Abahinzi barakangurirwa guhunika mu mifuka idasaba gushyiramo imiti

Ishami rishinzwe gufata neza umusaruro muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) rikangurira abahinzi guhunika imyaka beza mu mifuka igezweho idasaba gushyiramo imiti kandi umusaruro ntiwangirike.

Imyaka ihunitswemo ngo imara imyaka irenga itatu ikimeze neza
Imyaka ihunitswemo ngo imara imyaka irenga itatu ikimeze neza

Ni imifuka Abanyarwanda bise ‘Mumaranzara’ ariko itaramenyerwa cyane n’abahinzi, ikaba ishobora guhunikwamo imyaka iyo ari yo yose, haba amasaka, ibigori, ibishyimbo n’ibindi, bigashyirwamo byumye, imifuka igafungwa neza nta miti yica udukoko yongewemo ngo ikaba yamara imyaka irenga itatu ikimeze neza.

Iyo mifuka ikorwa n’uruganda “Ecoplastic” rwo mu Rwanda, umwe ujyamo ibiro 100, ukaba ukoze ku buryo imbere haba harimo indi mifuka ibiri y’amasashe ituma nta mwuka (Oxygen) wongera kwinjiramo iyo umuntu amaze kuwushyiramo imyaka agafunga.

Ibyo ngo bituma nta gasimba gashobora kugiriramo ubuzima ndetse n’akaba kajyanyemo n’imyaka kagahita gapfa.

Karegeya Emmanuel umaze imyaka irenga ine akoresha iyo mifuka, avuga ko ari uburyo bwiza bwo guhunika kuko budasaba ibintu byinshi.

Ati “Nkoresha iyo mifuka kuva muri 2014 nyuma yo guhugurirwa uko ikoreshwa, nkabona ari uburyo bwiza bwo guhunika kuko imyaka igumana umwimerere wayo. Nta mungu zishobora kwinjiramo ndetse niba hari n’izo wafungiranyemo zihita zipfa, ikindi nta n’uruhumbu rujyamo”.

Ir Dieudonné Baributsa, impuguke mu byo guhunika umusaruro
Ir Dieudonné Baributsa, impuguke mu byo guhunika umusaruro

Umufuka umwe ugura 1700Frw ariko ugakoreshwa igihe kinini, igikuru ngo ni ukuwurinda gupfumuka. Icyakora bamwe bavuga ko igiciro cyawo kikiri hejuru kandi bifuza kuyikoresha.

Ukuriye uruganda rwa Ecoplastic, Wenceslas Habamungu, avuga ko imifuka abaturage bamaze kugura ari mike kuko batarayimenya.

Ati “Kuva twatangira kuyikora muri 2013 tumaze kugurisha imifuka ibihumbi 148, ugereranyije n’abahinzi bari mu gihugu ni mike. Hari abavuga ko ihenze ariko abayigura babaye benshi igiciro cyagabanuka. Hakenewe ubufatanye n’inzego zishinzwe ubuhinzi kugira ngo imenyekane”.

Uyu mufuka uba urimo indi ibiri y'amasashe
Uyu mufuka uba urimo indi ibiri y’amasashe

Umuyobozi w’ishami rishinzwe gufata neza umusaruro muri MINAGRI, Gilbert Rwaganje, avuga ko iyo mifuka ari myiza kandi yujuje ubuziranenge.

Ati “Iyo mifuka ni myiza, tukanashishikariza abaturage kuyikoresha kuko ibika umusaruro ntugire icyo uba mu gihe kirekire. Ikindi ni uburyo bwiza bwo guhunika imyaka hadashyizwemo ya miti yangiza ubuzima bw’abantu, bivuze ko ibyahunitswe biba bifite ubuziranenge”.

Ati “Abahinzi bakeneye guhugurirwa imikoreshereze yayo nubwo hari abakivuga ko ihenze, gusa abayikoresheje barayishima. Ubu hari inyigo irimo kunozwa izatuma iriya mifuka na yo Leta yayishyira muri gahunda ya ‘Nkunganire’, bityo igahendukira abaturage bakayikoresha”.

Rwaganje agira inama abakora iyo mifuka yo gukorana n’abacuruza inyongeramusaruro bakayigeza hirya no hino mu gihugu bityo ikegera abaturage, bakanabahugura ku mikoreshereze yayo kuko ngo iyo ikoreshejwe nabi imyaka ihunitswe ishobora kwangirika.

Wenceslas Habamungu, avuga ko benshi mu baturage bataramenya imikoreshereze y'iyo mifuka
Wenceslas Habamungu, avuga ko benshi mu baturage bataramenya imikoreshereze y’iyo mifuka

Impuguke mu byo guhunika umusaruro akaba n’umwarimu muri kaminuza ya Purdue muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Eng. Dieudonné Baributsa, avuga ko imyaka ihunitswe muri iyo mifuka idakenera umwuka mwinshi nk’uko hari ababitekereza.

Ati “Umwuka uba uri mu mufuka mu gihe cyo kuwushyiramo imyaka ihunikwa uba uhagije kugira ngo ikomeze imere neza. Iyo hari udukoko twajyanyemo n’imyaka turawukoreha ukagabanuka kugera kuri 5%, icyo gihe duhita dupfa ariko uba uhagije ku byahunitswe”.

Iyo mifuka iyo ishaje ku buryo itagikoreshwa, mu Rwanda abayifite bayisubiza ku ruganda ruyikora kuko irimo amasashe, rukongera rukayakoramo ibindi bikoresho nk’uko rusanzwe rubikora, cyane ko ngo rubyemererwa n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku bidukikije (REMA).

Yongeraho ko iyo mifuka yiswe ‘Pics’ mu rwego mpuzamahanga, kugeza ubu ikoreshwa mu bihugu 34 byo hirya no hino ku isi, abahinzi ngo bakaba bamaze kugura igera kuri miliyoni 19 kuva yatangira gukoreshwa muri 2007.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka