Abahinzi b’umuceri basabye Minisitiri w’Intebe kubakemurira ikibazo cy’isoko
Ku munsi wa kabiri w’uruzindiko rwe mu Ntara y’Iburengerazuba, Minisitiri w’intebe Dr Ngirente Edouard, yageze mu Karere ka Nyamasheke. Bamwe mu bo yasuye muri ako karere ni abahinzi b’umuceri bibumbiye muri Koperative Dufatanye Kagano ibyaza umusaruro igishanga cya Kamiranzovu.
Abo bahinzi bagaragaje ko mu gihe ubuyobozi bubasaba guhinga bagasagurira amasoko, bo nk’abahinzi babigeraho ariko nyamara umusaruro wabo ukabura isoko, ryanaboneka rikaboneka bitinze, umusaruro warangiritse cyangwa warataye agaciro.
Urugero ni ibiciro bavuga ko biri hasi barimo gutangiraho umuceri, aho ikilo cy’umuceri muremure ari amafaranga 275 n’amafaranga 255 ku muceri mugufi. Abo bahinzi bavuga ko ari make nubwo bemeye kuyafata kuko nta kundi bari kubigira. Icyakora na n’ubu ngo baracyafite toni 42 mu bubiko bwabo zitarabonerwa isoko.
Rukeribuga Jacques ati “Dufite ikibazo cy’uko duhinga umusaruro ukabura isoko tugahomba, ibiciro batubwira twumva biri hasi uko tubibara urabona gusarura ikaro (agace gato ko mu murima) ni ibihumbi umunani, gutera ibihumbi 10 guhinga ibihumbi umunani, gucunga inyoni zona ibihumbi 10, ifumbire ibihumbi umunani ugasanga umuhinzi nta kintu ari kubona. Turifuza isoko bakatuzamura umuhinzi akagira ikintu abona.”
Aba bahinzi bakomeza kuvuga ko abaza kurambagiza umuceri wabo bawunenga kubera ko ari mugufi, abahinzi na bo bagatunga agatoki ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi kutabaha imbuto zijyanye n’igihe cyane ko bo basobanura ko batigeze babona imbuto ndende ngo bananirwe kuyihinga, bakifuza ko bajya bagezwaho imbuto zifuzwa ku isoko akaba ari zo bahinga.
Dr Karangwa Patrick, Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi (RAB) wari uhibereye yavuze ko ku kibazo cy’isoko nawe adahakana ko gihari.
Yagize ati “Ikibazo cy’amasoko y’umuceri kimaze iminsi inzego zikiganiraho ariko ubukana iki kibazo cyari gifite buragenda bugabanuka. Hashyizwemo imbaraga kugira ngo umuceri ugaburirwe abanyeshuri, ku buryo hagabanywa umuceri uturuka hanze, inganda zirimo kongera uwo zafataga. Aho izi mbaraga zishyiriwemo ubona ko ikibazo kigenda kigabanuka.”
Naho ku birebana n’ikibazo cy’imbuto ndende yasubije ko barimo gutegura imbuto ku buryo mu bihe bitarambiranye bazabazanira imbuto nshya cyane ko mu moko y’umuceri uhingwa mu Rwanda agera kuri 37, abahinga igishanga cya Kamiranzovu hari amoko menshi badahinga kuko bahinga amoko abiri gusa.
Ati “Mu gihugu duhinga amoko y’umuceri 37 harimo 29 y’umuceri muremure andi 8 akaba umuceri mugufi ariko abahinga muri Kamiranzomvu bahinga abiri gusa ni yo bazi, gahunda turimo ni ukugira ngo amoko ari ahandi ataragera hariya na ho ahagere ku buryo hari amoko mashya tuzabazanira.”
Hegitari 115 ni zo aba bahinzi bo muri koperative Dufatanye Kagano babyaza umusaruro mu gishanga cya Kamiranzovu. Gihingwa n’abarenga 1000, bakaba bifuza ko nibura ikilo cy’umuceri cyajya ku mafaranga 295 kuko abawubagurira bagurisha ikilo kuri 700 nyamara kandi ngo bataba bavunitse cyane nk’abahinzi.
Muri izi ngendo Minisitiri w’Intebe yagiriye mu turere twa Karongi na Nyamasheke ku matariki ya 11 na 12 Gashyantare 2019, nta byinshi yatangaje byafatwa nk’imyanzuro, ahubwo icy’ingenzi kwabaga ari ugukusanya amakuru ashobora kuvamo imyanzuro izatangazwa mu minsi iri imbere.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|