Burera: Kwanikira hamwe ibigori byongereye agaciro n’ubwiza bw’umusaruro

Kuba abahinzi barakanguriwe uburyo bushya bwo kwanikira hamwe umusaruro wabo w’ibigori, ni kimwe mu byabafashije kunguka, nyuma y’uko mu myaka yahise bagiye bagwa mu bihombo byo kutanika ibigori uko bikwiye.

U Rwanda rurihagije ku mbuto y'ibigori ku buryo rugiye gutangira kuyigurisha hanze
U Rwanda rurihagije ku mbuto y’ibigori ku buryo rugiye gutangira kuyigurisha hanze

Toni z’umusaruro w’ibigori zisaga ibihumbi 79 abaturage bo mu Karere ka Burera bejeje muri iki gihebwe cy’ihinga, ngo nta gihombo bigeze bagira cyo kuba hari umusaruro wangirika bakabikesha iyo gahunda yo kwanikira hamwe nkuko Munyaneza Joseph, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Burera ushinzwe iterambere ry’ubukungu yabitangarije Kigali Today.

Uwo muyobozi yavuze ko kuba abaturage baritabiriye gahunda yo kwanikira hamwe umusaruro hagamijwe kuwubungabunga, ngo biri muri gahunda y’igihugu yo kubafasha kongerera agaciro umusaruro wabo.

Ati “Ni gahunda y’igihugu cyose mu rwego rwo kurushaho kubungabunga umusaruro uba wabonetse, by’umwihariko byagera ku bigori bikaba ngombwa ko bubaka ubuhunikiro navuga bw’igihe gitoya. Abaturage bizanira ibiti bakabishyira mu murima w’umuturage runaka ahantu babona hisanzuye, cyangwa se mu isambu ya Leta noneho akarere tukabaha shitingi zo gusakara kugira ngo bitanyagirwa”.

Arongera ati “Hari amakoperative asanzwe afite ubwanikiro, ariko twasanze adahagije dukora ubukangurambaga bwo gusaba abaturage kwishyira hamwe bakishakira ubwanikiro, byagiye bitanga umusaruro kuko kugeza ubu toni ibihumbi 79 n’ibiro 500 by’umusaruro w’abaturage muri iki gihembwe nta musaruro wigeze wangirika. Byaduhaye isomo kuko iyo babihurije hamwe kubona isoko biraborohera kandi bakarwanya n’uruhumbu rwatumaga umusaruro wangirika bagahomba”.

Uwo muyobozi avuga ko abaturage bakiriye neza iyo gahunda, aho bishimiye ko bakomeje kunguka cyane ku buryo nta bigori bizigera bibapfira ubusa.

Guhunikira hamwe ibigori byazamuye agaciro n'ubwiza bw'umusaruro
Guhunikira hamwe ibigori byazamuye agaciro n’ubwiza bw’umusaruro

Umwe mubahinzi bitabiriye iyo gahunda agira ati “Mu myaka yashize wasangaga ibigori byacu bipfa kubera ubumenyi buke bwo kubisarura no kubyanika, ugasanga biraborera mu mufuka, ariko ubu nubwo ari mu gihe cy’imvura umusaruro wacu umeze neza no ku masoko barawushima bakatugurira ku giciro cyiza”.

Visi Mayor Munyaneza, arasaba abaturage kurushaho gufata neza umusaruro wabo bawongerera agaciro n’ubuziranenge, kuko ngo ari byo biwuha agaciro ku masoko, aho bose abasaba kwifashisha iyo gahunda y’ubwanikiro rusange ndetse n’ubwo bubakiwe na Leta.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera burishimira ko umusaruro w’abaturage w’ibigori ufite isoko, aho kugeza ubu ikiro kiri ku mafaranga 300, ibyo bikaba ngo ari kimwe mu bizafasha abaturage kwitabira guhinga ibigori kuko bazaba bagize icyo bakura mu musaruro.

Munyaneza avuga ko mu minsi ishize ikiro cyageze ku mafaranga 400, ariko kimanurwa n’ibigori biva mu tundi turere.

Ati “Ubu igiciro cy’ibigori kiri ku mafaranga 300 ariko mu minsi ishize cyari 400, muri iyi minsi hari ibiri kuza biturutse Iburasirazuba za Nyagatare, icyo giciro ibigori biriho ndumva gishimishije kuko mu myaka yashize hari ubwo ikiro cyamanukaga ikagera ku 180. Niyo mpamvu abaturage basabwa guharanira kugira umusaruro mwiza ufite ireme, kuko n’abafite inganda icyo bareba ni ubwiza bw’umusaruro”.

Kugeza ubu Akarere ka Burera gafite inganda eshatu, ebyirI mu Murenge wa Gahunga n’urundi mu Murenge wa Butaro, aho zifasha abaturage gutunganya neza umusaruro w’ibigori.

Mu gihembwe kimwe cy'ihinga akarere ka Burera keza toni zikabakkaba ibihumbi 80 z'ibigori
Mu gihembwe kimwe cy’ihinga akarere ka Burera keza toni zikabakkaba ibihumbi 80 z’ibigori
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka