Akarere ka Nyanza katangiye guhinga pomme

Imbuto ya pomme yajyaga iribwa ari uko itumijwe mu gihugu cy’Afurika y’Epfo ubu igiye kujya gihingwa mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza; nk’uko Nkurunziza Philbert umuhuzabikorwa mu mushinga LWH mu Ntara y’Amajyepfo abivuga.

Izi mbuto za pomme ari ubwa mbere zigiye guhingwa mu karere ka Nyanza ariko ngo bitewe n’imiterere y’ako karere by’umwihariko mu murenge wa Rwabicuma hari icyizere ko zizatanga umusaruro ushimishije.

Ingemwe z’iki gihingwa cya pomme zimwe muri zo zamaze guterwa ndetse zimeze neza nk’uko Philbert umuhuzabikorwa w’umushinga wa LWH mu Ntara y’Amajayepfo akaba anakurikiranira bugufi ubuhinzi bw’izi mbuto mu karere ka Nyanza abisobanura.

Igihingwa cya pomme bamwe mu baturage b’umurenge wa Rwabicuma bavuga ko batari bakizi mu mbuto bari basanzwe babona hafi yabo nk’imineke, amacunga, amavoka n’ibindi. Ngo kuba bagiye kujya bahinga pomme mu mirima yabo ni intambwe ikomeye bateye mu buhinzi bw’imbuto.

Muri uyu murenge wa Rwabicuma hazaterwa ingemwe z’imbuto zitandukanye zigera ku bihumbi 100 ku buryo bazashobora kujya basagurura n’amasoko yo mu gihugu hagati ndetse nayo hanze yacyo.

Ubuhumbikiro bw'imbuto ziribwa n'ibindi biti bivangwa n'imyaka mu mirima bwo mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza.
Ubuhumbikiro bw’imbuto ziribwa n’ibindi biti bivangwa n’imyaka mu mirima bwo mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza.

Ikindi kizakorwa muri izo mbuto ni ukuzibyazamo imitobe nayo ikajyanwa ku masoko atandukanye maze abahinzi bakiteza imbere nk’uko biri mu ntego z’umushinga wa LWH uri gukorana n’abaturage bo mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza.

Umurenge wa Rwabicuma ugiye gukorerwamo ubuhinzi bw’igihingwa cya pomme ni umwe mu mirenge 10 igize karere ka Nyanza ukaba ufite ubuso bungana na kilometer kare 4765 butuwe n’abaturage 16006 bibumbiye mu ngo 4033; nk’uko Gasore Clement umuyobozi w’uwo murenge abitangaza.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Muraho!mwese ndi uburasiraziba mukarere ka Rwamagana umurenge wa fumbwe ,mudusobanurire icyogihingwa cya pomme gihingwa ahantu hameze gute ? Ese ni ku misozi cg ni mubishanga , ESE kutuziko mu Rwanda dutunga ibihe byabahinzi nikihe gite cyagendana nicyogihingwa ,ese ingemwe zacu zavuhehe ?

Enock Besigye yanditse ku itariki ya: 30-11-2019  →  Musubize

Ndabashimi cyane k’ubwiki gihingwa, ariko nanjye mfite ibibazo kuricyo ese igihinga cya pomme gihinga ahanu hameze hate ( hashuha cyane, hakonje cyangwa hari muri mwayene? ) Ikindi ese imbuto zayo zaboneka hehe? mudadusobanurire uburyo bagihinga kuva mwitangira kugera mumusaruro, ikindi kibazo kihariye igihingwa cya concombre mu gihugu cyacu cy’u Rwanda kirahera? niba kihera imbuto zayo zaboneka he? gihingwa ute kuva muntangiriro kugeza mu gusarura, Murakoze

NYIRAHABYARIMANA Assinath yanditse ku itariki ya: 23-10-2019  →  Musubize

Iki gihingwa ni kiza cyane pe. Ngewe ntuye muburasirazuba hafi y’akagera. nange nifuje guhinga izo mbuto ngo ngerageze ndebe mbura aho nakura ingemwe zayo. None icyo mbaza nigute imbuto zaboneka ngo dutere turebe?

Mukomereze aho ahari natwe ubwo bizashoboka tuzibone.

Suzi Dan yanditse ku itariki ya: 1-12-2014  →  Musubize

igitekerezo cyanyu cyiza cyane cyo
kwigisha abaturarwanda guhinga igihingwa
cya pomme kuko ari igihingwa cyiza
cyane.None nanjye ndimo nsaba inama
zerekeranye no guhinga pomme,cyane
cyane uko ingemwe zaboneka, ese
bitwara igihe kingana iki ngo utangire
gusarura?Ese ihingwa imusozi cyangwa mu
gishanga? Muri make rero ndimo
ndasaba amakuru yose ajyane no guhinga
igihingwa cya pomme ni ukuvuga guhera
uko bahumbika kugeza mugusarura. Ndi BUGARAMA -RUSIZI
Murakoze

Ignace yanditse ku itariki ya: 11-07-2014  →  Musubize

Murakoze cyane,nanjye nishimiye igitekerezo cyanyu cyiza cyane cyo kwigisha abaturarwanda guhinga igihingwa cya pomme kuko ari igihingwa cyiza cyane.None nanjye ndimo nsaba inama zerekeranye no guhinga pomme,cyane cyane uko ingemwe zaboneka, ese bitwara igihe kingana iki ngo utangire gusarura?Ese ihingwa imusozi cyangwa mu gishyanga? Muri make rero ndimo ndasaba amakuru yose ajyane no guhinga igihingwa cya pomme ni ukuvuga guhera uko bahumbika kugeza mugusarura.
Murakoze

NIYIGENA yanditse ku itariki ya: 24-11-2012  →  Musubize

narimfite igitekerezo cyo kuba nabasaba kujya mutujyezaho uko ibiciro bihagaze kumasoko,

turabashimiye

mugwaneza emmanuel yanditse ku itariki ya: 4-08-2012  →  Musubize

Ni byiza ko hari gutegurwa kandi hakoherezwa imbuto za pomme kugirango abanyarwanda bihaze mu biribwa.Mfite umushinga wo guhinga pomme none nifuzaga inama kuburyo nazibona ,imimerere y’aho zahingwa n’ibindi.Ntuye mu karere ka Nyamagabe.
Murakoze

KAYIHURA EVARISTE yanditse ku itariki ya: 31-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka