Burera: Leta yashoye asaga miliyoni 900 mu itunganywa ry’igishanga cya Kamiranzovu

Leta y’u Rwanda yashoye asaga miliyoni 900 z’Amafaranga y’u Rwanda mu gutunganya igishanga cya Kamiranzovu cyo mu Murenge wa Butaro mu Karere ka Burera, aho abaturage 800 bagiye guhabwa akazi mu gihe cy’amezi icyenda uwo mushinga uzamara.

Igishanga cya Kamiranzovu cyatangiye gutunganywa kikaba cyitezweho kongera umusaruro w'abaturage
Igishanga cya Kamiranzovu cyatangiye gutunganywa kikaba cyitezweho kongera umusaruro w’abaturage

Ni igishanga kiri ku buso bwa hegitari 465 kigiye gutunganywa ku nkunga y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’ubworozi (RAB), ‘Reserved force’ kaba ariyo izashyira mu ngiro uwo mushinga.

Ni igishanga kizatunganywa mu rwego rwo gufasha abahinzi kugikoresha mu bihembwe byose by’ihinga uko ari bine mu mwaka, nk’uko Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi JMV yabitangarije Kigali Today, mu muhango wo gutangiza uwo mushinga wabaye ku wa Gatandatu tariki 27 Gashyantare 2021.

Yagize ati “Ni igikorwa cyo gutunganya iki gishanga kiri mu Murenge wa Butaro mu rwego rwo kugira ngo gikoreshwe mu bihembwe byose uko ari bine by’umwaka mbese bakaba bahinga igihe bashakiye, bahinga ibirayi kandi bashobora no guhinga n’imboga n’ibindi. Ni igishanga cyajyaga gikoreshwa mu gihe gito ugereranyije n’icyo bakagombye kuba bahingamo, kigiye gutunganywa gifashe abaturage kongera umusaruro”.

Uwo muyobozi yavuze ku nyungu z’umuturage ku itunganywa ry’icyo gishanga, aho abaturage 800 bagiye guhabwa akazi mu gihe cy’amezi icyenda uwo mushinga uzamara, umuturage umwe akazajya ahembwa amafaranga 1500 ku munsi.

Ati “Iki gishanga kiratanga akazi ku baturage 800 kandi kikazanongera n’umusaruro w’ibyo bahingagamo kuko bazaba babonera amazi ku gihe cyose bifuza kandi tunabafashe kubona imbuto nziza bakoresha za kijyambere. Bazabona n’amafumbire ya ngombwa hanyuma beze umusaruro kuri hegitari uzamuke batere imbere, kandi no guhinga bikorwe umwaka wose”.

Ni umushinga washimishije abenshi mu baturage, aho biteze kongera umusaruro nyuma yuko ngo imvura yajyaga igwa amazi akangiza imyaka yabo, bityo bagahora mu bihombo.

Ni igikorwa cyishimiwe n'abaturage kuko abagera kuri 800 bazabonamo akazi bakikenura
Ni igikorwa cyishimiwe n’abaturage kuko abagera kuri 800 bazabonamo akazi bakikenura

Bigirimana Emmanuel ati “Ibi bije kudufasha kubungabunga ubutaka n’iki gishanga, mbere twahingaga uko tubyumva mu kajagari, ariko dutekereza ko nikimara gutunganywa kizahingwa mu buryo buboneye kuko hazaba hari n’impuguke zizadufasha ndetse n’abagoronome bashinzwe ubuhinzi ku buryo twiteze kubona umusaruro uruta uwo twabonaga”.

Ntibarikure Sylvere ati “Twabaga twahinzemo ibirayi isuri ikabitembana kubera umuferege wangiritse n’ibisigaye bigapfa ubutaka bukajumbuka, none Leta yaje kuduteza imbere nizeye ko ibyo baje kudukorera bije kuduteza imbere kuko umusaruro uziyongera”.

Uretse ikibazo cy’imvura bajyaga bagira, abo baturage bavuga ko bagiye kunguka amafaranga mu kazi bagiye guhabwa.

Ntawigenera Vestine ati “Akazi nagatangiye ubu ndimo kugakora, ndishimye ngiye gukirigita ifaranga. Ayo mafaranga azatugirira akamaro nkanjye nzagura amatungo n’abana bige neza, kazaduhindurira ubuzima”.

Ndayambaje Cyprien ati “Aya mafaranga azadufasha kuzamura iterambere ry’ingo, tuvugurure inzu tuzitere agasenyi tuzitere sima tube ahantu heza, udafite aka matora gashya akagure, tugiye kurwanya nyakatsi zo ku buriri”.

Ibyishimo by’abo baturage birashimangirwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal, aho avuga ko impungenge z’umusaruro muke abaturage bajyaga babona bitewe n’uko igishanga cyari kidakoze zikemutse.

Ati “Abaturage bajyaga bahinga imvura yagwa amazi agaturuka iyo mu misozi akarengera ibirayi byose bikabora umusaruro ukaba muke, abaturage rero bishimiye uyu mushinga wo mu gishanga kigiye gutunganywa ku buso bwa hegitari 465, kandi ni umushinga ugiye guha abaturage benshi akazi barusheho kwiteza imbere.

Leta yashoye miliyoni 900Frw mu gutunganya icyo gishanga
Leta yashoye miliyoni 900Frw mu gutunganya icyo gishanga

Dr Bucagu Charles waje ahagarariye RAB muri uwo muhango, yijeje abaturage ko ikorwa ry’icyo gishanga rizabafasha kuzamura ubuhinzi bwabo, abibutsa ko uwo mushinga uhenze aho yabazabye gufata neza amazi kugira ngo uwo mushinga abashe kubabyarira umusaruro ukenewe.

Ati “Tugiye guhugurira abaturage uburyo bwo gufata amazi mu bishanga no kubigisha uburyo ibishanga byarushaho gufatwa neza, kugira ngo ibyinshi mujye mubyikorera bitabaye ngombwa ko Leta ibishoramo amafaranga. Turasaba ubufatanye bwa Leta n’abaturage kugira ngo ibi bikorwa by’ibishanga bikomeze gufatwa neza”.

Igishanga cya Kamiranzovu giheruka gutunganywa mu mwaka wa1980, aho byagaragaraga ko kitagitanga umusaruro ukenewe nyuma yuko cyari cyarangijwe n’amazi y’imvura ari nako yangiza n’imyaka y’abaturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka