AGRA igiye gushora asaga miliyari 19Frw mu buhinzi

Umuryango AGRA wita ku buhinzi muri Afurika ugiye gushora asaga miliyari 19Frw mu buhinzi mu Rwanda mu rwego rwo kurufasha kwihaza mu biribwa.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubuhinzi muri MINAGRI, Tony Nsanganira avuga ko gahunda AGRA itangije izunganira Leta.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubuhinzi muri MINAGRI, Tony Nsanganira avuga ko gahunda AGRA itangije izunganira Leta.

Ibi byatangarijwe mu nama uyu muryango na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) bagiranye n’abafatanyabikorwa bayo n’abandi bafite aho bahurira n’ubuhinzi, kuri uyu wa 19 Nyakanga 2016, aho bavuze ko aya mafaranga azagera ku bahinzi ibihumbi 360, mu rwego rwo kubafasha kuzamura umusaruro.

Ibihingwa bizibandwaho muri gahunda y’imyaka itanu AGRA yatangiye, ni ibigori, ibirayi, soya, ibishyimbo n’umuceri kuko ngo binacuruzwa hanze y’u Rwanda, bikaba byazamura abahinzi.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubuhinzi muri MINAGRI , Tony Nsanganira, avuga ko iyi gahunda ya AGRA ije gutera ingabo mu bitugu Leta muri gahunda yayo yo kurwanya inzara.

Yagize ati “Muri iyi gahunda dufatanya na AGRA, tuzita cyane ku kibazo cyo guhashya inzara kugira ngo tutazajya dutegereza ikibazo cyabaye ngo abe ari bwo tugoboka abaturage, ahubwo tugashyiraho gahunda ihamye yo kuhira imyaka mu gihe havuye izuba ryinshi cyangwa ubundi buryo bwakoreshwa kugira ngo tutazabura umusaruro.”

Inama yitabiriwe n'abantu batandukanye bagira aho bahurira n'ubuhinzi.
Inama yitabiriwe n’abantu batandukanye bagira aho bahurira n’ubuhinzi.

Akomeza avuga ko iyi nkunga ije yunganira gahunda zisanzweho zo kongera umusaruro Leta ifatanyije n’abandi bafatanyabikorwa.

Ndihokubwayo Emime, ushinzwe ibikorwa muri AGRA, avuga ko icyo bazibandaho ari ukugira ngo abaturage babone imbuto zizewe.

Ati “Tugiye kwibanda ku bushakashatsi no gukorana n’ibindi bigo bikomeye bicuruza imbuto nziza kuko ikibazo cy’imbuto ari cyo gikunze kubangamira abahinzi, haba mu Rwanda n’ahandi. Ibi biri mu rwego rwo gutuma abahinzi batagura imbuto zitujuje ibisabwa zikunze kujya ku isoko zikabahombya.”

Yongeraho ko ibi ngo bagomba kubifatanya n’ubuyobozi kuko ngo ari bwo bushyiraho gahunda zihamye z’ubuhinzi butanga umusaruro mu rwego rwo kwihaza mu biribwa.

AGRA yatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2007 ikaba yibandaga ku kongera umusaruro no kuzamurira ubushobozi abahinzi. Mu gihe kiri imbere, ngo ikaba iteganya gutangiza gahunda yo kwishingira abahinzi muri banki ngo babone inguzanyo bitabagoye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka