Nyagatare: Hagiye gukwirakwizwa amazi mu nzuri

Minisiteri y’ubuhinzi n’Ubworozi, ibinyujije mu mushinga Livestock Infrastructure Support Programme (LISP) yatangiye kubaka imiyoboro y’Amazi azakwirakwizwa mu nzuri mu karere ka Nyagatare.

Hazacukurwa imiyoboro y’amazi kuri hegitari 6467 izuhira amafamu agera kuri 967 muri gahunda yo kurwanya ikibazo cy’izuba ryinshi ryibasira akarere ka Nyagatare; nkuko bitangazwa na Dr.Ngarambe Michael, umuhuzabikorwa w’uyu mushinga.

Nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr.Agnes Kalibata, ngo aborozi bazajya basorera aya mazi nkuko bisanzwe bikorwa ahandi hose. Yabisobanuye atya: “Amazi arishyurwa ahantu hose. Niyo mpamvu twe nka Minisiteri tuzayabaha ariko bakajya bayasorera.”

Minisitiri Kalibata asura ahari gucukurwa imiyoboro izajyana amazi mu nzuri mu Karere ka Nyagatare.
Minisitiri Kalibata asura ahari gucukurwa imiyoboro izajyana amazi mu nzuri mu Karere ka Nyagatare.

Ibikorwa by’uyu mushinga bizahera mu mirenge ya Tabagwe na Rwempasha. Umushinga muri rusange uzatwara akayabo ka miliyari eshanu na miliyoni magana cyenda z’amafaranga y’u Rwanda.

Cyatuka Emmanuel, umworozi wo mu murenge wa Rwempasha yatangaje ko yishimiye cyane uyu mushinga aho yagize ati “Hehe n’ikibazo cy’izuba ku matungo yacu. Twajyaga tubura amerekezo iyo izuba ryazaga ndetse ryagabanyaga cyane n’umusaruro w’amatungo yacu.”

Ibikorwa by’uyu mushinga byatangiye muri Werurwe uyu mwaka, bikaba biteganyijwe kuzamara igihe kingana n’amezi 18.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka