Barasaba ko hajya habaho ‘Mini Agrishow’ ibanziriza imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi
Abitabiriye imurikabikorwa ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (Agrishow) ryabaga ku nshuro ya 17, barasaba ko bajya bagira igikorwa kiribanziriza (Mini Agrishow) bajya bamurikiramo ibikorwa byabo mu rwego rwo gutegura imurikabikorwa nyirizina rya Agrishow.
Babisabye tariki 09 Kanama 2024, ubwo ku Mulindi mu Karere ka Gasabo hasozwaga imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi ryari rimaze iminsi 10 rikaba ryaritabiriwe n’abarenga 420 bamuritse ibikorwa bitandukanye by’ubuhinzi n’ubworozi byiganjemo iby’ikoranabuhanga.
Jean Claude Shirimpumu uhagarariye abahinzi n’aborozi mu rugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF) akaba n’umwe mu bitabiriye Agrishow, avuga ko bishimira ko urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda rumaze kugera kuri byinshi kandi ko imurikabikorwa risojwe ryabafashije kongera ubumenyi kuko habonetsemo udushya twinshi kandi dushimishije.
Ati "Ibi bitugaragariza ko urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi intego yose twihaye tuzayigeraho. Turifuza ko mu myaka izaza cyane cyane uyu mwanya mwiza mwatugeneye habaho icyo twakwita nka Mini Agrishow, aho ba bantu bafite inyota yo kumenya igikorwa iki n’iki, bashobora kuza tukagira iminsi itanu cyangwa icyumweru hano turi kumwe n’abafatanyabikorwa bacu, bityo bikadufasha kuzategura neza iri murikabikorwa MINAGRI iba yaduteguriye buri mwaka."
Arongera ati "Byaragaragaye ko bishoboka kuko abari mu bworozi bw’inkoko n’ibiguruka icyo gikorwa baragikora ndetse kikitabirwa n’amahanga ku buryo ubona ko abifuza uwo mwuga bahigira byinshi."
Abahinzi n’aborozi bishimira ko imurikabikorwa bategurirwa ribafasha kurushaho kumenya amahirwe Leta yabageneye, kuko bagize umwanya mwiza wo kumenya gahunda yo kwishingira ubuhinzi n’ubworozi, kuko buri wese mu bamuritse ibikorwa yari afite inshingano yo gushishikariza abamugana kumva amahirwe bahawe y’uko icyo bakora cyose mu buhinzi n’ubworozi kiba cyishingiwe.
Bamwe mu bahinzi n’aborozi by’umwihariko abitabiriye Agrishow yabaga ku nshuro ya 17 bavuga ko Mini Agrishow igiye ibaho yabafasha kurushaho kongera ubumenyi ndetse no gutegura neza Agrishow nk’igikorwa ngararukamwaka kinini gihuriza hamwe abahinzi n’aborozi.
Umunyamabanga wa AgriResearch Unguka, Violette Niyigena, nka bamwe mu bakora ubushakashatsi n’iyamamazabuhinzi kandi banahembwe nk’abamurikabikorwa bahize abandi muri Agrishow y’uyu mwaka, avuga ko imurikabikorwa ry’Ubuhinzi n’Ubworozi ari urubuga rwiza bahuriramo bakigiramo byinshi.
Ati "Mini Agrishow iramutse ibayeho hakabaho igihe kirekire abahinzi n’aborozi bashobora kugira icyo kwiga. Nk’umuntu wifuza kwiga wenda nk’ubworozi bw’inkwavu, ubuhinzi bw’ibirayi cyangwa urutoki bagafata amasomo ahagije cyangwa n’undi wifuza kuba yashoramo imari mu bijyanye n’igihingwa runaka akaba yagira umwanya uhagije wo kuba yabona ibyo bintu."
Umuyobozi w’Ikigo cy’icyitegererezo gitanga serivisi z’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Karere ka Gatsibo, Dan Hakizimana, avuga ko Mini Agrishow iramutse ibayeho byafasha abakora muri urwo rwego bakarushaho kugira amakuru y’ubuhinzi n’ubworozi.
Ati "Bibaye byiza amakuru y’ubuhinzi n’ubworozi akagera kuri benshi bashoboka, tekiniki nshya zikagera kuri benshi bashoboka, umusaruro wakwiyongera, bityo rero aha honyine ntabwo hahagije."
Ubwo yasozaga Agrishow y’uyu mwaka, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Ildephonse Musafiri, yashimye urwego ubuhinzi n’Ubworozi bumaze kugeraho mu Rwanda kandi ko n’ibyo abari muri urwo rwego bifuza bitananirana kuko byose ari ibyabo.
Yagize ati "Iri murikabikorwa niba ari iminsi 10 rimara ntabwo ari mike kugira ngo ube wize iby’ingenzi wagombaga kuba wize. Abashaka ko tuzabyongera tukabiha igihe gihagije n’ibindi basabye, ibyo byose ni uburenganzira bwanyu."
Agrishow y’uyu mwaka yaranzwe n’udushya dutandukanye nko kuba haramuritswe inka z’inyambo zakunzwe n’abatari bake mu bitabiriye iryo murikabikorwa, hanamurikwa ingurube ipima ibiro 500 yakurwagaho intanga ziterwa izindi.
Imurikabikorwa ry’Ubuhinzi n’Ubworozi ryabaga ku nshuro yaryo ya 17, mu minsi 10 ryari rimaze rikaba ryaritabiriwe n’abarenga 420 bamuritse ibikorwa bitandukanye by’Ubuhinzi n’Ubworozi, rinasurwa n’abarenga ibihumbi bine ku munsi.
Ohereza igitekerezo
|