Arenga Miliyari 7 Frw amaze gushumbushwa abahinzi borozi
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), kigaragaza ko kuva gahunda ya Leta y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo yatangira, arenga miliyari 7Frw, ariyo amaze gushumbushwa abahinzi n’aborozi bahuye n’ibihombo bikomoka ku biza n’imihindagurikire y’ikirere.
Guhera mu mwaka wa 2019, Leta y’u Rwanda yatangije gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo (Tekana urishingiwe muhinzi mworozi), hagamijwe kongera amahirwe y’abahinzi n’abarozi ku nguzanyo mu bigo by’imari.
Iyi gahunda yatangiye hishingirwa amatungo n’ibihingwa bike, bitandukanye n’uyu munsi aho hasigaye hishingirwa ibihingwa umunani; umuceri, imyumbati, ibirayi, ibigori, imyumbati, Soya, Imiteja, ibishyimbo hamwe n’urusenda. Amatungo yishingirwa arimo inka, ingurube, inkoko n’amafi.
Kugira ngo imyaka cyangwa amatungo yishingirwe muri iyi gahunda ntabwo bisaba ingwate kuko ibyishingiwe aribyo bifatwa nk’ingwate.
Raporo ya RAB ya 2024/25 igaragaza ko buri mwaka abahinzi n’aborozi 189,734, bangana na 5.4 %, bunganirwa muri iyi gahunda, aho miliyari 7.193 frw ari yo mafaranga amaze gushumbushwa abahinzi n’aborozi bahuye n’igihombo gikomoka ku biza n’imihindagurikire y’ikirere.
Ku wa 20 Ukwakira, RAB yatangije ubukangurambaga kuri iyi gahunda, buzakorerwa mu Turere twa Bugesera, Kayonza, Ngoma, Gatsibo na Nyagatare guhera tariki 20-24 Ukwakira.
Kugeza ubu mu Rwanda mu rwego rw’ubuhinzi, ibihingwa byishingirwa biri ku kigero cya 6%. Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ifite intego y’uko kugera muri 2029, bizaba bigeze ku kigero cya 10% by’Abanyarwanda bafata ubwishingizi bwunganiwe, mu gihe mu bworozi bizaba bigeze ku kigero kiri hejuru ya 30%.
Abahinzi borozi bo mu Karere ka Bugesera, bafite ubwishingizi bw’imyaka n’amatungo byabo, bavuga ko byarushijeho kubafasha no kubarinda igihombo cya hato na hato baterwaga ahanini n’imihindagurikire y’ikirere.
Isaac Mahoro umworozi w’inka z’umukamo mu Karere ka Bugesera, avuga ko mbere yo gufata ubwishingizi bw’amatungo ye, yigeze gupfusha inka nyinshi bikamuteza igihombo ku buryo yumvaga yahita areka korora.
Agira ati “Nyuma y’uko gahunda ya ‘Tekana’ igiyeho, napfushije inka, ariko ikintu cyanejeje ni uko buri nka yapfaga bemeraga kuyishyura kuko nari mu bwishingizi. Icyo gihe byatumye ngira izindi mbaraga, kuko hari igihe inka zapfaga ukumva wabivamo burundu.”
Mu nka zose yagiye apfusha nta n’imwe yigeze ashumbushwa amafaranga ari munsi ya miliyoni imwe, kuko byatumye kuri ubu afite izirenga 40 yafatiye ubwishingizi.
Agira ati “Birababaza ku mworozi uwo ari we wese kuba watakaza inka yakamwaga nka litiro 20 ku munsi, ukaba wavuga ngo iragiye burundu. Ni amafaranga menshi uba utakaje, ariko iyo uri mu bwishingizi, bakakwishyura n’iby’agaciro kuba wagenda ukaba wagura indi ukayisimbuza ya yindi n’ubundi wa mukamo ukongera ukaboneka. Kuva ntangiye muri gahunda ya ‘Tekana’ maze kwishyurwa inka zirenga 10 zapfuye zose bampaye hejuru ya miliyoni 15.”
Beata Ntabanganyimana, umuyobozi wa Koperative ihinga ibigori, ibishyimbo, soya, umuceri, imboga n’imbuto, na we avuga ko mbere yo kujya muri gahunda ya ‘Tekana’ bahuraga n’igihombo gishingiye ku mihindagurikire y’ikirere.
Ati “Mu ihinga rishize, twari twishingiye hegitari zirenga 20 z’ibigori, twishyuwe miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda n’ikigo cy’ubwishingizi kuko twari twahuye n’ibiza by’izuba. Mbere twashoboraga guhomba nk’ahakavuye ibintu bya miliyoni eshanu, ariko nk’ubu ejo bundi twishingiye ibigori dutanze miliyoni zirenga enye kandi twizeye ko tuzabona nka miliyoni 10 cyangwa 13 zivuye mu bwishingizi. Ni byiza kwishingira ibihingwa kuko nkunganire ya Leta hari icyo yunganira ku muhinzi ku gishoro yari yashyize mu byo yahinze.”
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, avuga ko kuba abaturage batarakuriye muri gahunda yo kwishingira ibihingwa n’amatungo bituma itaritabirwa cyane kuko hari abatarabyumva neza.
Ati “Navuga ko mu buhinzi niho tugifite ikibazo nko muri iri hinga, ariko iyo urebye mu bworozi ku nka turi kuri 21%, inkoko 91%, ingurube 97%, ariko Ubuhinzi nko ku bigori turacyari munsi kuri 25%, umuceri turi hafi kuri 63%. Ntabwo ari ikigereranyo cyiza wavuga ko twageze aho tugomba kugera, ariko na none si habi cyane ugereranyije naho tuvuye.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buvuga ko bufite ingamba zo kongera ubukangurambaga kuri gahunda ya ‘Tekana’, hakoreshwa abamaze kubona inyungu zabyo kugira ngo batange ubuhamya kuri bagenzi babo, bamenye akamaro kabyo.
Umuyobozi mukuru wa RAB w’agateganyo Dr. Solange Uwituze, avuga ko abahinzi n’aborozi batagakwiye kugira impungenge zo gushinganisha ibihingwa n’amatungo byabo.
Agira ati “Biterwa n’uko nta makuru bafite cyangwa se babikora mu buryo bwa nyamwigendaho. Muri iyi gahunda yo guhuza ubutaka turimo bazajya bafata ubwishingizi icyarimwe, n’utabasha kubufata bamugurize azishyure ku musaruro. Abo bataratinyuka kubujyamo ni akazi kacu nka MINAGRI na RAB, kugira ngo ibyiza by’ubwishingizi burute ubwoba abantu bafite.”
Leta itanga nkunganire ya 40% ku bwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo andi 60% akishyurwa n’umuhinzi mworozi.
Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda iri mu igeragezwa yo gutanga inguzanyo zihendutse aho inyungu ku nguzanyo iri kuri 9%.
Kuva iyi gahunda yatangizwa mu 2019, Leta imaze kunganira abahinzi n’aborozi mu kubona ubwishingizi, amafaranga miliyari 5.125. Kugeza ubu ibigo by’imari 18 nibyo biri muri iyi gahunda.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|