Mu karere ka Burera haba amakoro menshi kandi Abanyaburera bayafata nk’umutungo kamere ukomeye kuko abafasha mu bwubatsi. Mu minsi ya vuba ngo bazatangira kuyabyazwa ibindi bibafitiye akamaro nk’uko umuyobozi w’akarere ka Burera abitangaza.
Sembagare Samuel agira ati “hari abambwiye b’abahanga ko byabyara n’ifumbire. Bashobora kuyasya (amakoro) akavamo ifumbire. Ibyo byose ni ibikorwa duteganya kandi twizera ko bitazatinda”.
Amabuye y’amakoro agaragara mu karere ka Burera, mu gace kegereye ikirunga cya Muhabura. Ako gace kera mo ibihingwa bitandukanye cyane cyane ibirayi, ibishyimbo, ibigori, ingano n’ibindi. Ibyo usanga bituma abantu baho bapfa amasambu.
Nta kindi Abanyaburera bakoresha amabuye y’amakoro uretse kuyubakisha. Usanga bamwe bayubakisha amazu manini abandi bakayubakisha ibipangu n’ingo byabo.
Hari bamwe bayaconga kuburyo abantu batandukanye bayakeneye baza kuyagura bakajya kuyubakisha nk’uko umuyobozi w’akarere ka Burera abihamya.
Ayo mabuye y’amakoro yaturutse ku iruka ry’ikirunga cya Muhabura kitazwi igihe giherukira kurukira. Ibintu bimeze nk’ibikoma bisohoka mu kirunga iyo kiri kuruka nibyo byuma bikavamo amakoro.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|