Kamonyi: Akora ibiryo by’amatungo mu bishishwa by’imyumbati

Nyirasagamba Alice ni umuyobozi wa Nyamiyaga Akanoze Company itunganya imyumbati ikayikoramo ibintu bitandukanye harimo kuyikuramo ifu no kuyikuramo ibiryo by’amatungo. Iyo kompanyi ikorera mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Nyamiyaga mu Kagari ka Mukinga.

Nyirasagamba Alice (uri hagati y'abakozi be) avuga ko ibishishwa by'imyumbati bivamo ibiryo byiza by'amatungo
Nyirasagamba Alice (uri hagati y’abakozi be) avuga ko ibishishwa by’imyumbati bivamo ibiryo byiza by’amatungo

Nyirasagamba avuga ko ibishishwa byapfaga ubusa, babanza kugerageza kubikoramo ifumbire ariko babona ntabwo ari nziza, noneho baza gutekereza ko byavamo ibiryo by’amatungo, ariko babura ubushobozi.

Baje kumenyana n’umushinga witwa RUNRES, uraza urabafasha igitekerezo umushinga ugishyiramo imbaraga, ubazanira abantu bahugura ba nyiri iyo kompanyi noneho batangira kubyaza umusaruro ibishishwa by’imyumbati.

Bahereye ku bishishwa by’imyumbati yabo bitonorera ku ruganda, nk’uko Nyirasagamba uyobora iyo kompanyi abisobanura.

Ati “Twagurishije ibiryo by’amatungo twatunganyije, tubona aborozi barabikunze, noneho dutangira kugura n’ibishishwa by’imyumbati yatonowe n’abaturage. Twabaye isoko ryabo na bo baba iryacu. Twatangiye dukora ibiro magana atanu by’ibiryo by’amatungo, tukabicuruza tukabona biragurwa.”

Ibiryo by'amatungo byamaze gutunganywa
Ibiryo by’amatungo byamaze gutunganywa

Mu gihe batangiriye ku biro 500 mu mpera z’umwaka wa 2020, ubu muri 2022 ngo bageze kuri toni enye z’ibiryo by’amatungo batunganya.

Ubusanzwe ibishishwa by’imyumbati bizwiho kugira ibisa n’uburozi (acide) bishobora kwica amatungo abiriye. Nyamara ibi byo ngo ntacyo bitwara amatungo bitewe n’uburyo bitunganywamo. Bafite imashini ibisya, bakagira n’indi ibikamuramo amazi akavanamo na ya acide, ibishishwa byasewe bikavamo byumutse.

Iyo bamaze kubinyuza mu mashini no kubikamura, barabyanika byamara kuma bakabishyira mu mashini ibitunganyamo ibiryo biri ku rwego rwa buri tungo. Amatungo abirya cyane cyane ni inkoko, ingurube, inka n’ihene.

Ku bashaka ibyo biryo by’amatungo, ibiciro ngo biratandukana kuko hari ababigura bikiva mu mashini bitaranikwa ku zuba, igiciro cyabyo kikaba ari 150FRW ku kilo. Hari n’ibyo batanga byamaze kuma, ikilo kikaba kigurwa amafaranga 250. Ababigura babivanga n’ibindi biryo ariko amatungo ashobora no kubirya byonyine.

Iyo kompanyi yo igurira ibishishwa rwiyemezamirimo ubizana abikuye mu baturage ku mafaranga 10 ku kilo cy’ibishishwa bibisi. Bisaba ko ibyo batunganya biba byatonowe uwo munsi kugira ngo bitangirika. Kuri urwo ruganda aho bitunganyirizwa, kimwe mu bibabangamira ngo ni ibihe by’imvura kuko iyo imvura iguye igihe kirekire ntibabona uko babyanika, bikaba byakwangirika.

Kugeza ubu bavuga ko ari bo bonyine bafite iryo koranabuhanga mu Rwanda. Bateganya kwagura umushinga bakawuvana muri Kamonyi no mu bice bihakikije bakawugeza n’ahandi, mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ibura ry’ibiryo by’amatungo.

Nyirasagamba Alice washinze ‘Nyamiyaga Akanoze Company’ avuga ko atari we wenyine ifitiye akamaro, ahubwo ngo yahaye n’abandi akazi. Kuri ubu afite abakozi 65 b’abagore n’abagabo 7. Impamvu yahaye akazi abagore benshi ngo ni uburyo bwo kubashakira akazi kuko abenshi birirwaga mu rugo nta kazi kababyarira amafaranga bafite. Aba 72 ni abahembwa ku munsi ariko kompanyi ifite n’abandi bakozi umunani bahoraho.

Nyirasagamba na we ibikorwa bye bimaze kumuteza imbere no kwaguka, kuko ubu arimo yubaka uruganda rwa kabiri rutunganya imyumbati rukayikoramo ifu, hafi y’aho yubatse uruganda rwa mbere.

Ubusanzwe Nyirasagamba yize ubuganga, ariko avuga ko imirimo yose aba yiteguye kuba yayikora agamije kwiteza imbere no guteza imbere Igihugu.

Aborozi na bo ibi biryo by’amatungo byabagiriye akamaro

Umworozi witwa Mugenzi Jean Paul wo mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Mugina mu Kagari ka Mbati afite inka enye. Avuga ko mbere y’uyu mushinga yaguraga urubingo akabona arahendwa. Abantu ngo baje kumurangira urwo ruganda rukora ibiryo by’amatungo, agerayo agura ibiro 60 ngo ajye gukora isuzuma, abihaye inka ze abona zirabikunze cyane.

Ati “Zarabiriye, mbona umukamo uriyongereye, none ngeze ku rwego rwo kugura ibiro magana arindwi cyangwa magana inani ku kwezi. Niba inka imwe narayigaburiraga urubingo nkayikama litiro eshatu, ubu nyikama litiro zirindwi ku munsi. Ubu nyiha ibi biryo nkongeraho utwatsi duke cyane, ntabwo ubwatsi bukimpenda.”

Aborozi bavuga ko umukamo w'inka zabo wiyongereye kubera ibiryo bazigaburira bikoze mu bishishwa by'imyumbati
Aborozi bavuga ko umukamo w’inka zabo wiyongereye kubera ibiryo bazigaburira bikoze mu bishishwa by’imyumbati

Undi muhinzi mworozi witwa Ruyenzi Vedaste utuye mu Murenge wa Nyamiyaga mu Kagari ka Mukingo uhinga imyumbati, akorora inka n’intama n’inkoko, avuga ko uyu mushinga wo gutunganya ibiryo by’amatungo mu bishishwa by’imyumbati wabagiriye akamaro, haba ku bahinzi b’imyumbati ndetse no ku borozi.

Ati “Ibyo bishishwa iyo ubihaye inka imererwa neza, n’umukamo ukiyongera, kandi iyo nanjye nakuye imyumbati mugurishaho bya bishishwa akaduha amafaranga. Inka ntacyo biyitwara, ahubwo bituma zibyibuha. Mbere ibishishwa twarabijugunyaga cyangwa tukabitaba bikazavamo ifumbire, ariko ubu ntitukibijugunya kuko tubigurisha bakaduha amafaranga”

Abahinzi b'imyumbati bajya kugurisha ibishishwa iyo bamaze kuyitonora
Abahinzi b’imyumbati bajya kugurisha ibishishwa iyo bamaze kuyitonora

Kigali Today yaganiriye na Kantengwa Speciose ukora mu kigo mpuzamahanga cy’ubushakashatsi mu buhinzi, International Institute of Tropical Agriculture (IITA) gifite umushinga witwa RUNRES ugamije gutunganya ibishingwe bibora bikavamo ibintu bifite akamaro mu buhinzi n’ubworozi.

Uwo mushinga wo gutunganya ibishingwe (bamwe usanga bita imyanda) ukorera mu bihugu bine, ukaba ugamije gukemura ikibazo kiri cyane cyane mu mijyi n’ahandi hatandukanye aho usanga barundanya ibishingwe bibora bikaba byateza ikibazo ku bidukikije.

Ikigo cyabo gikora n’ubushakashatsi ku gihingwa cy’imyumbati, amoko mashya y’imyumbati, bagakora n’ubushakashatsi ku bikomoka ku myumbati.

Akomoza ku ikoranabuhanga ryo gutunganya ibishishwa by’imyumbati bikavamo ibiryo by’amatungo, Kantengwa avuga ko ari ikoranabuhanga bakoze, nyuma y’uko babonaga na byo byabaga birunze bikagaragara nk’umwanda. Ngo n’ubwo hari abageragezaga kubifumbiza, ngo si ifumbire nziza kubera ko biba birimo acide.

Uwo mushinga bavuga ko bawujyanye muri Kamonyi mu buryo bw’icyitegererezo (Projet Pilote), dore ko ari na kamwe mu turere tweramo imyumbati cyane.

Kantengwa Speciose ukora mu kigo cy'ubushakashatsi cyafashije iyi kompanyi mu mushinga wo kubyaza umusaruro ibishishwa by'imyumbati
Kantengwa Speciose ukora mu kigo cy’ubushakashatsi cyafashije iyi kompanyi mu mushinga wo kubyaza umusaruro ibishishwa by’imyumbati

Kantengwa avuga ko kugira ngo bahure n’uwo rwiyemezamirimo, Akarere ngo ni ko kamubarangiye, kuko yari asanzwe atunganya ifu y’imyumbati, noneho bamuha n’amahugurwa y’uburyo yatunganya ibyo bishishwa by’imyumbati bikavamo ibiryo by’amatungo.

Imashini akoresha ngo zakorewe mu Rwanda kuko yegereye abaziteranya, ababwira izo ashaka uko zaba zimeze akurikije ibyo azazikoresha, noneho barazimukorera.

Kantengwa na we asanga iri koranabuhanga rishobora gukemura ikibazo cy’ibiryo by’amatungo, kuko imyumbati ihingwa mu turere twinshi tw’Igihugu.

Ati “Urumva ibindi bintu bikorwamo ibiryo by’amatungo bishobora kuba bike kuko n’abantu barabirya, urugero nk’ibigori, umuceli, soya,… ariko ibishishwa by’imyumbati ntabwo abantu babirwanira n’amatungo.”

Kantengwa atanga inama y’uko haramutse habonetse izindi nganda nyinshi zikora bene ibi biryo by’amatungo nibura muri buri Karere byakoroha gukora ibyo biryo by’amatungo, kandi aborozi n’abahinzi bakabasha kubona izo serivisi hafi yabo aho bari hose mu gihugu.

Ibishishwa by'imyumbati byapfaga ubusa ubu ni imari ikomeye
Ibishishwa by’imyumbati byapfaga ubusa ubu ni imari ikomeye
Bageze kuri toni enye z'ibiryo by'amatungo batunganya
Bageze kuri toni enye z’ibiryo by’amatungo batunganya
Nyirasagamba Alice asanzwe afite uruganda rutunganya imyumbati rukayikoramo ifu
Nyirasagamba Alice asanzwe afite uruganda rutunganya imyumbati rukayikoramo ifu
Bamwe mu batuye mu gace uruganda rukoreramo bahabonye akazi
Bamwe mu batuye mu gace uruganda rukoreramo bahabonye akazi
Hari abaturuka mu bice bitandukanye by'Igihugu bakaza aho akorera mu rugendo shuri mu rwego rwo kumwigiraho
Hari abaturuka mu bice bitandukanye by’Igihugu bakaza aho akorera mu rugendo shuri mu rwego rwo kumwigiraho
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Iyi nkuru ni ingirakamaro. Mujye mutugezaho ninkuru zabandi bihangiye imirimo tubugireho.

Alpha yanditse ku itariki ya: 9-05-2022  →  Musubize

Turashimira uwo muyobozi ku ibitekerezo cyiza yagize kikaba gifasha abaturage bangana kuriya kubona akazi nawe akiteza imbere none ibyo biryo bibonekahe?uretse ku ruganga ngo tuzamugurire tubigerageze turebe murakoze

Appolinaire yanditse ku itariki ya: 8-05-2022  →  Musubize

Turashimira uwo muyobozi ku ibitekerezo cyiza yagize kikaba gifasha abaturage bangana kuriya kubona akazi nawe akiteza imbere none ibyo biryo bibonekahe?uretse ku ruganga ngo tuzamugurire tubigerageze turebe murakoze

Appolinaire yanditse ku itariki ya: 8-05-2022  →  Musubize

Turashimira uwo muyobozi ku ibitekerezo cyiza yagize kikaba gifasha abaturage bangana kuriya kubona akazi nawe akiteza imbere none ibyo biryo bibonekahe?uretse ku ruganga ngo tuzamugurire tubigerageze turebe murakoze

Appolinaire yanditse ku itariki ya: 8-05-2022  →  Musubize

Turashimira uwo muyobozi ku ibitekerezo cyiza yagize kikaba gifasha abaturage bangana kuriya kubona akazi nawe akiteza imbere none ibyo biryo bibonekahe?uretse ku ruganga ngo tuzamugurire tubigerageze turebe murakoze

Appolinaire yanditse ku itariki ya: 8-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka