Busasamana: Kubura umuhanda mwiza bisubiza inyuma umusaruro wabo

Abaturage bo mu murenge wa Busasamana bakoresha umuhanda wa Gasiza-Busasamana, bavuga ko kutagira umuhanda mwiza biri mu bisubiza inyuma umusaruro w’ubuhinzi babona kuko kubona ababagurira bitaborohera niyo baje babahenda.

Abaturage bo mu murenge wa Busasamana bavuga ko bimwe mu bihingwa bahinga batabonera isoko, kubera ingendo zirohera abaza gutwara imisaruro yabo ni nk’ibirayi, ibigori n’imboga. Bavuga ko babihinga ku bwinshi ariko kubona isoko bigorana niyo ribonetse barahendwa.

Umuhanda abaturage bavuga ko kwangirika kwabo bibatera igihombo.
Umuhanda abaturage bavuga ko kwangirika kwabo bibatera igihombo.

Mu gihe abaturage bavuga ko bagombye kugira uruhare rwo kwishakira isoko batagombereye gutegereza abaza kubagurira, ikibazo cy’imihanda ziyo mbogamizi yo kubona ababagurira cyangwa kubona imodoka ishobora kuza gupakira imyaka yabo.

Abaturage bavuga ko ubu umuhanda bashobora gukoresha nabwo bitoroshye ni umuhanda wa Gasiza –Cyanzarwe – Gisenyi, ariko nabwo ingorane bahura nazo nuko kubera ububi no kuba muremure hari igihe ibihingwa bishobora kurara ku nzira habuze ababitwara.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Busasamana Kazendebe Heretier avuga ko umuhanda abaturage bavuga urenze ubushobzi bw’umurenge ahubwo akarere ariko gashobora kuba kagira icyo kakora gakora ubuvugizi cyangwa gatunganya uyu muhanda.

N’ubwo abaturage bo muri Busasamana barira umuhanda, ikibazo cy’imihanda kigaragara no mu mujyiwa Rubavu, aho yangiritse bikabije imodoka zikimuka mu ikabije zijya mu yindi ariko idasanwa.

Ubuyobozi buvuga ko budafite amafaranga yo kuyikoresha, bunengwa kuba budakorana n’abaturage mu gukora imiganda kuko niyagenwe na Leta idakorwa uko bikwiye.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka