Bahangayikishijwe n’igihombo baterwa n’imbuto zitumizwa hanze zidafite ubuziranenge

Abashoramari mu buhinzi basaba koroherezwa gukorera ubushakashatsi bw’imbuto mu Rwanda, kugira ngo batinyuke gukora ubuhinzi bw’umwuga buvamo ibiribwa bihagije abenegihugu.

Abatubuzi b'imbuto bavuga ko bahendwa no gukora ubushakashatsi
Abatubuzi b’imbuto bavuga ko bahendwa no gukora ubushakashatsi

Mu nama yahuje abakora n’abacuruza imbuto z’ibihingwa hamwe n’inzego za Leta muri iyi ‘week-end’ ishize, hagaragajwe ikibazo cy’imbuto zituruka hanze y’igihugu zikarumba, bigateza igihombo abahinzi.

Umwe mu batubuzi b’imbuto bakorera mu karere ka Nyaruguru, Gabriel Nkuriyimana, avuga ko abahinzi bakoresha imbuto zaturutse hanze y’igihugu kuko izatuburiwe mu Rwanda ngo zidatanga umusaruro uhagije.

Icyakora izi zaturutse mu mahanga nazo ngo usanga zirumba abahinzi ntibamenye uwo bakwishyuza cyangwa uwabashumbusha izimeze neza, bikabaviramo igihombo ndetse bagatinya kongera guhinga.

Nkuriyimana agira ati:”Izituruka hanze zishobora kuza zitinze nyamara uhinga afite igihe kidahinduka bigatera imyaka kurumba cyangwa kwangirika, ikindi nuko iyo imbuto atari nziza utamenya uwo wabaza”.

“Hari abantu bahinze intoryi baza gusanga ari intagarasoryo, ariko iyo imbuto zatuburiwe mu Rwanda kubikosora usanga byoroshye”.

Avuga ko hari n’aho abagenzuzi ba Leta batinda kugera ahatuburiwe imbuto mu Rwanda, bahagera ntibemere ko ari umurima w’imbuto, bakawuhindura umurima w’ibiribwa bisanzwe.

Ati:”Gukora no gutubura imbuto birahenda cyane, iyo baguteje igihombo nk’icyo ntabwo wongera gutinyuka guhinga”.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’abatubura n’abacuruza imbuto mu Rwanda NASR, Innocent Namuhoranye avuga ko nta mikoro Abanyarwanda bafite yo gukora no gutubura imbuto kuko bisaba ubushakashatsi.

Avuga ko kugira ngo ibigo by’abikorera bibashe gukora imbuto z’ibihingwa, hashorwa akayabo k’amamiliyoni arenze 40% by’amafaranga yabyo mu bushakashatsi.

Ati:“Hari ikigo kimwe mu bigize ishyirahamwe ryacu gishora miliyoni 25 z’amadolari mu bushakashatsi bw’imbuto. Abanyarwanda baracyumva ko gukora ubuhinzi bikorwa n’umukene ariko si ko biri”.

Ku rundi ruhande, Umuyobozi Mukuru muri MINAGRI ushinzwe ubuziranenge bw’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, Beatrice Uwumukiza yizeza abahinzi ko gahunda iriho yo kubaha ubwishingizi izajya ibashumbusha ibyo batakaje.

Uwumukiza avuga ko Leta yashinze NASR gukurikirana no gukora ubuvugizi kugira ngo abahinzi badakomeza kurenganywa, ariko ko abikorera muri rusange basabwa kwihatira gufasha Leta gushaka ibiribwa bihagije abaturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka