Ngabonziza Egide, ahinga kijyambere mu murenge wa Muhazi ibihingwa birimo ibigori, ibishyimbo, soya n’imboga; ku butaka bungana na hegitari 10. Kuri ubu butaka, anatuburiraho imigozi y’ibijumba bikungahaye kuri vitamini.
Amaze imyaka igera kuri itanu akora ubuhinzi bwa kijyambere kandi ngo ntaho buhuriye n’ubuhinzi bwa gakondo bamwe mu Banyarwanda bagitsimbarayeho.
Ku bwe, ikibazo ngo ni uko ubutaka bugenda buba butoya, ariko ngo si imbogamizi ikomeye cyane kuko iyo bukoreshejwe neza butanga umusaruro ushimishije.
Ati “Ntabwo nicuza icyatumye njya mu mwuga w’ubuhinzi. Ikibazo ni uko ubutaka buba ari buto ariko na bwo tubukoreshe neza duhinge hato dusarure byinshi kandi inyungu irimo.”
Nubwo bamwe bagifata ubuhinzi nk’umwuga uciriritse, Ngabonziza yahisemo kureka indi mirimo yakoze irimo n’ubushoferi kugira ngo yitangire ubuhinzi bwa kijyambere akora.
Imirimo yakoze ngo ntiyari isuzuguritse ariko ngo asanga hari izindi ntambwe ubuhinzi buzamugezaho iyo mirimo yakoraga itari kumugezaho.
Ati “Nakoze ubushoferi imyaka myinshi ku modoka zitandukanye, ariko nagezeho mfata icyemezo cyo gukora umwuga nkunda. Ubu ndateganya kugura imodoka najya ntwara ariko imfasha mu kazi kanjye.”
Uyu muhinzi akoresha abakozi 20 bahoraho, bakaba bashobora kugera kuri 30 mu gihe cy’ihinga. Abakozi be bavuga ko uretse kuba bamukorera akabahemba, hari byinshi bamaze kumwigiraho mu bijyanye no guteza imbere ubuhinzi.
Uwambazamariya Sitokiya ati “Nanjye ubwanjye natangiye guhinga ibishyimbo kijyambere; n’ibigori ndabihinga uretse ko bikiri bike.”
Ubusanzwe, Ngabonziza ni umutubuzi w’imigozi y’ibijumba bikungahaye kuri vitamini wemewe n’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB).
Nubwo ubuhinzi bwe butaragera ku ntera yifuza, ngo ikimushishikaje ni uko n’abandi baturage bafite imirima hafi ye bava mu buhinzi bwa gakondo bagakora ubwa kijyambere kuko butanga umusaruro.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|