Abatuye i Yeruzalemu barifuza ubutaka bwo guhingaho

Bamwe mu baturage batujwe mu mudugudu w’ikitegererezo wa Nyabikiri bahimbye Yeruzalemu barasaba ubuyobozi kushakira ubutaka bwo guhingaho kugira ngo barusheho kwiteza imbere.

Umudugudu w'ikitegererezo wa Nyabikiri wahimbwe Yeruzalemu watujwemo bamwe mu banyarwanda birukanywe Tanzaniya n'abandi batari bafite aho baba.
Umudugudu w’ikitegererezo wa Nyabikiri wahimbwe Yeruzalemu watujwemo bamwe mu banyarwanda birukanywe Tanzaniya n’abandi batari bafite aho baba.

Mirembe Annet yabwiye Kigalitoday ko mu buzima busanzwe bameze neza kuko uretse amazu meza bahawe banegerejwe amashuri, ivuriro ndetse bahabwa n’inka ariko babuze aho bahinga ngo barusheho kwitunga.

Ati “ Hano tumeze neza byose birahari ariko nta mirima dufite, nkanjye umugabo wanjye arapagasa akanyoherereza amafaranga, utamufite arya avuye mu cyate ariko tubonye imirima ntabwo twakongera kurushya Leta twakwitunga.”

Gasana Richard umuyobozi w’akarere ka Gatsibo yizeza aba baturage ko mu gihe kitari icya kera iki kibazo kiza gukemurwa kubera ubutaka bumaze kuboneka bwahoze ari ubwa Leta bukigabizwa na bamwe mu baturage bakabugira ubwabo.

Ati “Hari ibisigara bya Leta bamwe mu baturage bigabije babuhindura ubutaka bwabo. Dufatanije na komisiyo y’ubutaka tumaze kubona hegitari zirenga 100 kandi turacyakomeza gushakisha ubundi.”

Abatuye i Yeruzalemu bavuga ko bameze neza ariko bakifuza guhabwa ubutaka bwo guhingaho.
Abatuye i Yeruzalemu bavuga ko bameze neza ariko bakifuza guhabwa ubutaka bwo guhingaho.

Gasana Richard avuga ko ubu butaka nibumara kugaruzwa buzahabwa bamwe mu banyarwanda birukanywe Tanzaniya n’abandi baturage batujwe mu midugudu y’ikitegererezo.

Avuga ko hari bamwe bamaze kubonerwa aho bahinga ariko akizeza ko n’abandi batarahabona bazahabona mu minsi ya vuba.

Ati “ Abatuye Nyabikiri (Yeruzalemu) bo bamwe bamaze kubona aho bahinga, hari hegitari 40 zihari hafi yabo twabatije, gusa ni nkeya bose ntibakwiriwe gusa mu mnsi ya vuba barahabona nabo bahinge babashe kwiteza imbere.”

Umudugudu wa Nyabikiri ( Yeruzalemu) utuwemo na bamwe mu banyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzaniya n’abandi batari bafite aho batuye.

Ni umudugudu utuwe n’imiryango 45 mu mazu akomatanyije inzu enye muri imwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Naringize ngo ni Yeruzalem,capital ya Israel.Uyu mujyi ufite amateka menshi cyane.Niho hahoze Jerusalem Temple yashenywe inshuro 2.Ubwa mbere yashenywe na Babylonians mu mwaka wa 607 mbere ya Yesu.Ubwa kabiri isenywa n’Abaroma mu mwaka wa 70 nyuma ya Yesu.Cyali igihano Imana yahaye Abayahudi kubera ko banze kwemera Yesu nka Mesiya,ndetse bakamwica mu mwaka wa 33.Kugeza n’ubu,Abayahudi ntabwo bemera Yesu nka Mesiya.Ariko muli Yohana 3:16,havuga ko abantu bose batizera Yesu batazabona ubuzima bw’iteka muli paradizo.Abatamwizera nka Messiya ni Billions/Milliards nyinshi.Urugero ni Abashinwa,aba Hindous,Abaslamu,etc...Kwizera Yesu bisobanura gukora ibyo yasize adusabye gukora.Nukuvuga kwirinda ibyaha,no gukora umurimo nawe yakoze wo kujya mu nzira tukabwiriza ubwami bw’imana.Soma Yohana 14:12.Ikindi yadusabye,ni ugushaka ubwami bw’Imana mbere na mbere,aho kwibera mu byisi gusa.Bisome muli Matayo igice cya 6,umurongo wa 33.

gatare yanditse ku itariki ya: 11-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka