Menya amateka y’inkomoko y’izina Nyirarukobwa

Nk’uko Kigali Today igenda ibagezaho inkomoko y’inyito z’amazina y’ahantu hatandukanye, yabakusanyirije amateka y’inkomoko y’izina Nyirarukobwa, agace ko mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera.

Ahitwa Nyirarukobwa ubu hubatse ishuri ryanahawe iryo zina
Ahitwa Nyirarukobwa ubu hubatse ishuri ryanahawe iryo zina

Umuyobozi wungirije ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri mu kigo cy’amashuri cya G.S. Nyirarukobwa, Nirere Joselyne, mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, avuga ko iri zina Nyirarukobwa ryaturutse ku muntu wari utuye mu Murenge wa Ntarama muri Bugesera, witwaga iri zina.

Nirere avuga ko mu mwaka wa 1962 hari umukobwa witwaga Nyirarukobwa, wahaye ubutaka Leta yubakaho inzu ubuyobozi bwakoreragamo twagereranya n’ibiro by’Akagari k’ubu, hanyuma iyo nyubako na yo yitirirwa uwo Nyirarukobwa.

Ati “Ni uwo mukobwa witwaga iryo zina byaturutseho, gusa amakuru ni uko atari yarashatse ngo abyare abe afite umuryango”.

Nirere avuga ko muri aka gace kitwa Nyirarukobwa muri icyo gihe hubatswe ibyo biro, hahise hubakwa n’ibyumba bike by’amashuri abanza ariko nyuma ya Jenoside mu 1997, amashuri yimurirwa hafi ya Kaburimbo kubera ko icyo gihe nta bantu bajyaga kwigira aho hantu, kuko hari hateye ubwoba kubera hari harabaye amatongo, n’ayo mashuri yaratangiye gusenyuka.

Ati “Ishuri rya Nyirarukobwa ubundi mbere ya Jenoside ryari ryubatse hafi y’ahubatse uruganda rwa Clear, kubera amateka ya Jenoside imiryango 100 yari ituye muri ako gace yarishwe irazima, ku buryo nta mwana wari kujya kuhigira”.

Nirere avuga ko nyuma amashuri yaje kwimurirwa hafi ya Kaburimbo, kugira ngo abaturage babone uko bohereza abana babo kwiga hafi.

Iyo ubajije Nirere andi mazina ya Nyirarukobwa akubwira ko ntayo azi, ariko akavuga ko ubu nta n’uwo mu muryango we uzwi bakubwira cyangwa bafitanye isano, kuko batakiriho.

Ati “Ntiwabona ukubwira iherezo rye cyangwa iry’abo mu muryango we, kuko imyaka ishize ni myinshi”.

Izina Nyirarukobwa rero ryaje kwitirirwa n’ishuri, kuko iyo ugeze ahitwa mu Karumuna usanga icyapa kigaragaza ishuri rya G.S. Nyirarukobwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nirere avuga ko mu mwaka wa 1962 hari umukobwa witwaga Nyirarukobwa, wahaye ubutaka Leta yubakaho inzu ubuyobozi bwakoreragamo twagereranya n’ibiro by’Akagari k’ubu, hanyuma iyo nyubako na yo yitirirwa uwo Nyirarukobwa.Inkuru y’Amateka atariyo Amazu wagereranya n’Akagari k’ubu yubatswe hyuma ya 1978 akoreramo za Secteur,mu 1962 inzu z’ubuyobozi bwahoze ari chefferie mbere Gato ya 1962 nizo zabaye komine za mbere 1962.Hariya Nyirarukobwa avuga hahoze ari chefferie y’ubugesera yari ifite icyicaro muri Mwogo yaje kuba komine Kanzenze.

Kamana yanditse ku itariki ya: 5-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka