Kuri uyu wa gatatu tariki ya 16/10/2013 nibwo, ubuyobozi bw’akarere ka Burera bufatanyije n’Ikigo k’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), batangije iryo vuriro riri mu isoko rya Rugarama, mu murenge wa Rugarama.
Nduwayezu Anastase, umukozi wa RAB ushinzwe kurwanya indwara n’ibyonnyi mu bihingwa mu Ntara y’Amajyaruguru, avuga ko iryo vuriro ry’ibihingwa ryafunguwe rizajya rivura indwara z’ibihingwa byose ariko hitawe ku bihingwa byatoranyijwe guhingwa mu karere ka Burera aribyo ibirayi, ibishyimbo, ibigori ndetse n’ingano.
Akomeza avuga ko impamvu batekereje gushyiraho ivuriro ry’ibihingwa ari ukugira ngo bafashe abahinzi kongera umusaruro. Agira ati “…muzi ko igihugu cyacu gifite gahunda yo kongera ubusaruro w’ibihingwa mu gihugu cyose. Iyo gahunda yo kongera umusaruro mu gihugu cyose ijyana nuko indwara n’ibyonnyi bishobora kwiyongera mu bihingwa.
Ariyo mpamvu rero twatekereje iri vuriro kugira ngo rishobore kugabanya izo ndwara n’ibyonnyi mu bihingwa, bibe byashobora kongera umusaruro w’ibyo bihingwa biba biteganyijwe.”
Bavura ibihingwa gute?
Ubwo hafungurwaga iryo vuriro herekanywe bamwe mu baganga b’ibihingwa. Uretse abo muri RAB, mu karere ka Burera hari babiri babihuguriwe abo nibo bazajya bafasha abahinzi bo mu karere ka Burera bose.
Buri muhinzi ushaka kuvura ibihingwa bye azajya ajyana ku ivuriro ry’ibihingwa ikimenyetso cy’imyaka ifite uburwayi ubundi abaganga b’ibihingwa bamufashe. Iyo serivisi yose ikorwa ku buntu.
Abo baganga b’ibihingwa bamufasha kumenya uburwayi nyabwo icyo gihingwa gifite, bakamufasha kubwirinda cyangwa kuburwanya.
Iyo ari indwara isaba imiti abaganga b’ibihingwa bamufasha kumenya umuti yakoresha kugira ngo igihingwa cye gikire, bakamufasha kumenya aho yawukura, uko yawubona ndetse n’uburyo yawukoresha.
Ikindi ni uko iyo bishobotse abo baganga bajyana n’umuhinzi mu murima we kugira ngo babe ariho bajya kuvurira ibihingwa bye. Ibyo byose bikorwa ku buntu.
Simpenzwe Celestin, Agoronome w’akarere ka Burere, ashishikariza abahinzi bo muri ako karere kwitabira iryo vuriro kugira ngo barusheho gusobanukirwa n’indwara ibihingwa byabo bikunze kurwara bityo babivuze n’umusaruro urusheho kwiyongera.
Akomeza avuga ko nubwo iryo vuriro ari rimwe kandi akarere ka Burera kakaba ari kanini, abagatuye ahanini bakaba ari abahinzi, bateganya kuzashyiraho n’andi mavuriro mu tundi duce two muri ako karere.
Amavuriro y’ibihingwa arasanzwe. Usibye mu Rwanda ataramenyekana cyane, mu bindi bihugu birimo Kenya, Sierra Leone, Ubwongereza n’ibindi, ayo mavuriro arahari, nk’uko Nduwayezu abisobanura.
Ivuriro rya mbere ry’ibihingwa mu Rwanda ryashinzwe mu mwaka wa 2009, mu karere ka Musanze. Ivuriro ry’ibihingwa ryatangijwe mu murenge wa Rugarama, mu karere ka Burera, ni irya kane mu Ntara y’Amajyaruguru, nyuma y’iryo mu karere ka Gakenke, ndetse n’iryo mu karere ka Gicumbi.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ibi bintu ni byiza, ivuriro rije rikenewe, kuko wasangaga abaturage batamenya aho babariza indwara ibihingwa birwaye, kandi bakabura nabantu babagira inama.