Abaturage bavuga ko babona insina zabo zuma, ibitoki bigatangira guhisha bitarakomera ariko ntibamenye uko bakwifata ngo barwanye ubwo burwayi kuko bwigaragaza indwara yamaze gukomera.
Sindambiwe Jean Marie Vianey, wo mu Mudugudu wa Songa mu Murenge wa Shyogwe, avuga ko yumvaga bavuga Kirabiranya atazi icyo ari cyo kandi iwabo bayirwaje.
Agira ati “Ndi Umujyanama w’ubuhinzi bw’ibishyimbo n’ibigori ariko ntabwo kirabiranya nari nyizi kandi tuyirwaje twari tuzi kabore.”
Bamwe mu baturage bavuga kandi ko bajyaga bashaka gutara ibitoki byafashwe na Kirabiranya bakeka ko bizashya bakabiryamo imineke ariko ngo ntibishobora gushya.
Uwitwa Nteziyaremye Hycenthe avuga ko zimwe mu ngaruka zo kutamenya guhangana na Kirabiranya, ari ukurwaza urutoki igihe kirekire, umusaruro ukaba mukeya kandi uburwayi bugakomeza gukwirakwira.
Avuga ko burwayi bw’urutoki rwa mugenzi we, agira ati “Nk’uyu muturage yakomeje gutegereza ko indwara izikiza, ariko nta musaruro ateze, n’iyo twabitaze nta mwana ufata umuneke kuko ntibishya iyi ndwara isonzesheje cyane abaturage kandi n’imyumbati twacungiragaho yararwaye turifuza ko twahabwa indi mbuto yo kudufasha”.
Umukozi w’Akarere ka Muhanga ushinzwe Ubuhinzi, Ngumyembarebe Thacien, avuga ko n’ubwo Kirabiranya yandura vuba, iyo irwanyijwe neza ikira vuba.
Asaba abahinzi kwemera gukurikiza inama zitangwa n’abajyanama b’ubuhinzi kugira ngo bayirwanye babashe kongera guhinga urutoki.
Avuga ko kwirinda iyi ndwara bisaba guca imyanana y’ibitoki igihe bikimara gusohora amabere ya nyuma hakoreshejwe isando, kwirinda gutizanya ibyuma bikomeretsa bikoreshwa mu ntoki kandi igihe indwara yagaragaye insina zose zikarimburwa zigatabwa.
Indwara ya Kirabiranya ifata insina zose, ibimenyetso byayo akaba ari ukurabirana kw’amakoma y’insina uhereye ku mwumba, amashyira agaragara igihe utemye umutumba, no kumirana kw’amabere y’ibitoki.
Mu rwgo rwo kuyihashya neza mu Karere ka Muhanga hashjyizweho icyumweru cyiswe “Banana week” ku bufatanye n’abafashamyumvire mu karere kose, yigaragaje cyane mu Mirenge ya Shyogwe, Nyabinoni na Mushishiro.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Nange pfite urutoki ariko inamazanyu ziradufasha
Murakoze kuri iyi nkuru. Nanjye mfite urutoki mu karere ka Kamonyi. Tuba rero dukeneye kumenya uko byifashe ahandi kugirango natwe tubashe gufata ingamba hakiri kare. Bishobotse rero iyi nkuru mwayitwongereramo uburyo iyi ndwara ifata, ibimenyetso bitandukanye, n’uburo butandukanye bwo kuyirinda no kuyivura igihe yatugezeho. Murakoze.