Afurika ishobora kwibasirwa n’inzara, abahinzi nibakomeza kubura ifumbire - Macky Sall

Perezida wa Senegal Macky Sall, ubu uyoboye Afurika yunze Ubumwe (AU) aherutse gutangariza ibinyamakuru byo mu Bufaransa France 24 na RFI ko Afurika yatangiye guhura n’ikibazo cy’ibura ry’ibinyampeke ndetse n’ifumbire.

Aganira n’ibyo bitangazamakuru, Perezida Macky Sall, yagarutse ku biganiro yagiranye na Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya, tariki 3 Kamena 2022, ubwo bari kumwe mu Mujyi wa Sochi uherereye mu Majyepfo y’u Burusiya.

Yavuze ko ibiganiro bye na Putin byibanze cyane ku buryo ibinyampeke byaheze mu byambu byo muri Ukraine byafungurwa. Ikindi Perezida Macky Sall yatangaje, ni uko yagaragarije Perezida Putin ko Afurika ubu irimo guhura n’ibibazo bitewe n’intambara yo muri Ukraine, kuko ubu yatangiye kugira ikibazo cyo kubura ibinyampeke birimo ingano, ndetse n’ifumbire, kandi ko ibyo bishobora kuba intandaro y’ikibazo cy’inzara ku mugabane wa Afurika niba abahinzi bakomeje kubura ifumbire ihagije yo gufumbira imyaka yabo.

Perezida Macky Sall kandi, yari yasabye Ibihugu byo mu Burasirazuba bw’Isi, koroshya ibihano byafatiye u Burusiya, kugira ngo byorohereze igikorwa cyo kongera kohereza ibinyampeke muri Afurika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka