Urusobe rw’ibiribwa rubungabunzwe neza inzara yacika

Umuryango wita ku rusobe rw’ibiribwa mu ku isi (Slow Food) usanga mu Rwanda rubungabunzwe neza, ibiribwa byakwiyongera n’inzara igacika.

Umuryango Slow food wita ku kuvugurura ibikorwa bikomoka muri buri gace kugira ngo birusheho gutanga umusaruro haba mu buhinzi n’ubworozi bw’ingeri zose wahuguye abagenerwabikorwa bawo bo mu Karere ka Muhanga.

Umutima w'imfizi ni kimwe mu bihingwa bitakitabwaho kandi gifite intungamubiri
Umutima w’imfizi ni kimwe mu bihingwa bitakitabwaho kandi gifite intungamubiri

Umuhuzabikorwa w’uyu muryango mu Rwanda, Prospere Uwiragiye, avuga ko ahereye ku ngero yaboneye ku bikorwa by’abatariyani mu kuvugurura ubuhinzi n’ubworozi bigaragara ko no mu Rwanda urusobe rw’ibiribwa ruvuguruwe byarushaho gutanga umusaruro w’ibiribwa.

Zimwe mu mfashanyigisho bifashisha harimo ibiribwa bitakitabwaho harimo n'udupapayi dutoya
Zimwe mu mfashanyigisho bifashisha harimo ibiribwa bitakitabwaho harimo n’udupapayi dutoya

Slow Food umaze gufungura mu Rwanda amashami atandukanye, yita ku bikorwa by’ubuhinzi bw’imboga n’imbuto bivuguruye, ubworozi bw’inka zivuguruye ndetse n’iza gakondo no kwigisha urubyiruko uko rutunganya ubusitani bw’imboga ku bigo by’amashuri no mu ngo ku buryo bibahesha amafaranga.

Slow Food yishimira uburyo inyambo zibungabunzwe
Slow Food yishimira uburyo inyambo zibungabunzwe

Théogene Mukeshimana, wo mu itsinda rya Remera mu Murenge wa Muhanga, avuga ko hari imishinga yo kuvugurura ubworozi n’ubuhinzi igenda imfasha kwiteza imbere.

Agira ati “Twatangiye dukora imishinga yo gukora ubusitani bw’imboga mu bigo by’amashuri, turi guhugurwa uburyo twakora imishinga minini ku buryo byanagera ku baturage benshi”.

Slow Food iri guha amahugurwa urubyiruko hirya no hino mu gihugu uko bahanga imishinga ishingiye ku kwita ku rusobe rw'ibiribwa
Slow Food iri guha amahugurwa urubyiruko hirya no hino mu gihugu uko bahanga imishinga ishingiye ku kwita ku rusobe rw’ibiribwa

Uwitwa Mutoni Claudine avuga ko we amaze kubona neza ko ubusitani bamaze kubumenya ku buryo bagiye kwagura imishinga bagatangira kuyigeza ku baturage.

Agira ati “Nk’ubu ibiribwa by’imboga aho dutuye, bamaze kurwanya ikibazo cy’imirire mibi, nubwo kitaracika tuzi neza ko intego ari uguhangana na cyo”.

Ibihaza nabyo ni igihingwa gikeneye kubungwabungwa
Ibihaza nabyo ni igihingwa gikeneye kubungwabungwa

Tifene Briant na David bakorera Slow Food mu Butaliyani no muri Afurika bavuga ko, mu Rwanda hari amahirwe menshi mu kuvugurura urusobe rw’ibiribwa bigatanga umusaruro kuko n’iwabo bikorwa neza kandi abaturage barwanyije inzara, kandi hanaboneka uburyo bwo guhanga imirimo.

Mukeshimana Theogene avuga ko imishinga y'ubusitani bw'imboga bagiye no kuyigeza mu giturage bakabunga isogo n'inyabutongo
Mukeshimana Theogene avuga ko imishinga y’ubusitani bw’imboga bagiye no kuyigeza mu giturage bakabunga isogo n’inyabutongo

Tifene agira ati “Twita cyane ku bihingwa n’amatungo by’abaturage bigenda bikendera kandi ari byo bakunda kandi bibaha umusaruro uhagije kugira ngo tubazamure”.

Uyu muryango ngo witeguye gufasha Abanyarwanda guteza imbere ibikomoka ku buhinzi hibandwa ku buhinzi bw’imboga n’imbuto, no guhindura ubworozi bw’inka bukigaragara n’andi matungo agenda akendera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka