Abahinzi b’icyayi bavuga ko igiciro bahabwa cyagabanutse

Abahinzi b’icyayi mu turere twa Rutsiro na Rubavu bavuga ko babajwe n’uburyo igiciro bahabwa ku cyayi cyagabanutse, bagashinja abari abayobozi kubigiramo uruhare.

Bamwe mu bahinzi b’icyayi bibumbiye muri Koperative COOTP PFUNDA baganiriye na Kigali Today bavuga ko bahabwaga amafaranga 120 ku kilo ariko ubu barahabwa amafaranga 110.2 ku kilo bakavuga ko byatewe n’amanota yagabanutse kandi batarahinduye imikorere.

Umuhinzi w’icyayi mu Karere ka Rutsiro witwa Gahimano Ildephonse avuga ko ibi bihombo by’igiciro biri mu bituma yifuza ko ubuyobozi buhinduka, ndetse agasaba ko ubuyobozi bushya bwagiyeho buzafasha abahinzi kubona igiciro cyiza.

Yagize ati “Twifuza ko ubuyobozi bushya buhindura imikorere, tugahabwa igiciro cyiza umuhinzi akishima. Abavuyeho ntabwo bari batwitayeho kuko igiciro cyamanutse kugera ku mafaranga 110.2 tuvuye ku mafaranga 120.”

Baziyaka François na we uhinga icyayi avuga ko igiciro bahabwa gituma yumva yazinukwa ubuhinzi bw’icyayi.

Ati “Twifuza ko abayobozi bagiyeho bibanda ku bibazo bya buri munsi, bakongera umusaruro ariko n’igiciro kikazamuka, kuko twumva ngo abandi bahinzi bagemura ku zindi nganda bahabwa amafaranga menshi, tukibaza twe ikosa dukora tutabwirwa ngo turikosore.”

Bisakumbe Augustin wari umuyobozi wa Koperative y’abahinzi b’icyayi i Pfunda (COOTP PFUNDA) avuga ko igabanuka ry’igiciro ryatewe n’ibiciro ku masoko mpuzamahanga naho kuba abahinzi bafata amafaranga 110.2 avuga ko biterwa n’uko ari yo bafata mu ntoki bakirengagiza akurwaho y’umusoromyi, ubwikorezi, ifumbire n’ay’ubwiteganyirize mu kwivuza.

Bisakumbe avuga ko ubusanzwe amafaranga ubu atangwa ku kilo ari 173 ariko iyo bakuyeho akora imirimo yo gusarura n’ifumbire n’ubwisungane hasigara ayo 110 batishimira kandi ubwo buryo bwo gukuraho amafaranga bwagenwe n’ihuriro ry’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) hamwe n’impuzamashyirahamwe y’abahinzi b’icyayi mu Rwanda (FERWACOTHE) n’abanyenganda zitunganya icyayi. Ni mu gihe mu mwaka ushize, ikilo cy’icyayi cyabaga gihagaze ku mafaranga 182. Kugabanukaho 9 ku kilo, NAEB ivuga ko byaba biterwa n’ihindagurika ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga.

Dusabinema Pacifique wemejwe n’abahinzi kuyobora iyi Koperative avuga ko biteguye guhindura imikorere kugira ngo umuhinzi yitabweho, icyakora akavuga ko abababanjirije hari byinshi bakoze birimo amasezerano basinyanye n’ikigega gishinzwe iterambere ry’umugabane w’Afurika, kugura imodoka no kongera ubutaka buhingwaho icyayi.

Koperative y’abahinzi b’icyayi i Pfunda “COOTP PFUNDA” mu turere twa Rubavu na Rutsiro igizwe n’abahinzi 1740. Ku kwezi basarura Toni 666 z’icyayi kuri hegitari 791.

Mu minsi ishize, NAEB yatangaje ko igiciro cy’icyayi cy’u Rwanda gihagaze neza ku isoko mpuzamahanga ugereranyije n’ikindi cyayi cyo ku mugabane wa Afurika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka