Gakenke: Amakoperative ya kawa afite umwenda wa miliyoni hafi 87 z’ifumbire mvaruganda

Kwishyura ifumbire mvaruganda itangwa n ikigo gishinzwe kohereza ibintu mu mahanga (NAEB) bikomeje kuba ikibazo cy’ingutu. Mu Karere ka Gakenke habarurwa umwenda wa miliyoni hafi 87 z’ifumbire yatanzwe mu mwaka 2011, amakoperative ya kawa agomba kwishyuza abahinzi.

Leta y’u Rwanda ibinyujije mu Kigo gishinzwe kohereza ibintu mu mahanga (NAEB) itanga ifumbire mvaruganda mu ntumbero yo kongera umusaruro wa kawa. Gusa, mu mwaka wa 2011, NAEB yakopwe abahinzi toni 193 z’ifumbire mvaruganda zifite agaciro ka miliyoni zisaga gato 91.

Iyo fumbire yagombaga kwishyurwa ku mwero wa kawa wa 2012, amakoperative yishyuje gusa miliyoni zisaga enye na zo zose ntizashyirwa kuri konti y’ikigo gishinzwe kohereza ibintu mu mahanga.

Ubuyobozi bw’akarere bwasabye abayobozi b’amakoperative kumva ko ayo mafaranga atari ayabo nk’uko baba bayakase abahinzi ba kawa bakihutira kuyashyikirizaNAEB bityo na yo akazagera ku bandi.

Ifumbire mvaruganda (Foto: L. Nshimiyimana)
Ifumbire mvaruganda (Foto: L. Nshimiyimana)

Abahinzi bahabwa ifumbire mvaruganda ku mwenda bakishyura amafaranga 10 ku kiro ku musaruro wa kawa y’ibitumwe bagurisha ku ruganda rwa koperative. Ayo mafaranga arakusanwa koperative yishingiye abahinzi ikayishyura NAEB.

Umukozi wa NAEB mu Karere ka Gakenke ushinzwe ikawa, asobanura ko n’iyo abahinzi batafashe ifumbire bakatwa ayo mafaranga bakazahabwa ifumbire biyishyuriye aho kuba umwenda.

Hari bamwe mu baturage binubira ko bishyuzwa n’inganda ifumbire kandi ntayo babahaye. Ngo hari n’abafata ifumbire nyinshi idahwanye n’ibiti bya kawa bakayigurisha ndetse bakayifumbiza indi myaka itari ikawa.

Kugira ngo ikibazo cy’ifumbire igurishwa cyangwa igakoreshwa ibindi gikemuke, amakoperative ya kawa asabwa gutangira ifumbire umunsi umwe, abahinzi bagahita bayitera kandi umuntu agahabwa ifumbire ihwanye n’ibiti by’ikawa afite.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka