Rukara: Imvura itagabanutse ngo yazatuma abaturage basonza

Abaturage bo mu murenge wa Rukara mu karere ka Kayonza bavuga ko imvura imaze iminsi igwa iramutse idatanze agahenge yazatuma abaturage basonza kuko iri kubangiriza imyaka.

Iyo mvura imaze iminsi yibasiye umurenge wa Rukara n’indi mirenge bituranye, yangije imyaka yiganjemo ibirayi n’ibishyimbo kandi byaburaga igihe gito ngo bisarurwe.

Nubwo mu murenge wa Rukara hagwa imvura nyinshi, iyindi mirenge yabuze imvura ku buryo abaturage ba yo bafite impungenge ko n’utwo bari barahinze dushobora kumira mu mirima kubera izuba.

Imvura imaze iminsi igwa yangije ibishyimbo n'ibirayi abaturage bahinze.
Imvura imaze iminsi igwa yangije ibishyimbo n’ibirayi abaturage bahinze.

Ubusanzwe ibirayi byera mu murenge wa Rukara bigurishwa cyane mu mirenge ya Rwinkwavu na Kabare nk’uko bivugwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukara, Ngabonziza Bideri Vincent. Yongeraho ko ingaruka z’iyo mvura zizagera no kuri iyo mirenge byanze bikunze.

Uretse umurenge wa Rukara, hari n’indi mirenge y’akarere ka Kayonza itarabonye imvura mu gihe gikwiye, ku buryo imyaka abaturage bahinze yagiye irumba.

Abaturage bo mu murenge wa Murundi na bo ngo babonye imvura batinze, n’aho iziye igwa nabi ku buryo yangije na duke twari dusigaye mu mirima tutarangizwa n’izuba nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge, Murekezi Claude yabidutangarije.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muri Rukara hari ikibazo cy’akagari kamwe (rwimishinya) abaturage bako batanze amafranga mu mwaka wa 2011 ngo bazahabwe amashanyarazi mu buryo bwa ma koperative’umuturage umwe yagiye atanga 5000 frs ku banyamuryango 300 kugeza nubu usanga aabahagarariye iyo coperative barayiririye ni mukurikirane icyo kibazo.kuko umuturage we yarahaguye

Bizumuremyi epimac yanditse ku itariki ya: 30-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka