Abantu bashobora guhinga mu nzu, hanze no hejuru yazo - MININFRA

Bitewe nuko imiturire igenda itwara ubutaka bwari busanzwe buhingwaho, Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) igira abantu inama yo gutekereza ubundi buryo babona ibiribwa, aho abatuye mu mijyi bagirwa inama yo guhinga mu bikono batereka mu nzu (vases), hanze no hejuru yazo.

Mu bindi bihugu bageze kure bahinga mu magorofa bakoreramo (Photo:Internet)
Mu bindi bihugu bageze kure bahinga mu magorofa bakoreramo (Photo:Internet)

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Ambasaderi Claver Gatete, avuga ko yabonye mu bindi bihugu badapfusha ubusa ubutaka bwo mu nzu no hanze, bakaba bahahinga imboga n’imbuto.

Mu kiganiro Minisitiri Gatete aherutse kugirana n’abanyamakuru yagize ati “Mu bihugu bimwe bitagira ubutaka buhagije, usanga abantu batemera ko hagira ubupfa ubusa.

Batera imboga mu bikopo, ariko wareba hano ubona hanze y’inzu hari ahantu umuntu ashobora kumara umwaka atahagera na rimwe kandi hagapfa ubusa nta kintu wahashyize.

Hari igitekerezo cyiza tugomba kubwira Abanyarwanda nubwo batangiye akarima k’igikoni batabyumva, kuko watekerezaga ko mu rugo rwawe ari urugo gusa, ukumva ko wahinga ahandi”.

Yakomeje agira ati “Nyamara tugomba gutera indi ntambwe yo kugira ngo turebe ko mu nzu yacu, haba ku rubaraza, haba hejuru yayo haterwa imboga, ni yo mpamvu tuvuga ibyo kugira ahantu hatoshye (greening).

Aka ni akazi tugomba gufatanya namwe (abanyamakuru) mukabibwira Abanyarwanda, umunyamakuru wazanye icyo gitekerezo nta n’ubwo yakabaye ari we ubitubwira ahubwo ni ikintu abantu bakabaye bakora”!

Uwitwa Ndagijimana utuye ku Gisozi, yari ahagaze iruhande rwa mugenzi we uryamye mu busitani imbere y’inzu igezweho muri Kigali, ikikijwe n’ubusitani buteyemo ubwatsi bwitwa pasiparumu (jardin), ndetse n’ibiti by’ubwoko bwinshi ariko muri byo nta na kimwe cyera imbuto ziribwa.

MININFRA irasaba ko Abanyarwanda na bo batapfusha ubusa imyanya iri mu nzu, hanze no hejuru yazo
MININFRA irasaba ko Abanyarwanda na bo batapfusha ubusa imyanya iri mu nzu, hanze no hejuru yazo

Ndagijimana avuga ko nyir’iyo nzu hamwe n’abandi nka we bifite, batari bakwiye kuba bajya gucuranwa imboga n’imbuto ku isoko “aho rubanda rugufi ruhahira”.

Ndagijimana agira ati “Iyi ‘jardin’ ntiwayirya, uburaye ntiwajyamo hano, ikibanza kingana gitya aho kugiteramo ibiti 20 bitaribwa wateramo 15 biribwa, hakazamo n’icyo kintu cyo kuvuga ngo ‘reka dutere imbuto zitanga vitamini nk’amaronji, amapera n’izindi.

Urabona iki kibanza gifite nka metero 40 z’uburebure kuri 20 z’ubugari, ahantu inzu iri n’inyuma yaho hakagombye kujyamo imbuto, nyir’inzu ntakeneye kujya ku isoko kuzirwanira na rubanda rugufi”.

Ubushakashatsi Banki y’Isi yakoze ku bihugu bitandukanye muri 2016, bwagaragaje ko muri uyu mwaka wa 2020 ubutaka bwagenewe guhingwaho mu Rwanda bungana na kilometero kare ibihumbi 18, ariko ko ubwamaze guhingwaho butarenga kilometero kare ibihumbi 11.

Ibi ariko ntibibuza ko tumwe mu turere tugifite ubutaka buhagije twagiye tugaragaramo ikibazo cy’imirire mibi ku bana kugera ku rugero rwa 46%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka