Abacuruza inyongeramusaruro barakangurirwa kuba intangarugero mu buhinzi

Abacuruza ifumbire nyongeramusaruro barasabwa kuba intangarugero mu bahinzi bashyiraho imirima y’ikitegererezo, ndetse bakanongera serivisi nziza bageneraga abaguzi bakora mu bikorwa by’ubuhinzi.

Ibi babisabwe na Jean Bosco Safari, uyobora umushinga wo guteza imbere ubucuruzi bwinyongeramusaruro (RADD), mu mahugurwa yo guhugura abagenzuzi b’ubucuzuruzi bw’inyongeramusaruro yatangiye uyu munsi muri Lemigo Hotel i Kigali.

Safari avuga ko abacuruza inyongeramusaruro babaye intangarugero byazamura ubucuruzi bikanongera umusaruro ku buhinzi. Safari avuga ko iyo umucuruzi ahaye serivisi nziza umuhinzi bituma abona abaguzi benshi, n’umusaruro w’ubuhinzi ukiyongera.

Abacuruza inyongeramusaruro barahugurwa kugirango nabo bazakore ubujyanama ku bacuruzi bo mu giturage bakora ubucuruzi bw’inyongeramusaruro. Amahugurwa azamara iminsi itanu.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka