Abahinzi barakanguerirwa kwifashisha umugano mu kurwanya isuri

Abahinzi bo mu gihugu barakangurirwa barasabwa kwitabira guhinga igihingwa cy’umugano, kuko bifite agaciro mu kurwanya isuri no kubaka ubukungu bw’igihugu. Barabibwirwa mu gihe u Rwanda rukomeje kwbasirwa n’ibiza kubera impinduka z’ibihe.

Igihingwa cy’umugano gifite akamaro, uretse kuzamura ubukungu kinafasha mu kurinda isuri kubera imizi myinshi yacyo kandi isobekeranye, ikagira uruhare mu gukumira ubutaka ntibutwarwe, nkuko bitangazwa na Jean Chrisostome Nzeyimana Ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Gicumbi.

Ati: ‘‘kugeza ubu u Rwanda ruri mu bihugu 35 byibumbiye mu Muryango ushinzwe Guteza Imbere igihingwa cy’Umugano, kuko bamaze kubona agaciro kacyo”.
Akomeza avuga ko u Rwanda rubarizwa mu bihugu 35 byiyemeje guteza imbere igihungwa cy’umugano, aho rwinjiyemo wa 2006.

Nzeyimana avuga ko byibura 30% by’ubuso bw’igihugu bugomba kuba butwikirijwe n’amashyamba, aho kugeza ubu amashyamba amaze guterwa angana na 21%.

Yongeraho ko buri mwaka hagomba guterwa nibura ibiti ku buso bungana na hegitare 25, kuko umugano werera imyaka itatu mu gihe ibiti nk’inturusu cyangwa sipule byerera hagati y’imyaka itandatu n’irindwi.

Kuri ubu abaturage bamwe bitabiriye guhinga umugano kuko bamaze kubona ko ibyiza by’icyo gihingwa, cyane cyane abaturiye imigezi n’inzuzi.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka