye imikorere myiza ikomeje kuranga abo bahinzi, abasaba gukomeza kwita ku ikawa yabo, bongera ubuso bayihingaho ku buryo umusaruro wiyongera mu bwiza no mu bwinshi.

Koperative Dukunde kawa iterwa inkunga n’umuryango USADF, ikomeje gufasha abanyamuryango mu mibereho yabo aho bose uko ari 1193 bari muri Ejo Heza, bakaba bamaze kuzigamirwa amafaranga agera kuri miliyoni 43.

Umuyobozi wa Koperative Dukunde Kawa, Mubera Céléstin
Umuyobozi wa Koperative Dukunde Kawa, Mubera Céléstin

Ubwo batahaga urwo ruganda kandi hatanzwe inka 46 ku banyamyuryango, ndetse hemezwa n’amafaranga miliyoni 20 zigiye guhabwa amwe mu matsinda akiri hasi mu kuyafasha kurushaho kwiyubaka.

Eric Ruganintwari wari ahagarariye MINAGRI
Eric Ruganintwari wari ahagarariye MINAGRI
Guverineri Nyirarugero Dancille
Guverineri Nyirarugero Dancille
Ni koperative yahaye akazi umubare munini w'abaturage
Ni koperative yahaye akazi umubare munini w’abaturage
Hatanzwe inka 46
Hatanzwe inka 46
Iyo Koperative yafashije urubyiruko kwiga imyuga inyuranye
Iyo Koperative yafashije urubyiruko kwiga imyuga inyuranye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwagiye muvuga amakuru y’ukuri. Yiguriye imashini bivuve he? Abandi bati yaguzwe n’abaterankunga, nawe uti biguriye imashini. Abandi twagiye gupiganira iryo soko,tuzi ukuri kwabyo. Iyo ugira uti basigaye bafite imashini ikaranga kawa

Fay Baby yanditse ku itariki ya: 3-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka