2019: RAB yasubiye muri ‘ISAR Rubona’, icyayi cy’u Rwanda cyahize ibindi

Inzego za Leta hamwe n’abafatanyabikorwa, bagaragaza imishinga n’ibyemezo bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi byagezweho muri 2019, bishobora kuba amahirwe ku bahinzi-borozi n’abandi bashoramari mu mwaka mushya wa 2020.

RAB yasubiye mu Majyepfo
RAB yasubiye mu Majyepfo

Uyu mwaka 2019, usize Icyicaro gikuru cy’Ikigo Gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB), gisubiye mu Ntara y’Amajyepfo, i Rubona mu Karere ka Huye.

RAB yasubiye mu Karere ka Huye, (i Rubona), nk’uko byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa mbere tariki ya 29 Nyakanga 2019.

Iki kigo cyimutse kiva i Kigali ku wa mbere tariki 16 Ukuboza 2019, muri gahunda yo kwimurira mu ntara bimwe mu bigo bya Leta, hagamijwe gufasha guteza imbere imijyi itandatu yunganira Kigali, ari yo Huye, Muhanga, Musanze Nyagatare, Rusizi na Rubavu.

Mu bigo bigomba kwimuka harimo Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’umurage, Ikigo gishinzwe guteza imbere Inganda n’Ubushakashatsi (NIRDA), Itorero ry’Igihugu, Ikigo gishinzwe kubungabunga amashyamba, Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco n’ibindi.

Icyayi cy’u Rwanda cyahize ibindi muri Uganda

Icyayi cy’u Rwanda cyabonye ibihembo bitanu birimo igihatse ibindi mu imurikagurisha Nyafurika rya kane ry’icyayi, ryabereye i Kampala muri Uganda guhera ku itariki 26 kugeza kuri 28 Kamena 2019.

Ku itariki 26 ni bwo byatangajwe ko inganda z’icyayi z’u Rwanda zatsindiye ibihembo mu irushanwa ryabaye ku rwego rwa Afurika y’Iburasirazuba (East African Tea Competition), bagamije gusuzuma ubwiza bw’icyayi gikomoka mu bihugu bigize umuryango wa EAC.

Uruganda rwo mu Rwanda rwegukanye igihembo cya mbere ni urwa “Rwanda Mountain Tea”, ariko rwakurikiwe n’izindi nganda nk’urwa Kitabi rwahawe icyitwa “BP 1”, urwa Nyabihu rwahawe “PF1”, Gisovu rwahawe igihembo cyitwa “PD” na Kitabi rwongewe icyitwa “D1”.

Uruganda rw'icyayi rwa Rugabano muri Karongi
Uruganda rw’icyayi rwa Rugabano muri Karongi

Umuyobozi mukuru mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi (NAEB), Kayonga Bill, avuga ko izo nyuguti “BP1”, “PF1” n’izindi ari nka nomero ziranga ibyiciro by’icyayi mu bwiza. “BP1” ikaba ari yo numero iranga icyayi cya mbere mu bwiza.

Muri iryo murikagurisha, ibiciro by’icyayi cy’u Rwanda byari hejuru ugereranyije n’icyayi kiva muri aka karere, kuko nk’ikilo kimwe cyagurwaga hejuru y’amadorali ya Amerika atanu (arenga amafaranga y’u Rwanda 4,500), mu gihe nta cyayi cyo mu bindi bihugu bya EAC cyagejeje kuri icyo giciro.

Gukoresha ‘drone’ mu buhinzi

Drones zifashishwa mu buhinzi zitezweho gukemura ibibazo by'abahinzi, no kubafasha kongera umusaruro
Drones zifashishwa mu buhinzi zitezweho gukemura ibibazo by’abahinzi, no kubafasha kongera umusaruro

Kuva muri Kamena 2019, akarere ka Musanze kaberamo igerageza ryo gukoresha utudege duto tutagira abapilote (drones), tukazajya dutanga amakuru ku bahinzi kugira ngo bamenye ibibazo biri mu mirima yabo badashobora kubonesha amaso gusa.

Bamwe mu baturage iryo koranabuhanga ryagezeho bemeza ko bamaze kubona impinduka mu iterambere ry’ubuhinzi mu gihe gito bamaze bakoresha utwo tudege, kuko ngo bamenya uburwayi cyangwa ibindi bibazo biba mu mirima mbere y’igihe.

Ubusanzwe ‘drones’ zakoreshwaga mu gushyira amaraso abarwayi mu bice bitandukanye by’igihugu, ariko ubu Ikigo cyitwa Charis cyazanye ‘drones’ 19 zirimo kwifashishwa mu kugenzura imiterere y’imirima mu karere ka Musanze.

Kubyaza amanegeka amadolari

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yatangaje muri Nyakanga 2019, ko irimo kwimurira mu midugudu y’icyitegererezo abari batuye mu manegeka ku misozi ihanamye kandi ifite ubutaka busharira, kugira ngo hahingwe icyayi kivamo amadolari.

Iyi gahunda yatangajwe na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Geraldine Mukeshimana, ubwo yari amaze gutangiza uruganda rushya rw’icyayi ku wa 29 Kanama 2019 mu murenge wa Rugabano mu karere ka Karongi.

Imwe mu nzu zubakiwe abaturage bimuwe ahazahingwa icyayi
Imwe mu nzu zubakiwe abaturage bimuwe ahazahingwa icyayi

MINAGRI ivuga ko kugeza ubu icyayi gihinze ku buso bungana na hegitare 27,112 mu gihigu hose, cyinjiriza Leta amadolari ya Amerika akabakaba miliyoni 90 (ararenga amafaranga y’u Rwanda miliyari 85 ku mwaka).

Nta mibare iratangazwa y’ahari amanegeka n’ubutaka busharira hose mu gihugu hagomba guhingwa icyayi, ariko NAEB igaragaza ko icyerekezo Leta ifite ari ukongera amadevize akomoka ku cyayi akava ku madolari miliyoni 90 akagera ku madolari miliyoni 209 mu myaka 10 iri imbere.

Imizabibu yengwamo divayi, imigano iribwa

U Rwanda rwatangaje ko rugiye guhinga imizabibu yengwamo divayi, nyuma yo gusinya amasezerano y’ubufatanye n’abayobozi b’Intara ya Rhenanie Palatinat y’igihugu cy’u Budage mu kwezi kwa Nyakanga 2019.

Minisitiri Geraldine Mukeshimana, avuga ko Abanyarwanda banywa divayi ari benshi (n’ubwo atavuga umubare) ariko icyo kinyobwa kikaba kibahenda bitewe n’uko gituruka hanze y’Igihugu.

Mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije, u Rwanda rwafashe gahunda yo gutera imigano hirya no hino ku nkengero z’imigezi, ibiyaga n’ibishanga, kugira ngo irwanye isuri iva ku misozi.

Uretse kuba ishobora gutunganywa ikavamo ibikoresho bitandukanye nk’uduti two kwihaganyura ibiribwa mu menyo (cure dents), kubohwamo inkangara, intebe n’insika z’inzu, hari n’imigano ikoreshwa nk’ibiribwa by’abantu.

Abanyaziya cyane cyane Abashinwa, Abahindi, Abanyandoneziya n’abandi, bazi ko imigano ikorwamo imboga ziribwa ari mbisi (salades), isupu (potage), kandi bifite intungamubiri nyinshi.

Mu kwezi kwa Mata 2019, Ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi n’amashyamba, cyatangiye gutegura ingemwe z’iyo migano iribwa no kuyitera mu mashyamba no ku nkengero z’imigezi.

Ku ikubitiro, imigano iribwa, iyubakishwa inzu, ikorwamo impapuro zo gupfunyikwamo ibintu cyangwa izo mu bwiherero (toilet paper), yateguriwe i Nyandungu (Kigali), Rwamagana, Rulindo na Huye, ikaba yaratewe ku buso bungana na hegitari 300 ku nkengero z’imigezi no ku butaka busanzwe hirya no hino mu gihugu.

Umuhanga mu by’imigano witwa Mihigo Augustin, avuga ko imigano ifite akamaro gatandukanye ari yo Ikigo gishinzwe amashyamba cyifuza, ikaba yerera imyaka ine kandi ikamara imyaka 50 umuntu ayisarura.

Uruhare rw’abafatanyabikorwa mu buhinzi n’ubworozi

Ikigo cy’igihugu cyita ku buhinzi (RAB), gitangaza ko Leta yashyize miliyari 11 z’Amafaranga y’u Rwanda mu gutunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi kugeza ubu wangirika ku rugero rurenga 16%.

Ibijumba, ibirayi ndetse n’imboga n’imbuto, ni bimwe mu biribwa Leta ivuga ko byangirika ku rugero rukabije, kuko bitarabonerwa uburyo buboneye bwo kubitunganya no kubibika igihe kinini.

Ibi byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr. Patrick Karangwa, ubwo yari mu nama mpuzamahanga izwi nka APA (African Potato Association) yateraniye mu Rwanda muri Kanama 2019, ikaba yarigaga ku bijumba.

Ku rundi ruhande, umushinga w’Abanyamerika witwa ‘USAID Hinga Weze’ urizeza abahinzi bato barenga 300,000 inkunga y’amadolari ya Amerika ari hagati ya miliyoni 10 na 11 (ahwanye n’amanyarwanda miliyari 10) muri 2020.

USAID Hinga weze utangaza ko ufite gahunda yo gufasha abahinzi 733,000 kugera muri 2022, kongera umusaruro w’ibiribwa bikungahaye ku ntungamubiri nk’ibigori, ibijumba by’umuhondo bifite Vitamin A, ibishyimbo bifite ubutare (fer) ndetse n’imboga n’imbuto.

Ikigega cy’Abaholandi gishinzwe ubutwererane mpuzamahanga (SNV), na cyo cyiyemeje guteza imbere abahinzi b’imboga n’imbuto bagize ingo 44,000 kuva muri 2017-2021, kikazatanga amayero miliyoni 16.2, (ahwanye n’Amanyarwanda miliyari 16.5).

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa(FAO) na ryo ryiyemeje ko gahunda nshya y’imyaka itanu kuva 2019-2023, izaca ikibazo cy’imirire mibi mu bana.

Umuyobozi wungirije wa FAO mu Rwanda, Otto Muhinda, avuga ko hazakoreshwa ingengo y’imari ingana na miliyoni 22 z’amadolari ya Amerika, (ahwanye n’amanyarwanda miliyari 21), akazajya ahabwa abaturage bakennye bafite imishinga iteza imbere ubuhinzi n’ubworozi.

Ubwishingi mu buhinzi n’ubworozi

Mu kwezi kwa Mata 2019 Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, yatangije gahunda y’igihugu y’ubwishingizi mu buhinzi n’ubworozi, kugira ngo mu gihe imyaka cyangwa amatungo byangiritse kubera ibiza n’amapfa, ibigo by’ubwishingizi bizajye bihita byishyura nyiri kwangirizwa.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Geraldine Mukeshimana watangije iyi gahunda agira ati “Twagiye tugira ibihe bitari byiza, tukabura umusaruro, tukabura amatungo. Icyo iyi gahunda igamije ni ukugira ngo abahinzi n’aborozi babashe guhangana n’iryo hindagurika”.

Biteganyijwe ko umworozi azajya yishyura 4,5% by’agaciro k’inka ye buri mwaka, Leta imwunganire 40% by’ikiguzi cy’ubwishingizi, kugira ngo umuntu ajye abasha no gusaba inguzanyo muri banki yo kwagura ubworozi.

Ibijyanye n’ingano y’ubwishingizi bw’ibihingwa na byo bizasobanurwa na buri kigo cy’ubwishingizi ku muntu ubyifuza, bikaba byaratangiriye ku muceri n’ibigori muri iki gihe cy’umuhindo ari cyo gihembwe cy’ihinga A cya 2020.

Imbuto n’ifumbire bizakorerwa mu Rwanda

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (RAB), kivuga ko mu myaka itanu iri imbere, Abanyarwanda bazaba bakoresha amafumbire n’imbuto bikorerwa mu Rwanda.

Gahunda ya Leta y’imyaka itanu yo kuvugurura ubuhinzi (PSTA 4) igaragaza ko nibura abahinzi bazazamura igipimo bakoreshagaho amafumbire mvaruganda, kikava kuri 35%, bakagera hejuru ya 70% kuri hegitari imwe, ibyo ngo bikazarushaho kuzamura umusaruro.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ivuga ko kuri ubu imaze kugera ku rwego rwo kwituburira imbuto z’indobanure zose mu gihugu keretse iy’ibigori byera mu misozi miremire.

Kongera ibiribwa

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworoz i(MINAGRI) hamwe n’Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera (PSF), bavuga ko Ihuriro mpuzamahanga riteza imbere ubuhinzi muri Afurika (AGRF) ribifashijwemo na bamwe mu baherwe bo ku isi, rigiye kuba umusanzu ukomeye mu kurwanya imirire mibi.

U Rwanda ruherutse gutsindira kugira icyicaro cy’iri huriro i Kigali, ahazajya hateranira abo baherwe kenshi mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.

Ihuriro AGRF riterwa inkunga n’imiryango mpuzamahanga 22 irimo iy’abaherwe nka ‘Bill&Melinda Gates’ wa Bill Gates na ‘The Rockefeller Foundation’, harimo amabanki n’ibigega mpuzamahanga nka Banki Nyafurika itsura amajyambere BAD, DFID, USAID na IFAD.

Indi miryango igize iri huriro harimo Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe (AUC), AFAP uteza imbere ibijyanye n’ifumbire, AGRA, CGIAR, Corteva, CTA, FAO, AUDA, NEPAD, IDRC, Mastercard Foundation, OCP, SACAU, Syngenta, UPL hamwe n’uwitwa Yara International.

Ubwo yari mu nama itegura iyo ihuriro AGRF rizagirira mu Rwanda muri 2020, Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi, Dr. Geraldine Mukeshimana, yagize ati “Dutegereje AGRF n’abandi bafatanyabikorwa ko bazatanga ubufasha mu rugendo rwo kuvugurura ubuhinzi mu Rwanda, ndetse no ku mugabane wose wa Afurika”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

N’ubundi RAB ntiyagombaga gisiga imirima yo kugeregerezamo imbuto no kuzitubura ngo ijye kwicara i Gikondo mu bipangu by’amazu. Mu buhinzi ubushakashatsi bukkrerwa ahanini cyane mu mirima, si mu biro.
Wabona yenda noneho hagira imbuto ziboneka.

Mparambo yanditse ku itariki ya: 25-12-2019  →  Musubize

Ubundi ni igikorwa kiza gusa simpamya ko abantu baburaye icy’ibanze bakeneye ari smart phone. Ahubwo twakarebye wenda uko twabafasha abana bagatangira neza amashuri mu kwezi kwa mbere bidahungabanije imiryango igurisha na duke yari isigaranye.

Richardo yanditse ku itariki ya: 25-12-2019  →  Musubize

Ubundi ni igikorwa kiza gusa simpamya ko abantu baburaye icy’ibanze bakeneye ari smart phone. Ahubwo twakarebye wenda uko twabafasha abana bagatangira neza amashuri mu kwezi kwa mbere bidahungabanije imiryango igurisha na duke yari isigaranye.

Richardo yanditse ku itariki ya: 25-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka