Kamonyi: Abahinzi barakangurirwa kujya mu bwishingizi

Abahinzi bo mu karere ka Kamonyi batangiye kubakangurira kujya mu bwishingizi bw’imirima ya bo nka bumwe mu buryo bwo guhangana n’ibihombo baterwa n’ibiza bitewe n’izuba ryinshi cyangwa imvura nyinshi.

Muri iki gihe usanga bamwe mu bahinzi bahangayikishijwe n’imihindagurikire y’ikirere, kuko hasigaye hagwa imvura nyinshi cyangwa izuba rigacana cyane maze imyaka ya bo ikarumba.

Bamwe mu bahinzi bo mu murenge wa Musambira batangaza ko mu bihembwe bibiri by’ihinga ry’umwaka wa 2013, nta musaruro babonye bitewe n’izuba ryacanye maze ibigori na soya bari bahinze mu gishanga cya Kayumbu bikuma bitarera.

Aba bahinzi bavuga ko habayeho ubwishingizi bw’imyaka ya bo byatuma badacika intege kuko iyo barumbije biba bibasaba kwishyura imbuto n’ifumbire baba barikopesheje muri Koperative.

abahinzi ba kayumbu batangiye ihinga.
abahinzi ba kayumbu batangiye ihinga.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu, imari n’iterambere ; Uwineza Claudine, atangaza ko hariho gahunda yo gukangurira abahinzi gufata ubwishingizi bw’imirima ya bo, amwe mu masosiyeti y’ubwishingizi akaba yiteguye gukorana nabo.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko n’ubwo nta muhinzi uratangira gufata ubwo bwishingizi, hari icyizere ko ku bufatanye n’amakoperative babarizwamo, bakomeza ubukangurambaga bakabumvisha ko aribo bifitiye akamaro.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka