Nyagatare: Abahinzi b’urusenda barasabwa kongera umusaruro nyuma yo kubona isoko

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gatunda mu Karere ka Nyagatare, burasaba abahinzi b’urusenda kwita kuri icyo gihingwa no kongera umusaruro, nyuma yo kubona isoko mu gihugu cy’u Buhinde n’u Buyapani.

Abashoramari baturutse mu bihugu by’Ubuhinde n’Ubuyapani bavuga ko icyabateye gushora imari y’abo mu musaruro w’urusenda mu Rwanda, ni uko urusenda ruhingwa ku butaka bw’u Rwanda ruba ari rwiza.

Abo bashoramari bakomeza bavuga ko usibye ibwiza, urusenda rwo mu Rwanda ruryoha cyane ugereranyije n’urwera mu bihugu byabo.

Gushora imari mu rusenda kuri abo banyamahanga, kwatumye Umuyobozi w’Umurenge wa Gatunda, Ngoga John, asaba abahinzi kongera ingufu mu buhinzi bw’icyo gihingwa.

Ati: “Iyo ikintu igikora kikaguha inyungu nta mpamvu n’imwe yatuma utagishyiramo imbaraga ku buryo bufatika”.

N’ubwo abahinzi barwo bavugaga k’igiciro kikiri hasi, Ngoga avuga ko ibanga ryo kuzamura ibiciro umusaruro igihe habonetse abashoramari nk’aba ari ukongera umusaruro.

Ati: “Iyo hari umusaruro mwinshi ba nyirumusaruro bagira n’uburyo bwo gusaba abashoramari kongera igiciro ariko abashoramari baramutse baje bagasanga umusaruro ari mucye bakwisubirirayo na wo ntibabe bakiwutwaye ku wabahombya”.

Aba baturage bavuga ko basanga ubuhinzi bw’urusenda bushobora kuba bugiye kubatunga dore ko aho aba bashoramari baziye, basigaye bafite ibipande babandikiraho bakurikije urusenda batwaye ku bashinzwe kwakirira umusaruro abo bashoramari.

Abo bahinzi bavuga kandi ko mu gihe bagenda bandikisha ku gipande ibiro bazana ku munsi cyangwa mu cyumweru bagategereza gufata amafaranga bimaze kugwira, iyo hari ukeneye amafaranga amugoboka ku tubazo ashaka gukemura ngo na yo ahita ayabona.

Umwe muri bo ati: “Nk’ukeneye amafaranga yo gutangira umwana mu ishuri aragenda bagahita bayamuha cyangwa se wakenera nko kugura agashati na byo ni uko”.

Uretse kuba abaturage bo mu Murenge wa Gatunda bashobora kwikemurira ibibazo byo mu ngo kubera ubuhinzi bw’urusenda, aba bashoramari baha n’inguzanyo umuhinzi w’intangarugero akazagenda yishyura binyuze mu musaruro we.

Uretse mu Murenge wa Gatunda, urusenda mu Karere ka Nyagatare runahingwa mu Mirenge ya Karama, Kiyombe na Mimuli.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Inkuru yanyu ntiyuzuye neza. Ko mutatubwira igiciro cyikilo (Kg) cyurusenda ? Mutubwire na contact address z`abo bashoramari bo mu rusenda natwe iwacu i Rusizi tube twahinga icyo gihingwa. Murakoze.

BIRYUWIZIRITSE Abdul yanditse ku itariki ya: 13-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka