Akarere ka Ruhango kari ku isonga mu turere dukoresha ifumbire nke

Akarere ka Ruhango kari mu turere tukiri inyuma mu gukoresha ifumbire bigatuma umusaruro utiyongera nk’uko bikwiye.Aka karere kari gakwiye gukoresha toni 300 z’ifumbire buri gihembwe, ariko gakoresha toni 55 gusa.

Kuba aka karere kagikoresha ifumbire nye, biterwa n’uko abantu bataramenya kwibumbira mu makoperative; nk’uko byemezwa na Bambe Jean Claude ushinzwe kwamamaza ubuhinzi mu ntara y’Amajyepfo mu kigo k’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi (RAB).

Agira ati “n’ahandi hose hateye imbere mu gukoresha ifumbire, nuko bahaye agaciro kwibumbira mu matsinda n’amakoperative, bityo bagatizanya imbaraga zo gukoresha ifumbire”.

Gusa hari imbogamizi zimwe zigaragazwa n’abacuruza amafumbire, nk’izirimo kuba MINAGRI yarahagaritse kubaha ifumbire ikabategeka kujya bakorana n’amabanki, nyamara bitoroshye kugira ngo babone banki zibaguriza nta ngwate, ikindi nuko abaturage bagifite imyumvire mike ku ikoreshwa ry’ifumbire.

Bamwe mu bafatanya bikorwa mu buhinzi mu karere ka Ruhango bashakisha uko ikoreshwa ry'ifumbire ryakwiyongera.
Bamwe mu bafatanya bikorwa mu buhinzi mu karere ka Ruhango bashakisha uko ikoreshwa ry’ifumbire ryakwiyongera.

Kanyandekwe Vincent, umucuruzi w’amafumbire mu murenge wa Mwendo, avuga ko mbere bagikorana na MINAGRI babonaga ifumbire ihagije ikabaguriza bakazayishyura abahinzi bejeje ariko ubu ngo banki bagezeho zose zirabananiza bahitamo kuba babyihoreye.

Kuri icyi kibazo cy’inguzanyo, abacuruzi bagiye gutangira gukorana na banki ya Unguka, aho izajya ibaha inguzanyo bitabagoye.

Nkundimana Alphred uhagararayi Unguka Bank mu ntara y’Amajyepfo, avuga ko ubu intego zabo ari uguhaguruka bagasanga abaturage aho kugira ngo aribo baza kubashaka bagateza imbere ibikorwa byabo.

Akarere ka Nyamagabe, kugeza ubu niko kaza ku isonga mu gukoresha ifumbire nyinshi mu ntara y’Amajyepfo.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka