Abahinzi 733,000 bagiye gufashwa kongera umusaruro

Umushinga w’Abanyamerika witwa ‘USAID Hinga Weze’ urizeza abahinzi bato barenga 300,000 inkunga y’amadolari ya Amerika ari hagati ya miliyoni 10 na 11 (ahwanye n’amanyarwanda miliyari 10) muri 2020.

Uyu mushinga uvuga ko mu turere 10 ukoreramo, abahinzi bazahabwamo inkunga ya miliyari eshatu yo gukora amaterasi, kugura ibikoresho byo kuhira imyaka no kwita ku musaruro, andi miliyari zirindwi akoreshwe mu kubahugura, kubashakira amatungo, imbuto n’amasoko y’umusaruro.

Mu bahinzi bose mu Rwanda kuri ubu barenga miliyoni ebyiri nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), abasaga 733,000 bazafashwa na Hinga Weze (kuva muri 2017-2022) kubona ibiribwa byujuje intungamubiri birwanya indwara ya bwaki.

Mu biribwa byatoranyirijwe kurwanya imirire mibi harimo ibigori, ibijumba by’umuhondo bikungahaye kuri Vitamin A, ibishyimbo birimo ubutare (fer) ndetse n’imboga n’imbuto.

Ibijumba by'umuhondo biri mu bigomba kwitabwaho muri iyi gahunda
Ibijumba by’umuhondo biri mu bigomba kwitabwaho muri iyi gahunda

Umuyobozi wa ’USAID Hinga Weze’, Daniel Gies agira ati “Umubare w’abahinzi 733,000 tugomba gufasha kongera umusaruro ni munini, ni urugamba rudusaba gukora cyane, tugomba kurutsinda dufatanyije na Leta”.

Nyirajyambere Jeanne d’Arc, ushinzwe ibijyanye n’imirire muri uyu mushinga, avuga ko mu bahinzi bazahabwa igishoro, harimo abo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe, bakazafashwa kurwanya isuri, kuhira imyaka ndetse no kubona ibikoresho bituma babasha gucunga neza umusaruro.

Uyu mushinga w’Abanyamerika uvuga ko umaze gufasha ingo 238,480 kubona ibiribwa bibahagije no gusagurira amasoko kuva muri 2017 ubwo watangiraga imirimo kugeza ubu.

Uwitwa Olivier Habimana ushinzwe gufasha abaturage kugabanya ingano y’umusaruro wangirika nyuma yo kwera ndetse no kubashakira amasoko, avuga ko bazabashakira abaguzi mbere y’igihe bakagirana na bo amasezerano.

Ati “Ubu twatangiye kubashakira amasoko kandi meza atanga ibiciro biri hejuru ya 20% cyangwa 30% kurenza ikiguzi gisanzweho, ariko bazabanza gufashwa gutunganya no guhunika neza umusaruro kugira ngo bawutange utarangirika”.

Muri rusange abahinzi n’abacuruzi b’ibiribwa muri Afurika no mu Rwanda by’umwihariko, batakaza 40% by’umusaruro wabo wangirikira nyuma yo gusarurwa, byagera ku mboga n’imbuto ho bikagera kuri 60% .

Ku rundi ruhande, Umunyamabanga Uhoraho muri MINAGRI, Jean Claude Musabyimana avuga ko bagikeneye ubufatanye n’abafatanyabikorwa mu gushakisha hanze y’Igihugu imbuto y’ibigori bitanga umusaruro mwinshi mu bice by’imisozi miremire.

Uturere ‘Hinga Weze’ izakomeza gufasha guteza imbere ubuhinzi ni Bugesera, Gatsibo, Kayonza, Ngoma, Karongi, Ngororero, Nyabihu, Nyamasheke, Rutsiro na Nyamagabe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka