Abahawe ifumbire y’ubuntu ntibayikoreshe barasabwa kuyisubiza

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, arasaba abahinzi bahawe ifumbire ntibayikoreshe kuyigarura igahabwa abayikeneye.

Abahawe ifumbire y'ubuntu ntibayikoreshe barasabwa kuyisubiza
Abahawe ifumbire y’ubuntu ntibayikoreshe barasabwa kuyisubiza

Yabivugiye mu nama yagiranye n’abayobozi mu nzego zitandukanye mu Ntara y’Iburasirazuba, mu rugendo rwe rwa mbere akimara kurahirira izi nshingano.

Guhera mu kwezi k’Ukwakira, mu Ntara y’Iburasirazuba hakozwe ibikorwa bitandukanye mu guhangana n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere, harimo guha abahinzi ifumbire ku buntu n’ibikoresho byo kuhira harimo nkunganire ya Leta.

By’umwihariko mu Turere turindwi tugize iyo ntara, abahinzi bahawe ifumbire ya DAP na Urea kugira ngo abafite imyaka ikiri mito kandi babona imvura, iyo myaka ikure vuba kandi itange umusaruro mwinshi.

Minisitiri Musabyimana, yasabye abahawe ifumbire kandi imyaka yabo yaramaze gukura ku buryo badakeneye kuyikoresha ndetse n’abandi bashaka kuyikemuza ibindi bibazo, kuyigarura igahabwa abakeneye kuyikoresha.

Yagize ati “Niba baraguhaye ifumbire, yari kujya mu bigori ubu bikaba byararangiye ariko ukaba ufite ikindi kibazo cyo gukemuza iyo fumbire uzi neza, nyamuneka ngusabe, ntutegereze ko bazaza kukubaza ngo kuki ubitse amagana n’amagana y’imifuka y’ifumbire utakoresheje.”

Yakomeje agira ati “Niba nta gahunda ubifitiye, ntubisubize iyo byaturutse, biri aho, utegereje ko bizagenda bite? Igihe kiraducikanye kandi wowe ufite ubuhunikiro (Stock).”

Ubundi ifumbire yari igenewe abahinzi bahinze ku butaka buhuje buhinzeho igihingwa kimwe.

Nyamara hari n’abayihawe hatagendewe kui ibyo ahubwo hagendewe ku kuba umuhinzi afite ubutaka yateyeho imbuto aharenga ½ cya hegitari.

Mu Kagari ka Kamagiri, Umurenge wa Nyagatare, Akarere ka Nyagatare, hari abahawe ifumbire yo gushyira ku bigori kandi bitakiyikeneye, ku buryo ibitse abandi bakaba bayigurisha ku bayishaka.

Umuhinzi tutashatse gutangaza amazina ye, yahawe ibiro 50 by’ifumbire ya DAP n’ibindi 50 bya Urea.

Avuga ko yayihawe yarasoje gushyiraho amafumbire ku buryo n’ibigori byari byararengeje igihe itajyaho ahitamo kuyibika.

Agira ati “Imifuka ibiri iri hariya mu nzu, ibigori byanjye nta fumbire bikeneye kuko byatangiye gusambura kandi nari narayishyizeho bwa kabiri, urumva izo ni inyungu ubutaha nzagura nkeya.”

Uyu akomeza avuga ko hari n’abahawe ifumbire barateye amasaka, akanenga uburyo yatanzwemo kuko ngo yajyaga gutangwa mbere kandi nabwo igahabwa abahinzi habanje kurebwa ibihingwa bahinze.

Ukwezi k’Ukwakira kwarangiye Imirenge 50 kuri 95 igize Intara y’Iburasirazuba ifite ikibazo cy’izuba ryinshi, cyane Akarere ka Bugesera.

Mu ntangiriro z’Ugushyingo imvura yatangiye kuboneka, cyane mu Turere twa Kirehe, Ngoma, Rwamagana, Kayonza na Gatsibo, ku buryo abahinzi aribwo barimo gutera imbuto y’ibishyimbo, imyumbati n’imigozi y’ibijumba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

UMURENGE WACU UGIZWE NA 80/100 NABAHINZI ARIKO YAHAWE ABISHOBOYE BYIBUZE 10/100 NIBO BAYIHAWE NIBA ARIKO LETA IBITEGURA NTACYIGENDA NDI GATSIBO RWIMBOGO

N E yanditse ku itariki ya: 19-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka