Bagereranya icyayi n’inka idateka

Abatuye mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko icyayi bakigereranya n’inka ihora ikamwa (idateka), cyangwa peterori, ku buryo bituma abagihinga bagenda biyongera uko umwaka utashye.

Uruganda rw'icyayi rwa Mata
Uruganda rw’icyayi rwa Mata

Ibi biterwa n’uko hari abagiye babona bagenzi babo bahinga icyayi bibaha amafaranga bagereranya n’umushahara kuko bagemurira uruganda hanyuma buri kwezi rukabishyura, amafaranga atari makeya.

Patrick Ndizeye ufite umurima w’icyayi udashyitse hegitari kuko afite are 86, avuga ko amafaranga icyayi kimwinjiriza buri kwezi ari hagati y’ibihumbi 150 n’ibihumbi 180. Amakeya ayabona mu gihe cy’izuba, amenshi akayabona mu gihe cy’imvura.

Uyu musaruro ngo awukesha kwita ku cyayi cye cyane kuko buri mezi abiri akibagara, uko akibagaye agashyiramo ifumbire y’imborera, kandi akitwararika gushyiramo iy’imvaruganda kabiri mu mwaka, ndetse mu gihe cy’izuba akacyuhira.

Avuga kandi ko agereranyije umusaruro we wabarirwa hagati ya toni 11 na 14 kuri hegitari. Uyu musaruro we urenze uwo uruganda rwa Mata ubundi rureberaho kuko umuyobozi warwo avuga ko muri uyu mwaka wa 2019 bazagera ku musaruro wa toni 11 kuri hegitari ku mwaka.

Patrick Ndizeye agira ati “Ufite umurima w’icyayi ungana na Hegitari, biroroshye kubona amafaranga ari hagati y’ibihumbi 150 n’ibihumbi 200 buri kwezi, wamaze gukuramo ibyo wagitanzeho byose, harimo guhemba abahinzi n’abasoromyi.”

Uyu musaruro abahinzi b’icyayi bagikuramo ngo ni wo utuma abagihinga bagenda biyongera uko umwaka utashye.

Ati “Hari abasigaye barandura amashyamba bakagitera, hari n’abasigaye bagihinga kugera no ku mirima yo mu ntanzi z’urugo.”

Ibi ngo byatumye ubutaka busigaye buhenda cyane mu Karere ka Nyaruguru, kuko ngo udafite miliyoni ebyiri atabona ubutaka bushyika kuri hegitari. Umurima uhinzeho icyayi ungana na hegitari, udafite miliyoni enye ngo ntiyawigondera. Uretse ko no kubona uwuguha bitoroshye.

Uku gushaka guhinga icyayi abantu ari benshi ariko ntibiborohera kuko hari abatabasha kubona ingemwe bakeneye.

Abahinzi b'icyayi bagenda biyongera, ariko ngo ingemwe ziracyari nkeya
Abahinzi b’icyayi bagenda biyongera, ariko ngo ingemwe ziracyari nkeya

Silas Nsanzabaganwa, yabigarutseho tariki 31 Kanama 2019, ubwo Uruganda rw’icyayi rwa Mata rwizihizaga umunsi w’umuhinzi.

Yagize ati “Ku munsi w’umuhinzi uheruka Meya yadusabye kubyaza umusaruro amashinge twarazwe n’abakurambere bacu, kuko yari abereye aho ntacyo atumariye. Ubu turi kuyatunganya tuyahinga. Umunsi imbuto zabonetse mukaduha tuzayabyaza umusaruro.”

Umuyobozi w’uru ruganda, Emmanuel Kanyesigye, avuga ko imbuto batangiye kuzishaka.

Ati “Ubungubu dufite ingemwe ibihumbi 390 muri pepiniyeri. Imvura nigwa tuzakomeza tugeze kuri miliyoni. Tuzaziha abahinzi ku giciro gito cyane.
Koperative abahinzi b’icyayi dukorana bibumbiyemo (COTENYA) na yo yahumbitse ingemwe ibihumbi 600. Rwose umuhinzi ufite ubushake bwo kugitera ntabwo azabura ingemwe.”

Ubundi hegitari ngo iterwaho ingemwe ibihumbi 18. Ni ukuvuga ko ziriya ngemwe miliyoni imwe n’ibihumbi 600 z’uruganda n’iza koperative zishobora gutera imirima mishyashya ya hegitari zisaga 80.

Uruganda rw’icyayi rwa Mata rufite intego y’uko mu gihe cy’imyaka itatu ruzaba rumaze gutegura ingemwe miliyoni enye.

Ibi bizatuma umusaruro w’icyayi urushaho kwiyongera, n’icyayi uru ruganda rujyana ku isoko mpuzamahanga cyiyongere, kuko hirengagijwe ko hari ingemwe zikenerwa gusimbura izumye mu murima, miliyoni enye zizatangwa n’uruganda zatera hegitari zisaga 200, nshyashya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka