Rusizi: Sosiyete DYNAPHARM yatanze inyongeramusaruro yitwa D.I GROW

Sosiyete DYNAPHARM Rwanda yashinze ishami ryayo mu karere ka Rusizi ihita inatanga ku mugaragaro inyongeramusaruro y’umwimerere yitwa D.I GROW ifite ububasha bwo gukuba kabiri umusaruro wabonwaga hakoreshejwe izindi nyongeramusaruro zisanzwe.

DYNAPHARM yatangiye ikora inyongeramirire itera ubudahangarwa bw’umubiri ku ndwara zitandukanye ariko nyuma baje kubona ko hakwiye kwita no ku butaka butanga ibiribwa hagamijwe kurengera ubuzima bw’abantu, hakorwa inyongeramusaruro y’ibisukika ikoreshwa ku myaka no ku matungo.

Ubwo inyongeramusaruro yitwa D.I GROW yerekanwaga mu karere ka Rusizi tariki 23/09/2013, yakoreshejwe mu mirima ibiri y’amatorero ya Methodiste Libre na Presyptherienne aho bayikoresheje batera ibigori hakoreshejwe iyi nyongeramusaruro ndetse hagaterwa n’inyongeramusaruro ikuza n’iyeza mu nsina zo mu bwoko bwa Afia.

Karuga Yohani asobanurira abahinzi imikoreshereze y'inyongeramusaruro D.I GROW.
Karuga Yohani asobanurira abahinzi imikoreshereze y’inyongeramusaruro D.I GROW.

Ubwo iki gikorwa cyo kwereka abahinzi batandukanye imikoreshereze y’iyi nyongera musaruro cyari kirangiye abahinzi babyitabiriye basangiye ibiganiro birimo gusobanura akamaro k’ibicuruzwa byayo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Rusizi, Ndemeye Albert, yasabye abahinzi ntangarugero baturutse mu mirenge yose igize akarere ka Rusizi gushishikariza abandi baturage gukoresha iyi nyongeramusaruro maze bagire umusaruro uzatuma babasha kwikura mu bukene dore ko ngo iyi fumbire bijejwe ko ikuba incuro nyinshi umusaruro baba biteze ubusanzwe.

Karuga Yohani ni umuyobozi wa sosiyete DYNAPHARM mu karere ka Rusizi avuga ko aya ari amahirwe ashingiye ku bukungu bw’ejo hazaza ku baturage baturiye akarere ka Rusizi dore ko ngo bari basanzwe ari abahinzi bazwi ku rwego rw’igihugu mu bihingwa bitandukanye.

Abahinzi batandukanye bitabiriye kumva akamaro k'iyi nyongeramusaruro.
Abahinzi batandukanye bitabiriye kumva akamaro k’iyi nyongeramusaruro.

Aha yanabasobanuriye ko aho babanje kugera kuri ubu bavuga ko umusaruro babonye ushimishije ugereranyije n’uwo bari basanzwe babona mu kindi gihe. Iyi nyongeramusaruro kandi ngo izafasha abaturage kurya neza no gusigira abazabakomokaho ubutaka bwiza kuko ngo ikoranye ubuhanga budasanzwe aho ngo itangiza ibidukikije.

Karuga Yohani avuga ko iyi fumbire ije kunganira izari zisanzwe zikoreshwa bitandukanye nuko bamwe bavuga ko igiye gukura ku isoko ifumbire mvaruganda.

Sosiyete DYNAPHARM ni sosiyete mpuzamahanga by’umwihariko ikaba imaze imyaka itanu igeze mu Rwanda.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

None umuntu yayibona he byoroshye umuntu ashaka nke yo mu karima k"igikoni mu mugi wa kigali

Dusabemariya yanditse ku itariki ya: 17-03-2023  →  Musubize

Nyandikira in box Kuri 0788519838 nyikugezeho nkusobanurire nikoreshwa ryayo

Joseph yanditse ku itariki ya: 21-06-2023  →  Musubize

Nibyiza cyane kutugezaho inyongeramusaruro nk’iyi, njye ndayikoresha kandi yongera umusaruro cyane, ariko munyandiko zanyu no mubyapa byamamaza ko amatungo mutayagaragaza kuburyo burambuye biterwa n’iki kdi iyi nyongeramusaruro ituma n’amatungo amererwa neza ?

Ignace yanditse ku itariki ya: 17-11-2014  →  Musubize

njye nsanzwe ndumukozi wa campany,ibintu byacu nibyiza muburyo bwose.uwashaka kumenya ibirenze nuko twakorana yandeba cg akanyarukira kubyicaro byacu muri buri ntara hamwegereye.murakoze

Tuyishime jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 22-10-2014  →  Musubize

njye nsanzwe ndumukozi wa campany,ibintu byacu nibyiza muburyo bwose.uwashaka kumenya ibirenze nuko twakorana yandeba cg akanyarukira kubyicaro byacu muri buri ntara hamwegereye.murakoze

Tuyishime jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 22-10-2014  →  Musubize

ni byiza,none muzagera i Gatsibo ryari?ubashaka ngo akorane namwe yababona a te?ndi umunyeshuri mu ishuri rikuru ryubuhinzi nubworozi mu ishami ryitrambere ryicyaro nishoramari mubuhinzi.

MUTUYUMUREMYI THEONESTE yanditse ku itariki ya: 21-02-2014  →  Musubize

Bravo kabisa kuri DYNAPHARM kuko yatuzaniye inyongeramiriye ibasha gufasha abantu benshi bakagira ubuzima bwiza nanjye nagezeyo aho bakorera hariya mugakinzijo kubera ubuhamya nahawe nabandi bantu ariko nasanze ibintu ari bizima.Ahubwo nibarusheho kubimenyesha abaturage kuko harimo abataramenya ibyo byiza.Noneho numviseko basigaye bafite n’amafumbire yonjyera umusaruro akoze kuburyo butangaje,najye rero niba aruko bimeze ngije kuba rwiyemeza mirimo kubyerekeranye nubuhinzi

Nambajimana Jackson yanditse ku itariki ya: 1-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka