COTHEGAB irasaba gusonerwa amande y’ubukererwe mu kwishyura inguzanyo

Abahinzi b’icyayi b’i Gatare na Buruhukiro mu Karere ka Nyamagabe, bibumbiye muri koperative COTHEGAB, barifuza gukorerwa ubuvugizi ku bw’umwenda ubaremereye babereyemo banki itsura amajyambere, BRD.

Abibumbiye muri Cothegab bavuga ko bagiye bahabwa ingemwe zo gutera, bakabura izo gusimbuza izumye
Abibumbiye muri Cothegab bavuga ko bagiye bahabwa ingemwe zo gutera, bakabura izo gusimbuza izumye

Ubwo abadepite bari mu Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta (PAC) babagendereraga tariki ya 7 Werurwe 2019, bababwiye ko ubuvugizi bifuza ari ubwo gukurirwaho umwenda w’ubukererwe bwo kwishyura iyi banki ungana na miriyoni 141.

Nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi w’iyi koperative, ubwo bukererwe bwaturutse ku kuba igihe cyo kwishyura cyarageze batarabona umusaruro wabafasha kwishyura uko byari biteganyijwe.

Agira ati “BRD yari yaduhaye umwenda wa miriyoni 634 ibihumbi 429 n’amafaranga 729, iduha n’igihe cy’imyaka itatu cyo kwita ku cyayi hanyuma tukazatangira kuyishyura. Imyaka itatu yashize tutarabona umusaruro uhagije watubashisha kwishyura, none ku mwenda tugomba kwishyura hiyongereyeho miriyoni 141 z’ukukererwe.”

Ukutabasha kubona umusaruro uhagije ahanini na byo ngo byatewe n’uko ubwo bafashwaga n’umushinga Price kubona ingemwe zo kwagura ubutaka buhinzeho icyayi, ndetse no kuvugurura icyo bari basanganywe, hatigeze hatekerezwa ku ngemwe zisimbura izumye.

Venuste Habiyaremye, umwe mu banyamuryango ba COTHEGAB agira ati “byari biteganyijwe ko ubuso twahinzeho icyayi bwari kuvamo ubwishyu, ariko nta buryo bwo gusimbura ingemwe zumye twari dufite. Ni yo mpamvu twaguye muri buriya bukererwe. Gusa inguzanyo twahawe yatugiriye akamaro.”

Ikindi cyabagendekeye nabi ku bijyanye n’iyi nguzanyo, ni ukuba barishyujwe inyungu irenze iyo batekerezaga.

Ngo bayihawe mu byiciro bibiri. Ku ikubitiro bahawe asaga miriyoni 319 bemeranyijwe kuzishyura ku nyungu y’amafaranga 8%. Baje kiwiyemeza gufata izindi miriyoni 315 bazisaba bibwira ko n’ubundi bazakomeza kuri iriya nyungu y’8%, ariko abagiye kuyisinyira i Kigali batunguwe no gusanga noneho bazacibwa 15%.

Mu zindi ngorane abanyamuryango ba COTHEGAB bagaragarije aba badepite, harimo iyo kuba uruganda rw’icyayi begerejwe rwubakwa Leta yarabashoreyemo miriyoni 150 hatekerezwa ko ruzubakwa na miriyari, bityo bakazaba bafitemo imigabane ya 15%, ariko ngo baje kubwirwa ko rwubatswe na miriyari eshatu, none umugabane wabo ubarirwa muri 3%.

Abaturiye uruganda rwa Gisovu banagaragaje imbogamizi y’uko ari rwo rwabahaga amafaranga menshi ku kilo, n’umwaka washira rukabaha ubwasisi, ariko uruganda rw’icyayi rwa Gatare begerejwe rukaba rubaha makeya, nta n’ubwasisi.

Abanyamuryango ba COTHEGAB kandi bifuza ko imihanda y’aho batuye yatunganywa kubera ko kugeza umusaruro mu masoko bibagora kubera imihanda mibi.

Dr. Jean Chrisostome Ngabitsinze, Perezida wa komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta mu nteko ishinga amategeko, yabemereye ubuvugizi.

Ati “ibyaba byarabaye bitabaturutseho, inzego za Leta tuzabiganiraho turebe icyo bafashwa kuko ni abaturage bacu kandi ibyo bakora birareba igihugu cyacu.”

Akomeza agira ati “Imigabane na yo tuzareba icyabiteye n’ingamba zihari. Kuko ni byiza ko iyo uruganda ruhari, n’abarugemurira bagiramo inyungu, bakaba abafatanyabikorwa.”

Naho ibyo gutunganyirizwa imihanda, Perezida Paul Kagame ubwo yagendereraga Akarere ka Nyamagabe mu minsi yashize yabemereye ko imihanda y’ibitaka yaho izatunganywa. Ahari iyo aba bahinzi b’icyayi bavuga na yo irimo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka