NAEB na SOPYRWA bafashe ingamba zo guteza imbere Ibireti

Nyuma yo kubona ko igihingwa cy’ibireti kigenda kirushaho gucika mu turere gihingwamo, kigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku byoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) n’ishyirahamwe SOPYRWA biyemeje kongera guteza imbere iki gihingwa mu Rwanda.

Umuyobozi wa NAEB, Ntakirutimana Corneille, avuga ko ibireti birimo gucika kubera imbuto itari nziza yakoreshwaga n’abahinzi. Avuga ko bagiye gushakira abaturage imbuto nziza y’ibireti izajya itanga umusaruro kurusha iyari isanzwe kandi idasaza vuba.

Uretse gushaka imbuto year cyane, NAEB na SOPYRWA bafite gahunda yo guteza imbere iki gihingwa ku buso gihingwaho. Ikindi biyemeje ni ugushishikariza abaturage basanzwe bahinga iki gihingwa kurushaho gushyira ingufu mu buhinzi bwacyo.

Nk’uko Ntakirutimana akomeza abisobanura, imbuto yakoreshwaga ni ibitsinsi by’ibireti kandi ntibitanga umusaruro ushimishije. Ibi bituma umusaruro ugenda urushaho kugabanuka kubera ko abahinzi bacika integer zo gukomeza guhinga ibitera.

Ubuhinzi bw’ibireti buzajya bukorwa mu buryo bushya. Mu gihe mu bihe abahinzi bateraga ibitsinsi by’ibireti, ubu noneho uburyo bushya ni uguhumbika umurama hanyuma abahinzi bagatera ingemwe z’ibireti zivuye muri buhumbikiro.

Ibireti bihinzwe muri ubu buryo bitanga umusaruro ukubye inshuro eshatu uw’ibiterwa ari ibitsinzi bitanga kandi bikaba bitanasaza vuba. NAEB yateguye gahunda yo gushakira abahinzi umurama w’ibireti ugera kuri toni 3 by’imbuto nziza.

Si NAEB gusa yateguye uyu murama kuko na sosiyete nyarwanda itunganya umusaruro w’ibireti SOPYRWA yateguye umurama ungana n’ibiro 2000 ugomba guhumbikwa ugaterwa n’abahinzi mu rwego rwo kuzamura iki gihingwa.

Kugeza ubu ubuso bw’ubutaka bugomba guterwaho ibireti bugera kuri hegitali 3000 mu Rwanda. Mu ntangiro z’ukwezi kwa 10 habaye umunsi w’abahinzi b’ibireti mu Rwanda. kuva muri uko kwezi, abaturage batangiye gufashwa guhumbika ingemwe nshya mu gihe bitegura guhinga.

Ibireti ni kimwe mu bihingwa ngengabukungu bihingwa mu Rwanda. Gikunze kuboneka mu turere tw’imisozi miremire yo mu burengerazuba bw’u Rwanda ndetse no mu duce tw’imisozi y’amajyaruguru y’uburengerazuba.

SAFARI Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Your information is useful nowadays specially in agriculture domain. It’s true the pyrethrum was going to disappear. We appreciate your website.

Ndatimana Jamuel yanditse ku itariki ya: 20-11-2011  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka