Abahinzi basabwe kwishakamo ibisubizo mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, arasaba abahinzi mu Ntara y’Iburasirazuba kwishakamo ibisubizo mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, buhira imyaka aho bishoboka bakanatera ibiti bivangwa nayo.

Minisitiri Gatabazi yifatanyije n'abaturage mu kuhira imyaka
Minisitiri Gatabazi yifatanyije n’abaturage mu kuhira imyaka

Yabibasabye ku wa Kabiri tariki 01 Ugushyingo 2022, ubwo yatangiraga urugendo rwe mu Ntara y’Iburasirazuba, rukubiyemo umuganda wo gushyira ifumbire ku bigori no kuhira imyaka, hagamijwe kongera umusaruro no guhangana n’amapfa.

Ni urugendo rwatangiriye mu Karere ka Gatsibo aho yifatanyije n’abahinzi bibumbiye muri Koperative COPCUMA, ikorera ubuhinzi bw’ibigori mu gishanga cya Cyampirita ku buso bwa hegitari 50, mu kubishyiramo ifumbire.

Yasabye abaturage ko aho bishoboka bakoresha uburyo bwo kuhira kugira ngo bahangane n’ikibazo cy’amapfa, mu gihe bamwe bagaragazaga ikibazo cya mazutu ikoreshwa muri moteri zifashishwa mu kuhira ihenze.

Yagize ati “Ibikoresho byo kuhira birahari kandi biriho Nkunganire ya Leta, abantu bashobora no kwishyira hamwe bakabigura. Ikigaragara muri iyi minsi mazutu igiciro cyarazamutse, ariko n’ubwo izamuka iboneka ku giciro kiri hasi kuko nayo Leta iyitangaho Nkunganire, bigatuma igiciro cyayo kidatumbagira.”

Aha bashyiraga ifumbire mu bigori
Aha bashyiraga ifumbire mu bigori

Ku mumsi wa kabiri w’uruzinduko agirira muri iyi Ntara, Minisitiri Gatabazi yifatanyije n’abahinzi bibumbiye muri Koperative KOAISORWA y’abahinzi b’ibigori mu Murenge wa Murundi Akarere ka Kayonza, mu gikorwa cyo gushyira ifumbire ku bigori.

Uyu muganda wo gushyira ifumbire ku bigori, wakorewe mu gishanga cya Rwakabanda, ahari ubuso buhujwe bwa hegitari 100.

Ni ifumbire abahinzi bahawe na Leta nta mafaranga bishyuye, muri gahunda yo kubafasha kongera umusaruro.

Muri uyu Muganda, hanatewe ibiti bivangwa n’imyaka no kuyuhira, mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Mu Ntara y’Iburasirazuba Imirenge 59 niyo ifite ikibazo cy’izuba ryinshi, ku buryo yo harimo gushakishwa imigozi y’ibijumba n’imbuto y’imyumbati kugira ngo bibe aribyo bihingwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka