Biteze inyungu mu mushinga uzabafasha guhinga barengera ibidukikije

Abahinzi bo mu bice bitandukanye by’Igihugu baravuga ko biteze inyungu mu mushinga w’ubuhinzi wa gahunda ya Karibone (Carbon Program) uzabafasha guhinga barengera ibidukije binyuze mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

Abahinzi bavuga ko uburyo bwo guhinga bafata imyuka ya Karibone buzabafasha kongera umusaruro
Abahinzi bavuga ko uburyo bwo guhinga bafata imyuka ya Karibone buzabafasha kongera umusaruro

Ni umushinga mushya uzashyirwa mu bikorwa na eAgronom ibinyujije mu bahinzi bakorera mu bice bitandukanye by’Igihugu by’umwihariko abibumbiye muri Koperative, hagamijwe gukora ubuhinzi buvugurura ubutaka hamwe n’urusobe rw’ibinyabuzima muri Afurika, muri gahunda bise The eAgronom East Africa Soil and Biodiversity Improvement Project).

Gahunda yo Karibone (Carbon Program) ijyanye no gufata imyuka igira uruhare mu guhumanya ikirere ikabikwa mu butaka hakoreshejwe ibihingwa, kuko byifitemo ubushobozi bwo kuba byafata iyo myuka mu kirere, bikayibika mu butaka igihe birimo kubora.

Igihingwa iyo gifashe iyo myuka kikayibika mu butaka kiba kigize uruhare runini mu gusukura ikirere, kuko iyo myuka igira uruhare runini cyane mu guhumanya ikirere bitewe na gaze (Gaz) yifitemo.

Ni umushinga abahinzi batangiye gusobanurirwa uko uzashyira mu bikorwa, kugira ngo bizagerweho nkuko byifuzwa, kuko aribwo bizatanga umusaruro, aho uzabyubahiriza azajya ahemberwa ingano y’imyuka azajya afata.

Bamwe mu bahinzi baganiriye n’ibitangazamakuru bya Kigali Today, bayitangarije ko ari umushinga mwiza bitezeho inyungu zitandukanye zirimo kongera umusaruro hamwe no guhemberwa imyuka bafashe.

Janvier Nsabimana ni umuhinzi wibumbiye muri Koperative Kopebayibika yo mu Murenge wa Kamabuye mu Karere ka Bugesera, asanga uburyo bigishijwe bwo kuzajya bahingamo bafata imyuka ihumanya ikirere, bugiye kurushaho kubafasha.

Ati “Numvise uruhare runini ari ugukoresha imborera cyane ugereranyije n’imvaruganda, ibyo guhinga duharuye tudacukuye ubutaka cyane byanyeretse ko hari aho umusaruro wacu uzava ukagera, kuko nko kuri hegitari niba wenda twezaga toni eshanu z’ibigori, ziziyongera zibe nk’icumi, kubera ko iyo twakoresheje ifumbire mvaruganda n’imborera twabivanze ubona hari akantu kajemo, ibiryo by’umwimerere cyane cyane ntekereza ko aribwo bizahita biza kubera ko ubona ko imyaka yacu yataye umwimerere, navuga ko uziye igihe.”

Yungamo ati “No gufata ku mafaranga nabyo nabyumvisemo aho umuhinzi azajya ahinga yiteguye ko nahinga neza ari bugire ishimwe, ni ikintu gikomeye cyane, mu gihe twahingaga uvuga ngo ni imyaka yanjye yonyine nzakuramo, ariko iriya karibone batubwiye ugize amahirwe ugafata nyinshi, ukaba wabikoze neza cyane, ni ukuvuga ngo uzajya uhinga ibihingwa byawe ubigurishe unabihemberwe kuko wabikoze neza.”

Elia Bangamwabo ni umuhinzi wibumbiye muri Koperative Core Berger yo mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, avuga ko akurikije tekiniki babigishije z’uko bazajya bahinga badacukuye ngo bagere kure n’ubundi buryo babyitezemo umusaruro.

Bavuga ko biteze inyungu mu mushinga uzabafasha guhinga barengera ibidukikije
Bavuga ko biteze inyungu mu mushinga uzabafasha guhinga barengera ibidukikije

Ati “Umusaruro turawiteze kuko bavuze ko ibisigazwa by’ibihingwa bishobora gusigazwa mu murima bikazabyara ifumbire, ifumbire y’imborera tukazajya tuyitaho cyane, ndetse umusaruro ushobora kuzazamuka nubwo tutarabibona ariko nkurikije uko nabyumvise mu mutwe wanjye, numvise umusaruro ushobora kuzazamuka ku rugero rushimishije.”

Ibihingwa bigenderewe muri uyu mushinga n’ibisanzwe bihingwa hagamijwe ko biribwa, kuko aribyo bihingwa hagamijwe kuvugurura ubutaka, kuko biba bifite ubushobozi bwo kongera Azote na Karibone mu butaka bigatanga ifumbire.

Eugene Nsabimana ni agoronome mukuru ushinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga wa gahunda ya Karibone (Carbon Program), avuga ko iyo ibihingwa bihinzwe neza bifata imyuka ihumanya ikirere bikayikuramo ibitunga abantu.

Ati “Uruti rw’igihingwa, imiterere yarwo iba igizwe na Karibone kandi iba yaravuye mu kirere, iyo umuhinzi ahinze neza, ibihingwa ahinze bikuzwa na ya Karibone bikura mu kirere bikayikuramo ibibitunga n’ibibikuza, ari nabyo natwe dukoresha, uyu mushinga uje kugira ngo umuhinzi wabikoze neza ahabwe agahimbazamusyi, kuko biriya bigo bifite inganda zikomeye zanduza ikirere hari amafaranga bitanga y’ubwishingizi twakwita ko ari nk’ingwate batanga, azahabwa abantu bose bagira uruhare mu gusukura ikirere.”

Carbon Program ni umushinga usanzwe ukorera mu bihugu bitandukanye byo ku migabane y’u Burayi na Amerika, ukaba ari ku nshuro ya mbere ugiye gukorerwa muri Afurika, aho ku ikubitiro uzahera mu bihugu birimo Kenya, u Rwanda, Tanzania na Uganda.

Umuhinzi uzajya akurikiza neza amabwiriza yo guhinga neza nkuko bisabwa, hazaba hari urwego mpuzamahanga ruzajya rukurikirana uko ubutaka buhingwa bugenda buhinduka, ku buryo nibapima bagasanga harimo imborera nyinshi, aho umuhinzi uzaba afite nibura kuva kuri hegitari 150-200 azajya abona agahimbazamusyi kari hagati ya miliyoni ebyiri na miliyoni enye buri mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka