Kurwara kw’imyumbati byatumye barumbya

Abaturage bo mu Murenge wa Kiyumba baravuga ko imbuto y’imyumbati bahinze yabarumbiye, bitewe n’impamvu bataramenya.

Abaturage bavuga ko bahingaga cyane imyumbati ari nayo ibatunga ahanini ariko ngo ubu nta mwumbati wasanga iwabo kuko n’iyo bagerageje gutera idashora, n’igerageje gushora ibijumba byayo bikabora.

Nzaramba Jean Paul avuga ko imyumbati yari ifatiye runini abaturage ba Kiyumba ariko aho yahinzwe hose yararwaye.

Agira ati “Turashonje twabuze imbuto y’imyumbati, n’iyo duhinze irabora, rwose inzara ya Nzaramba dufite turayiterwa no kubura imyumbati mudushakire imbuto.”

Umukozi w’Akarere ka Muhanga ushinzwe ubukungu, Ngumyembarebe, avuga ko ikibazo cy’imbuto y’imyumbati cyagaragaye mu gihugu kiri gushakirwa umuti, kuko ko mu Rwanda hamaze kongera kugezwa imbuto ishobora guhangana n’uburwayi iva mu gihugu cya Uganda.

Habimana avuga ko imyumbati yapfuye ku buryo n'uwameze udashora akaba asaba kwegerezwa ibuto nshya.
Habimana avuga ko imyumbati yapfuye ku buryo n’uwameze udashora akaba asaba kwegerezwa ibuto nshya.

Avuga ko mu Murenge wa Kiyumba hamaze guterwa hegitari ehanu z’imbuto nshya y’imyumbati ku butaka bwaciweho amaterasi y’indinganire, kugira ngo imbuto itangire gutuburwa izahabwe abaturage.

Avuga kandi ko abazakomeza guhuza ubutaka ku buryo bwitaruye ahagaragaye uburwayi nabo bashobora guhabwa imbuto.

Ati “Mu karere hari amasite ari gutuburirwaho imbuto y’imyumbati ku buryo twizeye kuzabona imbuto, ariko namwe mugomba kujya mushishoza kugirango nayo itazarwara.”

Ngumyembarebe avuga ko ubutubuzi bw'imbuto nshya ari wo muti wonyine wo kubona imbuto isimbura iyarwaye.
Ngumyembarebe avuga ko ubutubuzi bw’imbuto nshya ari wo muti wonyine wo kubona imbuto isimbura iyarwaye.

Kayiranga Innocent ubwo yarahiriraga kuyobora akarere nk’umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu yagize ati “Twiyemeje gukora cyane abatuye icyaro bagakira bakiteza imbere kandi buriya kuyobora umuturage ushonje ntiyumva tugomba kurwanya inzara dukora cyane nibyo nzaharanira.”

Mu rwego kandi rwo gukomeza gutubura imbuto y’imyumbati, mu Murenge wa Nyarusange hamaze guterwa imyumbati kuri hegitari 12 na zo zishobora kuzongera imbuto ikenewe, mu gihe n’ahandi ngo hazakomeza gutuburirwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

inzara iramara abantu ahubwo bashake ukunu bayikwizakwiza muturere twose

elize yanditse ku itariki ya: 24-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka