Abahinga mu gishanga cya Nyiramageni barishimira ko cyatangiye gutunganywa
Abaturiye n’abahinga mu gishanga cya Nyiramageni mu Turere twa Gisagara na Nyanza, barishimira imirimo yo kugitunganya yatangiye, bituma usanga biruhutsa bavuga ngo ’Tugiye kurya noneho!’ nyuma y’ibihombo byinshi cyabateraga.
Abavuga batyo ahanini ni abafite imirima mu gice cyakundaga kurengerwa imvura yaguye, amazi yakamuka imirima yabo igasigaramo umucanga cyangwa umusitwe warengeye umuceri, ku buryo akenshi byabaga ngombwa ko batanga amafaranga yo kubikuramo, rimwe na rimwe bakongera no gutera bundi bushya.
Bitegereza imashini ziri mu mirimo yo gutunganya icyo gishanga, usanga bagira bati “Twashoragamo ibishoro byinshi cyane, akenshi ntitubashe kubigaruza. Biraza guhinduka!”.
Abandi bati “Turishimye rwose! Turanezerewe ahubwo! Hano abantu bari barapfuye barashize, none hari gutunganywa. Tugiye kurya noneho !”.
Hari n’imirima yari yararengewe burundu n’amazi ava mu mugezi w’Akanyaru, ku buryo itari igihingwa kuko hari harabaye ikidendezi abana barobagamo amafi, rimwe na rimwe bakanagwamo, bagapfa.
Imirimo yo kugitunganya yatangiye tariki 12 Nzeri 2024, n’ubuso bwo guhingamo umuceri bukaba buri kongerwa kuko ahari ibikuka na ho hari kugirwa amapariseri, ku buryo n’amazi nayoborwa neza mu mirima bizatuma abahinzi babasha guhinga mu bihembwe byose by’ihinga, nta kongera kwikanga imyuzure.
Iyo mirimo izasiga inatunganyije umuhanda uhuza Umurenge wa Ntyazo n’uwa Mamba uca muri icyo gishanga urebye wari warapfuye kubera imyuzure ya hato na hato, nyamara ari wo wa hafi unyuramo Imbangukiragutabara ziva i Ntyazo zijyanye abarwayi ku bitaro bya Gakoma.
Ubwo yatangizaga ku mugaragaro imirimo yo gutunganya igishanga cya Nyiramageni tariki 18 Nzeri 2024, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, yavuze ko bafite gahunda yo gutunganya n’ibindi bishanga byo mu Ntara y’Amajyepfo, harimo n’icya Mwogo gihurirwaho n’uturere 5, ubu kirimo gukorerwa inyigo.
Yagize ati “Imusozi iwacu ni hato ku buryo tugomba kubyaza umusaruro ibishanga. Usibye iki gishanga cya Nyiramageni gisaga hegitari 600 gihuriraho Akarere ka Gisagara n’aka Nyanza, hari n’ibindi bishanga bigiye gutunganywa mu mushinga wa CDAT, ku bufatanye na RAB.”
Yunzemo ati “Harimo ibishanga byo mu Turere twa Nyanza, Ruhango na Gisagara, harimo ibizatangira muri uyu mwaka n’ibiri mu nyigo. Turashaka ko mu gihe cy’imyaka itanu ibishanga byinshi byo mu Ntara y’Amajyefo bizaba bitunganyijwe.”
Iki gishanga cya Nyiramageni kiri gutunganywa ku bufatanye bwa RAB na Leta ya Koreya y’Epfo ibinyujije mu kigo mpuzamahanga cyayo gishinzwe ubutwererane (KOICA). Imirimo yo kugitunganya izamara umwaka umwe ikazarangira itwaye miliyoni enye n’ibihumbi 530 by’amadolari ya Amerika bingana n’amafranga y’u Rwanda asaga Miliyari esheshatu.
Iki gishanga gihingwa na koperative enye zifite abanyamuryango basaga 2600 bo mu Mirenge ya Mamba na Gikonko yo mu Karere ka Gisagara ndetse n’abo mu Murenge wa Ntyazo mu Karere ka Gisagara.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|