Iyi nkunga yikubye inshuro ebyiri kuruta iyatanzwe kuva RSSP itangiye mu mwaka wa 2001, ni iyo gukomeza gutunganya ubutaka buhingwaho ku misozi no mu bishanga, kubaka ibikorwaremezo bijyanye n’ubuhinzi, ndetse no kwigisha iterambere rishingiye ku buhinzi n’ubworozi; nk’uko Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi ibitangaza.
Bamwe mu baturage bafashijwe na RSSP bahamya ko bigishijwe bakanafashwa kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, ku buryo wagiye wikuba inshuro zirenga 20, kandi bagasarura kenshi mu mwaka bavuye ku nshuro imwe.
Umuyobozi wa Banki y’isi mu Rwanda, Mimie Oladipo, yashimye ko umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi wiyongereye ndetse ukanakura benshi mu bukene, ariko anenga ko atawubona ari mwinshi ku masoko yo mu Rwanda no hanze.
Oladipo yagize ati: “Muravuga ngo umuceri cyangwa ibirayi byabaye byinshi, ariko se kuki ntabibona mu maduka; ngo mbone za ‘chips’(ifiriti zumye), zanditseho made in Rwanda!’”.
Ministiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Agnes Karibata, nawe wunganiye Oladipo, yavuze ko abahinzi b’umuceri basarura toni zirenga ibihumbi 55 uko bejeje, ariko akibaza impamvu uwo muceri utagaragara ku masoko.
“Turacyatumiza mu mahanga umuceri ungana nk’uwo twari dusanzwe dutumiza kuva na mbere hose”; nk’uko Ministiri Karibata yatangaje, asaba abahinzi kujya banyuza umusaruro mu nganda zemewe.
Ministiri w’ubuhinzi kandi akomeje gusaba abahinzi gukoresha ifumbire no kuyishyura neza, kwirinda bwaki kuko ngo u Rwanda rugaragaza inzara iruta iy’ibindi bihugu byo mu muryango wa EAC, bidatewe n’ibura ry’ibiribwa ahubwo ari uko ngo batabirya.
Yasabye abahinzi bose kugura inka, yongera kwihanangiriza abafite imirima idahinze kuyihinga, baba batabishoboye bakayiha ababishoboye.
Ministiri Karibata yanashimye amwe mu makoperative ahinga umuceri kuba yaratanze umusanzu ungana na miliyoni 100 mu kigega Agaciro Development Fund, akomeza asaba abaturage bose kugira umutima utanga.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|