Abahinzi binubira ko inyongeramusaruro zikibageraho impitagihe

Abahinzi bo hirya no hino mu gihugu bakomeje kwinubira ko inyongeramusaruro zitabagereraho igihe bigatuma bahinga buri wese yirwanyeho bikagira ingaruka ku musaruro.

Inyongeramusaruro zidatangiwe igihe ntacyo zimarira abahinzi
Inyongeramusaruro zidatangiwe igihe ntacyo zimarira abahinzi

Byatangarijwe mu nama yateguwe n’Ikigo cy’ubushakashatsi n’ubusabane bigamije amahoro (IRDP), kikaba cyari kigamije kugaragaza ibyavuye mu bushakashatsi giherutse gukora ku buhinzi mu Rwanda, kuri uyu wa 26 Nzeri 2018.

Iyo nama yitabiriwe n’abayobozi batandukanye mu nzego za Leta na sosiyete sivile ndetse na bamwe mu bahinzi, bakaba baboneyeho kungurana ibitekerezo ku cyazamura ubuhinzi mu Rwanda.

Ubwo bushakashatsi bwerekanye ko kugeza ubu inyongeramusaruro zitagerera igihe ku bahinzi, bikanemezwa na Sebikari Felicien, umuhinzi wo muri Rubavu utanga urugero ku ifumbire.

Yagize ati “Tuzi akamaro k’ifumbire, imbogamizi tugifite n’uko ikunze kutugeraho itinze ugasanga hari benshi batereye aho umusaruro ntube mwiza. Hari n’igihe ibonekera igihe ariko tugakererezwa n’abayitanga kuko utibonye ku rutonde atayihabwa kandi tuba twariyandikishije”.

Dr Eric Ndushabandi, umuyobozi wa IRDP
Dr Eric Ndushabandi, umuyobozi wa IRDP

Umuyobozi wa IRDP, Dr Eric Ndushabandi, na we yemeza ko ikibazo cy’ifumbire itinda abahinzi batandukanye bakomeje kukigaragaza.

Ati “Hari benshi bagaragaje ko bakigorwa no kubona ifumbire mvaruganda kuko ibageraho itinze barateye imyaka yabo. Ikindi ngo hari n’abadasobanukiwe neza imikoreshereze yayo, aho hari abakivuga ko igundura ubutaka, tukifuza ko inzego zibishinzwe zabegera kurushaho”.

Umuyobozi mukuru w’ Ikigo cy’igihugu cyita ku buhinzi n’ubworozi (RAB), Dr Patrick Karangwa, avuga ko ikibazo cy’inyongeramusaruro cyari gihari ariko ko kigenda gikemuka.

Ati “Ubu twatangiye gahunda yo gutuburira imbuto nziza mu Rwanda hakaba n’uruganda ruri hafi kuzura ruzakora ifumbire. Ibyo ni byo bizarangiza burundu ikererwa ry’inyongeramusaruro ryagaragajwe n’ubu bushakashatsi kandi twananogeje uburyo bwo kubitumiza, nk’uyu mwaka nta kibazo gihari”.

Dr Patrick Karangwa, yemeza ko ibibazo bivugwa mu nyongeramusaruro biri mu nzira yo gukemuka
Dr Patrick Karangwa, yemeza ko ibibazo bivugwa mu nyongeramusaruro biri mu nzira yo gukemuka

Yongeraho ko ikindi gikenewe ari ugukomeza gusobanurira abahinzi akamaro ko gukoresha ifumbire bityo banazamure ikigero cyayo mu butaka.

Ati “Igipimo cy’ifumbire gikoreshwa ubu ni ibiro 32 kuri ha ariko turateganya ko cyazaba cyazamutse kigagera ku biro 75 kuri ha muri 2024. Mu bihugu byateye imbere ho icyo gipimo kigeze ku biro 150 kuri ha, ni ngombwa rero ko natwe twareba uko gikomeza kuzamuka”.

Yakomeje asaba abahinzi, bagize 87% by’Abanyarwanda nk’uko bigaragazwa n’ibarura rya 2014, kumenyera gukoresha ifumbire, imborera ikongerwaho imvaruganda kuko ngo ari byo bituma umusaruro wiyongera kandi n’ubutaka ntibugunduke.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Hari abo nabonye bakoresha ifumbire icangwa n’amazi umusaruro ukiyongeraho ariko twabuze amakuru yayo. Gukoresha mvaruganda gusa si byiza.

Dussbimana Abdul yanditse ku itariki ya: 28-09-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka