Gakenke: Abahinzi ba kawa bishimiye ko igiciro cyayo cyikubye kabiri

Abagize Koperative Twongere Kawa Coko, yo mu Kagari ka Nyanza mu Murenge wa Coko mu karere ka Gakenke, n’abo mu mirenge inyuranye yiganjemo igihinga cya kawa, barishimira izamuka ry’ibiciro bya kawa byamaze kwikuba kabiri ku byo muri 2021.

Bavuga ko ibiciro byazamuwe n'uko kawa yabo bayifata neza
Bavuga ko ibiciro byazamuwe n’uko kawa yabo bayifata neza

Ni icyemezo bavuga ko cyabatunguye, aho ngo bagiye kurushaho gukunda icyo gihinga no kongera ibipimo bya kawa, baka bamaze kubona ko ari igihingwa gikomeje kubazamurira iterambere.

Coko na Ruli ni imirenge igize Akarere ka Gakenke, yamaze kwigarurira ubuhinzi bwa kawa mu Rwanda, aho ifatwa nk’igicumbi cy’ubwo buhinzi, mu gihe usanga imisozi hafi ya yose igize utwo duce tw’imisozi miremire itamirijwe n’ibipimo bya kawa.

Abaturage bavuga ko kuba icyo gihingwa aricyo cyiganje muri ako gace biva ku bakurambere babo, batangiye guhinga kawa ku bw’abami, ubyirutse wese akiyumva muri icyo gihingwa kugeza n’ubu.

Kuri iryo zamuka ry’ibiciro bya kawa, Kigali Today yanyarukiye mu uMrenge wa Coko isura abahinzi bayo bibumbiye muri Koperative “Twongere Kawa Coko”, bagaragaza imbamutima zabo bishimira iryo zamuka rya kawa.

Bavuze ko bashimira NAEB yemeje igiciro, aho ikiro cy’ibitumbye cyavuye ku mafaranga 248 cyaguraga muri 2021, agera kuri 410 Frw.

Mukantwari Francine, umwe mu bagize Koperative Twongere Kawa COKO, ati “Ubuhinzi bwa kawa burankijije ku biti byanjye magana atanu nahinze, maze kugura isambu nini mbikesha kuba muri iyi Koperative. Noheho ibyishimo byaturenze nyuma yo kumva ko ikiro cyageze kuri 410Frw, twakize byarangiye”.

Gutunganya iyi kawa bisaba isuku ihagije
Gutunganya iyi kawa bisaba isuku ihagije

Arongera ati “Ntaraza muri iyi koperative nahingiraga abandi, urumva ko nari umukene, ariko nkimara kuyigeramo ubukene nabwirukanye burundu, ndetse nanjye mfite abakozi barindwi mpemba bamfasha kwita ku ikawa zanjye mu gihe nagiye mu kandi kazi. Utarahinze kawa ari mu bihombo, ni baze bazihinge bumve icyo tubarusha”.

Habumuremyi Pascal ufite igipimo cy’ibiti 3400 bya kawa, avuga ko gukunda kawa byaturutse ku babyeyi be bari intangarugero muri icyo gihingwa, bimutera ishyaka ryo kuyikunda, nawe akaba yishimira uburyo ibiciro byazamutse.

Ati “Umwaka ushize nasaruye toni zirenga eshatu mbona hejuru ya miliyoni imwe n’igice, kuba ibiciro byazamutse arikuba kabiri, niteguye gusarura miliyoni eshatu. Iryo shyaka ndikesha ababyeyi banjye na Koperative Twongere Kawa ikomeje kudufasha muri byinshi, abagoronome n’abafashamyumvire nibo badufasha kubona umusaruro utubutse”.

Bafite uruganda rutunganya kawa
Bafite uruganda rutunganya kawa

Ni Koperative yahaye akazi urubyiruko rusaga 50, aho narwo rwishimira izamuka ry’ibyo biciro ku iterambere ryabo n’irya Koperative.

Niyomubyeyi Martine ati “Maze umwaka mbonye akazi muri iyi Koperative nyuma y’uko ndangije amashuri yisumbuye. Ntarabona akazi buri kintu nagisabaga ababyeyi, ariko ubu nditunze kandi mfasha n’ababyeyi banjye, ndi umukobwa wiyubashye nta waza anshukisha ikintu runaka. Noneho kuba n’ibiciro byazamutse ni amahirwe ku bahinzi n’abakozi ba koperative, kuko ubukungu burushaho kuzamuka”.

Abo bahinzi bavuga ko ibanga ry’izamuka ry’ibiciro kuri kawa yabo, biva ku buryo bayifata neza kuva mu murima kugeza igeze ku masoko yo mu Rwanda na mpuzamahanga, aho iyo kawa ikunzwe.

Baguze imashini za kabuhariwe mu gutonora kawa
Baguze imashini za kabuhariwe mu gutonora kawa

Mu rwego rwo gukomeza gusigasira uburyohe bw’iyo kawa, hari amabwiriza ahabwa abakozi ba Koperative bayitunganya, kuva mu murima kugera mu nganda ibaye Green Coffee, nk’uko Nsengiyumva Vincent, umucungamutungo wa Koperative Twongere kawa Coko yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati “Bimwe mu bituma kawa ya Coko yamamara igakundwa, igahigika n’izindi ku rwego mpuzamahanga, hari uburyo dutoza umukozi kwitwararika aho tumusaba kwirinda kuza yisize amavuta cyangwa umubavu, tukamusaba kwirinda gusiga inzara no gukora ya misatsi miremire ishobora guhuhwa n’umuyaga ikanduza kawa, kuko ihita ikurura ya mpumuro yose iri ku musatsi ikaba yakwangiza ubwiza bwa kawa”.

Arongera ati “Ikindi basabwa kwirinda, ni uko kawa ijyamo umukungugu, bagasabwa gukaraba n’amazi y’umwimerere azira ya sabune igira impumuro, niryo banga rituma ikawa yacu yesa umuhigo mu masoko mpuzamahanga”.

Kawa ni igihingwa gikunzwe mu Murenge wa Coko na Ruli
Kawa ni igihingwa gikunzwe mu Murenge wa Coko na Ruli

Ni koperative igizwe n’abanyamuryango 204 barimo abagore 169, aho yatangiye mu mwaka wa 2009 ikaba yaramaze kubona isoko m’u Buholandi no muri Amerika, nyuma y’uko bezaga kawa zikabapfira ubusa, kubera kubura uko bazitunganya rimwe bakazihera ku mabuye, uburyohe bwayo bukangirika bitewe n’uburyo butanoze itunganywamo.

Ni yo mpamvu bigiriye inama yo gushinga koperative, batangira umushinga wo kubaka uruganda rutunganya kawa n’inzu zo gukoreramo, Kawa yabo itangira guhabwa agaciro kugeza ubwo ubu uruganda rwabo rufite ubushobozi bwo kwakira toni 1000 buri sezo.

Ni koperative ifite intumbero zo gukomeza kongera umusaruro wa Kawa n’ubushobozi bwayo bahereye ku rubyiruko, igakomeza guhangana ku ruhando mpuzamahanga, ubu bakaba bashimira Leta y’u Rwanda yahaye umugore agaciro ituma atinyuka, nk’uko Kigali Today yabitangarijwe na Thérèse Nyirangwabije, Umuyobozi wa Koperative Twongere kawa Coko.

Yagize ati “Ndabanza nshimire Nyakubahwa Perezida Paul Kagame wahaye umugore ijambo, dufite umutekano. Iri terambere ryose twagezeho ni uko dufite amahoro n’umutekano, ikindi twishimira ni uko kawa ikomeje kuzamura agaciro, aho igeze ku mafaranga 410 ku kilo ivuye kuri 240, turishimye cyane”.

Thérèse Nyirangwabije
Thérèse Nyirangwabije

Arongera ati “Inama duha abahinzi ni uko bakomeza kunoza ubuhinzi bwa kawa kandi bakabitoza abana babo, nk’uko natwe muri koperative turimo kubikundisha urubyiruko, kuko iki ni igihingwa ngengabukungu cyongera amadovise, akagirira igihugu n’abaturage akamaro”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Natwe mukarere ka Burera igihingwa cya kawa twagishize imbere.
Muminsi Mike irimbere turaba turigufata ku madorari tubikesha company Aesy way yaduhaye ingemwe.

Jean Paul yanditse ku itariki ya: 23-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka