Nyabihu: Batangiye igihembwe cy’ihinga cya 2013 A basabwa guhingira igihe

Ubwo hatangizwaga igihembwe cy’ubuhinzi cya 2013 A mu karere ka Nyabihu, tariki 11/09/2012, abaturage bashishikarijwe guhingira igihe, gukoresha ifumbire n’inyongeramusaruro ndetse no kwita ku butaka bahingaho.

Iki gihembwe cyatangirijwe mu murenge wa Bigogwe, akagari ka Arusha, ahatewe imbuto nziza y’ibigori ku materasi ari kuri hegitari 200 zakozwe ku bufatanye n’inkeragutabara, MINAGRI ndetse n’abaturage.

Ahatewe ibi bigori hari hamaze igihe hasaruwe ibirayi byanatanze umusaruro mwiza cyane bigafasha abaturage kwikura mu bukene; nk’uko Sebujisho Buseyi ndetse n’umukecuru witwa Mariya batuye mu murenge wa Bigogwe babidutangarije.

Mu itangizwa ry’iki gihembwe, umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), Dr Mbonigaba Muhinda Jean Jacques, yibukije ko iki gihembwe gifatwa nk’ikihariye mu gufasha Abanyarwanda kwihaza mu biribwa ari nayo mpamvu bagomba gukoresha ibishoboka byose kugira ngo bazarusheho kubona umusaruro mwiza mu buhinzi, bihaze mu biribwa ndetse basagurire n’amasoko.

Bimwe mu byo abaturage basabwe kwitaho muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2013 A, ni uguhingira igihe, gukoresha amafumbire bakitabira gahunda ya nkunganire, kubagarira igihe bakongeramo n’amafumbire akenerwa, gufata neza ubutaka ndetse n’amaterasi by’umwihariko, kwita ku myaka yabo kuva ihinzwe kugeza yeze, gusarurira igihe, n’ibindi.

Ubuyobozi bwa RAB ndetse n'abaturage bateye imbuto nziza y'ibigori ahari hamaze igihe hasaruwe ibirayi.
Ubuyobozi bwa RAB ndetse n’abaturage bateye imbuto nziza y’ibigori ahari hamaze igihe hasaruwe ibirayi.

Umuyobozi wa RAB kandi yibukije abaturage ko Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Agnes Kalibata, yahawe igihembo cya mbere muri Afurika kubera ko u Rwanda ari igihugu cyateye imbere mu kwihaza mu biribwa.

Yavuze ko abaturage bose bakwiye gukora ibishoboka byose cyane cyane bubahiriza gahunda z’ubuhinzi kugira ngo u Rwanda ruzarusheho kwiteza imbere mu buhinzi rugere aho rufasha amahanga ku kigendanye n’ibiribwa.

Umuyobozi wa RAB mu ntara y’Uburengerazuba, Jeanine Uwumuremyi, yabwiye abaturage ko batagomba kwibagirwa amateka ya Gishwati ya kera n’uburyo hari haribasiwe n’isuri.

Yasobanuye ko kuba ubu haratunganijwe neza, hagashirwa amaterasi ahingwamo ibigori n’ibirayi birimo gufasha abaturage kwikura mu bukene, ari ikintu gikwiriye kubatera kubungabunga ubwo butaka, bagafata neza amaterasi ndetse bakanakora ibishoboka byose ngo bayabyaze umusaruro uko bishoboka kose.

Abaturage basabwe kwita ku byo basabwa byose mu buhinzi kugira ngo bazagire umusaruro ushimishije kandi bakomeze gutera intambwe mu ruhando mpuzamahanga mu kwihaza mu biribwa.
Abaturage basabwe kwita ku byo basabwa byose mu buhinzi kugira ngo bazagire umusaruro ushimishije kandi bakomeze gutera intambwe mu ruhando mpuzamahanga mu kwihaza mu biribwa.

Uwumuremyi yongeyeho ko RAB izakomeza kubafasha kugira ngo ubuhinzi burusheho gutera imbere mu Ntara y’Uburengerazuba by’umwihariko ndetse no mu Rwanda muri rusange.

Ahahoze ishyamba rya Gishwati hagabanijwemo ibice bitatu: hari ahazajya hororerwa hagizwe inzuri, ahazaguma ishyamba ndetse n’ahakozwe amaterasi ndinganire azajya akorwaho ubuhinzi hagera kuri hegitari 601.

Aho hagenewe ubuhinzi ni naho hatangirijwe igihembwe cya 2013 A ku buso bugera kuri hegitari 200; nk’uko Mukaminani Angela, umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Nyabihu yabitangaje.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka