Koperative "Isuka Irakiza" yafashije abayigize kwivana mu bukene

Abagize Koperative “Isuka Irakiza” mu murenge wa Muhazi w’Akarere ka Rwamagana, baravuga ko bageze ku iterambere batarotaga kugeraho batarishyira hamwe.

Iyo Koperative igizwe n’abanyamuryango 120 bakora ubuhinzi bw’ibigori n’umuceri. Mbere y’uko bishyira hamwe buri wese ngo yahingaga ukwe, ariko ntibabonaga umusaruro ufatika watuma bihaza mu biribwa kubera guhinga mu buryo bwa gakondo.

Koperative Isuka Irakiza ihinga n'imboga zirimo amashu.
Koperative Isuka Irakiza ihinga n’imboga zirimo amashu.

Ibyo ngo byatumaga bahora mu bukene, nk’uko Musabyeyezu Leoncie abivuga.

Agira ati “Nahingaga ibishyimbo nkabivanga n’ibigori, nasarura nkavanamo nk’ibihumbi bibiri nkabigura umunyu n’isabune. Kubona umwenda bikagorana, kwishyurira abana amashuri bikananirana na mituweli ntiboneke.”

Abagize iyi koperative bamaze kwishyira hamwe ntibahise babona umusaruro ushimishije, ariko uko imyaka yagiye ishira, bavuguruye ubuhinzi bakora, umusaruro wabo ugenda uzamuka.

Mukahigiro Theresie avuga ko babanje gukemura ikibazo cyo kutihaza mu biribwa bagera no ku rwego rwo gusagurira amasoko, bituma benshi batangira kugera ku iterambere.

Mukahigiro ngo yari atarigera afata ibihumbi 500Frw mu ntoki ariko asigaye ayabona abikesha kuba muri koperative.
Mukahigiro ngo yari atarigera afata ibihumbi 500Frw mu ntoki ariko asigaye ayabona abikesha kuba muri koperative.

Ati “Nabashije kubaka, nshyira n’abana mu ishuri mbikesha kubona umusaruro ushimishije. Nari ntarigera mfata ibihumbi 500(Frw) mu ntoki nsaruye, none ubu ndayabona.”

Umuyobozi wa Koperative Isuka Irakiza, Ngabonziza Egide, avuga ko barimo gutera imbere, ariko ngo baracyafite byinshi byo gukora kugira ngo bagere ku iterambere ryisumbuyeho.

Muri ibyo, ngo harimo gukomeza kuvugurura ubuhinzi, bakaba banafite icyerekezo cyo kujya batunganya umusaruro ukabikwa igihe kirekire.

Ngabonziza Egide, Umuyobozi wa Koperative Isuka Irakiza.
Ngabonziza Egide, Umuyobozi wa Koperative Isuka Irakiza.

Ati “Turashaka guhinga, abantu bakarya bagasagurira n’isoko, ndetse icyerekezo dufite ni ukuzagera igihe cyo guhindura umusaruro, tukawuhinduramo ibindi bintu byabikwa igihe kirekire aho kugira ngo abantu batanguranwe no kuwurya ngo utangirika.”

Iyi koperative ihinga ku buso bugera kuri hegitari 100. Mu myaka itanu imaze, ngo umusaruro wayo ugenda uzamuka kuko yatangiye isarura toni imwe kuri hegitari, ubu ikaba isarura nibura toni enye.

Iyi Koperative ihinga ibigori na soya mu gishanga cya Kavura cyo mu Murenge wa Muhazi.
Iyi Koperative ihinga ibigori na soya mu gishanga cya Kavura cyo mu Murenge wa Muhazi.

Imaze kwiyubakira ubwanikiro bw’ibigori, ikaba inateganya kubaka ikiraro rusange hafi y’imirima kugira ngo abayigize batazajya bavunika bajya gushaka ifumbire kure y’aho bahinga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka