Burera: Hafashwe ingamba zikomeye zo kurwanya forode y’ifumbire mvaruganda

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwafashe ingamba zikomeye mu rwego rwo gushakira umuti ikibazo cya forode y’ifumbire mvaruganda gikunze kugaragara muri ako karere.

Muri izo ngamba harimo ko abatanga nkunganire (abakozi ba Minisiteri y’ubuhinzi) bazajya bazitanga hakurikijwe amasite abahinzi babarizwamo kandi bafite urutonde rw’abahinzi ndetse n’ubuso bw’imirima bagomba guhingamo.

Mu gihe abahinzi bazajya baba bari gufata ifumbire bazajya bagenzurwa kuburyo umuhinzi uzajya uyifata azajya ahita ajya kuyifumbiza nta kuyijyana mu rugo.

Umuhinzi uzajya ufatanwa ifumbire yarayibitse mu rugo azajya acibwa amande y’amafaranga ibihumbi 30; nk’uko umuyobozi w’akarere ka Burera wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Zaraduhaye Joseph,abitangaza.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwashyizeho kandi ibihano ku muntu wese uzafatirwa muri forode y’ifumbire mva ruganda. Muri ibyo bihano harimo ko umuyobozi uzayifatirwamo azahita yeguzwa anakurikiranwe. Ibyo bihano ariko bizigwaho neza mu nama njyana y’akarere igomba kuba tariki 18/10/2012.

Abayobozi mu nzego z’ibanze mu mirenge yo mu karere Burera bazakora urutonde rw’abantu bazwiho gucuruza ifumbire mvaruganda magendu kugira ngo bazafatirwe ibyemezo.

Mu duce two mu karere ka Burera twegereye umupaka uhuza u Rwanda na Uganda hakunze gufatirwa ifumbire mvaruganda yagenewe abahinzi bo mu Rwanda mu rwego rw’inyongeramusaruro, igiye gucuruzwa magendu muri Uganda.

Nubwo hari iba yaturutse mu tundi turere ikanyuzwa mu karere ka Burere, hari n’indi fumbire iba yaturutse mu karere ka Burera mu bahinzi baba bayihawe nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu karere ka Burera.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) cyasa bwekuzakoresha inama abayobozi bo mu ntara y’amajyaruguru n’abo mu ntara y’iburengerazuba kugira ngo bafatire hamwe ingamba zo kurwanya magendu y’ifumbire mvaruganda kuko hari ikunze gufatirwa mu karere ka Burera iturutse mu turere two mu ntara y’Uburengerazuba.

Amakuru atandukanye agera k’ubuyobozi bw’akarere ka Burera ahamya ko igihe cy’itangwa rya nkunganire cyangwa voucher ku bahinzi ariho hagaragara amakosa akwiye gukosorwa.

Iyo umuhinzi agiye guhabwa nkunganire atanga irangamuntu. Bivuga ko utanga nkunganire ayitanga agendeye ku ndangamuntu afite. Abadafite imirima yo guhingamo nabo batanga amarangamuntu cyangwa bagaha ruswa abahinzi kugira ngo nibafata ifumbire bazayigurishe hanyuma abahinzi bo babure iyo bafumbiza nk’uko byagaragajwe.

Kuba ifumbire inyerezwa ikagurishwa magendu bituma abahinzi bahinga, ntibafumbire bityo imyaka bahinze ntiyere uko byifuzwa.

Ifumbire mvaruganda nyinshi iba igiye gucuruzwa magendu muri Uganda ikunze gufatirwa mu murenge wa Kagogo muri santere ya Mugu. Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwafashe icyemezo ko bagiye guhagurukira iyo santere bakaza umutekano ndetse no gutanga amakuru kugira ngo barwanye iyo magendu.

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (MINAGRI) ivuga ko kwiba, kugurisha cyangwa kunyereza ifumbire yagenewe abahinzi ntaho bitaniye no kunyereza umutungo w’igihugu. Niyo mpamvu Polisi y’igihugu ifatanyije n’abaturage bashyize ingufu mu kurwanya abashaka kunyereza iyo fumbire.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka